RFL
Kigali

Umuhanzi Emmy yambitse impeta y'urukundo umukunzi we wahoze akundana na Peace Jolis-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/01/2021 14:59
0


Umuhanzi nyarwanda Nsengiyumva Emmanuel [Emmy] usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihugu yagezemo mu 2012 yamaze kwambika impeta y'urukundo umukunzi we Umuhoza Joyce bamaze igihe bari mu buryohe bw'urukundo. Yamwambitse impeta nyuma yo kumusaba kuzamubera umugore, undi agahita amubwira 'Yego' atazuyaje.



Emmy akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; 'Ntunsige', 'Care', 'I swear','Uranyuze', 'Wabaga he' yakoranye na Priscilla, 'Kuki', 'Nyuma' yakoranye na Kaytwo n'izindi. Kuri ubu yamaze gutera intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw'urukundo yambika impeta umukobwa yakunze kurusha abandi bose ku Isi. Kuri uyu wa Gatatu tariki 13/01/2020 ni bwo yahamije ko yamaze gutera iyi ntambwe mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.


Emmy na Hoza mu buryohe bw'urukundo

Emmy yavuze ko umukobwa yambitse impeta ari we yatoranyije ndetse ahamya ko nta wundi uzamumurutira kuko yamutoranyije nta kujijinganya. Yatangaje ko yishimiye cyane iyi ntambwe bateye. Yashimiye umukunzi we Umuhoza Joyce (Hoza) kuba yaramwizeye. Yongeyeho ati "Ndagukunda Hoza". Ubu butumwa yabwanditse munsi y'amafoto aryoheye ijisho amugaragaza ari kumwe n'umukunzi we basohokeye ku mazi ari naho yamwambikiye impeta.

Umuhoza (Hoza) wambitswe impeta y’urukundo na Emmy, yakanyujijeho mu rukundo n’umuhanzi Peace Jolis ubarizwa mu Rwanda. Hoza yatangiye gukundana na Emmy kuva mu 2018 nubwo byagiye bivugwa impande zombi zikabyima amatwi. Peace Jolis yakundanye na Hoza mu gihe cy’umwaka umwe, dore ko bakundanye mu 2016 baza gushwana mu 2017. Nyuma yaho ni bwo uyu mukobwa yatangiye gukundana na Emmy, ubu urukundo rwabo rugeze kure dore ko bitegura kurushinga nk'umugabo n'umugore.

REBA AMAFOTO UBWO EMMY YAMBIKAGA JOYCE IMPETA Y'URUKUNDO

Joyce yishimiye kwambikwa impeta n'umusore wamurutiye abandi bose

Emmy hamwe n'umukunzi we Joyce biyemeje kuzabana iteka


Ubutumwa Emmy yanditse atangariza abantu ko yambitse impeta umukunzi we

REBA HANO 'CARE' INDIRIMBO YA EMMY IMAZE AMEZI 4 ISOHOTSE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND