Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakakazi Sadate yatangaje ko umukinnyi w'Amavubi wese uri muri Cameroun azahabwa amadorari 100 y'Amerika ikipe y'Amavubi bakinira niyitwara neza igatsinda Uganda mu mikino ya CHAN 2021.
Abinyujije ku rubuga rwa rwa Twitter, ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 13/01/2021 Munyakazi Sadate yatangaje ko niba ari n'intego ayishyizeho ariko ikipe y'igihugu ikazitwara neza. Yagize ati:
Nta kinini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda kose turabashyigikiye kuko ndabizi muzitanga bihagije, icyo mbisabiye ku mpamvu zanjye bwite ntimuzanteze UMUGANDE rwose muzamutsinde ndetse n'intego ndayemeye rwose 100$ kuri buri muntu uri muri Cameroun iyo ntsinzi niboneka.
Amavubi yageze muri Cameroun kuri iki gicamutsi aho yitabiriye imikino y'igikombe cy'Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu guhugu CHAN. Amavubi ari ku mwanya 133 ku rutonde rwa FIFA, azakina umukino wa mbere tariki 18 Mutarama 2020, umukino bazahuramo na Uganda.
Ubwo Amavubi yahagurukaga i Kigali, yasize yijeje Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa n'abanyarwanda bose muri rusange, kuzegukana igikombe cya CHAN 2021. Kapiteni w'Amavubi, Jacques Tuyisenge, yagize ati "Ubwacu nk’abakinnyi hari intego twihaye, ni ugukina kugeza ku mukino wa nyuma ndetse n’Igikombe tukakizana”.
Munyakazi Sadate yashyizeho ishimwe ku bakinnyi wese w'Amavubi nibatsinda Uganda
Minisitiri Munyangaju yibukije Abakinnyi b'Amavubi ko batwaye ubutumwa bw'abanyarwanda kandi bagomba kwimana u Rwanda bagashaka intsinzi.
Tuyisenge Jacques yijeje Minisitiri wa Siporo n'abanyarwanda bose muri rusange kwegukana igikombe cya CHAN
TANGA IGITECYEREZO