RFL
Kigali

Nyuma ya Facebook na Twitter ikigo cya Google cyahagaritse 'Youtube channel' ya Donald Trump igihe cy’iminsi 7

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:13/01/2021 13:08
0


Donald Trump uyobora Leta Zunze Ubumwe za America biteganyijwe ko azatanga ubutegetsi ku wa 20/01/2021. Kuri ubu Youtube channel ya Trump ntabwo yemerewe kugira ikintu na kimwe ikora mu gihe kingana n’iminsi igera kuri 7. Ibi Google ibikoze nyuma ya Twitter na Facebook ku mbuga nkoranyambaga zose aho yakomanyirijwe kugira icyo atangaza.



Kuwa 20 Mutarama 2021 ni bwo biteganyijwe ko Trump azahererekanya ububasha n’uwamutsinze mu matora yabaye mu 2020 bwana Joe Biden. Kuri iyi ngingo yo gutsindwa kwa Donald Trump ntabwo abanyamerika bose bayihurizaho ndetse benshi bavuga ko habayemo uburiganya.

Uku kutumvikana niko gutera benshi kujya mu myigaragambyo ndetse biri mu biri guteza ikibazo aho Trump yagaragaye ashimagiza aba bantu bamurwaniraga ishyaka. Kuva yashimagiza aba bantu akoresheje imbuga nkoranyambaga zirimo facebook, youtube na twitter nubwo ubu butumwa nta munota w’ubusa bwamaze kuri izi mbuga nkoranyambaga.

Donald Trump na Joe Biden wa mutsinze mu matora 

Kuri iyi nshuro, nyuma yaho urubuga rwa twitter rumufungiye mu gihe cy’ibyumeru bibiri na facebook ikamufungira na google binyuze ku rubuga rwayo rwa Youtube, Trump yemerewe kugira ikintu ashyira ku muyoboro we wa youtube kugeza hashize iminsi 7 bivuze ko azongera gukoresha youtube nyuma yo gutanga ubutegetsi.

Ahanini Trump ari gufungirwa imbuga nkoranyambaga ze mu rwego rwo kumubuza gukomeza gukangurira abantu gukora imyigaragambyo bitewe n’amagambo abatiza umurindi yanyuzaga kuri izi mbuga higanjemo ashimagiza abamushyigikiye bari kwigaragambya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND