RFL
Kigali

Sadate yemereye buri mukinnyi w'Amavubi amadorali 100 nibatsinda Uganda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/01/2021 16:58
3


Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakakazi Sadate yatangaje ko umukinnyi w'Amavubi wese uri muri Cameroun azahabwa amadorari 100 y'Amerika ikipe y'Amavubi bakinira niyitwara neza igatsinda Uganda mu mikino ya CHAN 2021.



Abinyujije ku rubuga rwa rwa Twitter, ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 13/01/2021 Munyakazi Sadate yatangaje ko niba ari n'intego ayishyizeho ariko ikipe y'igihugu ikazitwara neza. Yagize ati:

Nta kinini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda kose turabashyigikiye kuko ndabizi muzitanga bihagije, icyo mbisabiye ku mpamvu zanjye bwite ntimuzanteze UMUGANDE rwose muzamutsinde ndetse n'intego ndayemeye rwose 100$ kuri buri muntu uri muri Cameroun iyo ntsinzi niboneka.

Amavubi yageze muri Cameroun kuri iki gicamutsi aho yitabiriye imikino y'igikombe cy'Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu guhugu CHAN. Amavubi ari ku mwanya 133 ku rutonde rwa FIFA, azakina umukino wa mbere tariki 18 Mutarama 2020, umukino bazahuramo na Uganda.

Ubwo Amavubi yahagurukaga i Kigali, yasize yijeje Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa n'abanyarwanda bose muri rusange, kuzegukana igikombe cya CHAN 2021. Kapiteni w'Amavubi, Jacques Tuyisenge, yagize ati "Ubwacu nk’abakinnyi hari intego twihaye, ni ugukina kugeza ku mukino wa nyuma ndetse n’Igikombe tukakizana”.


Munyakazi Sadate yashyizeho ishimwe ku bakinnyi wese w'Amavubi nibatsinda Uganda


Minisitiri Munyangaju yibukije Abakinnyi b'Amavubi ko batwaye ubutumwa bw'abanyarwanda kandi bagomba kwimana u Rwanda bagashaka intsinzi.


Tuyisenge Jacques yijeje Minisitiri wa Siporo n'abanyarwanda bose muri rusange kwegukana igikombe cya CHAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean3 years ago
    Ubundi ikintu gituma anavubi adatsinda,agenda mwayemereye ibyamirenge agakina ari kuri puresha agatsindwa
  • Sifa bora3 years ago
    Sadate arakoze gutekereza neza nabandi bakorenkawe Gusa umugande ntibamuduteze wamugani
  • NITWA KAYITANKORE THEONEST3 years ago
    UBU NUGUKOTANA NAYUGANDA KUMUNOTA KUMUNOTA 90MIN 90MIN NIYINYONGERA HASI HEJURU KANDI GAGATI YA TUYISENGE J CK NA SUGIRA IRENESTE HAGOMBA KUBONE KAMO UWUTSINDA IGITEGO KIMWE 1 UMUPIRA UGAHITA URANGIRA MUROKOZE TWASE ABANYARWANDA DUSHYIKIYE AMAVUBI OYE





Inyarwanda BACKGROUND