Ronaldinho yabaye umwalimu w'igihe kirekire wa Lionel Messi. Yakoze ibishoboka byose afasha uyu munya-Argentine wari ukiri muto muri FC Barcelona kugira intego ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe abonye, amwigiraho byinshi, byaje kumufasha kuvamo umukinnyi ufatwa na nimero ya mbere ku Isi muri ruhago magingo aya.
Gusa amahirwe yaje kubaho rimwe, ndetse byari no kuba amateka yari kwandikwa mu bitabo, ariko birangira FC Barcelona yirangayeho amahirwe yo gusinyisha Cristiano Ronaldo yari ibonye iyatera inyoni.
Ubu aba bakinnyi bafatwa nk'abayoboye ruhago ku Isi muri iki gihe, baba babarizwa i Camp Nou, bakina mu ikipe imwe, ikintu benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru bafitiye amatsiko menshi, ndetse bategereje kuzareba niba kizabaho.
Joan Laporta wari Perezida wa FC Barcelona icyo gihe yatangaje ko babonye amahirwe yo gusinyisha Cristiano ariko birangaraho nubwo kuri ubu atabyicuza.
Yagize ati"Twari muri gahunda yo gusinyisha Ronaldinho na Rafa Marquez, Abafana badusaba ko twabazanira Cristiano Ronaldo mu mwanya wa Marquez, icyo gihe yakinaga muri Sporting Clube".
"Umwe mu bari bashinzwe kumushakira amakipe yaratwegereye atubwira ko afite umukinnyi mwiza agiye kugurisha muri Manchester United Miliyoni19 z'ama-Euros, ariko twe yamuduhera ku giciro gito cya Miliyoni 17 z'ama-Euros".
"Gusa twari twaramaze gushora amafaranga menshi kuri Ronaldinho, kandi icyo gihe Cristiano yakinaga cyane anyuze ku mpande kandi twari dukeneye cyane rutahizamu ukina hagati, twahisemo kumureka, kandi simbyicuza".
Laporta atangaza ko birangayeho kuko baba barasinyishije Cristiano muri Barcelona
Abakunzi ba ruhago bategerezanyije amatsiko kuzareba niba Cristiano na Messi bazakina mu ikipe imwe
TANGA IGITECYEREZO