Itahiwacu Bruce Melodie wahiriwe n’umuziki avuga ko Diplome ye iriho amanota adashamaje ku buryo adaterwa ipfunwe no kuba ibitse mu kabati kandi ntateganya kuyikuramo kuko Imana yamuhaye umugisha akaba ari gusarura amatunda yo muziki.
''Abantu barambiwe
ibinti biri 'Serieux cyane''. Aya ni amwe mu magambo avugwa na Bruce Melodie iyo agaruka ku bantu bari kwamamara muri
iyi minsi nta mpano ikanganye bafite ahubwo imbuga nkoranyambaga ziri gutiza umurindi abantu bakamamara.
Itahiwacu Bruce
Melodie kuva yatangira kugaragara mu bahanzi bo guhangwa amaso kugeza ubu ari ku
ruhembe rw’abahagaze neza. Muri Werurwe mu 2021 azatangira umwaka wa cyenda
ahiriwe n’urugendo rw’umuziki ariko asanga abantu bo muri iyi minsi baryoherwa
n’ibintu bidashamaje we yita ko 'bitari Serieux'.
Ni mu kiganiro aheruka kugirana na Inyarwanda aho yagarutse ku ngingo nyinshi zirimo kuba umuziki umeze nk’umuhanda w’umukara (kaburimbo) ku buryo buri wese afite uburenganzira bwo gukora umuziki ashaka nkuko abantu bose bagenda muri kaburimbo bidasabye ko basaba uburenganzira.
Yagize ati:’’Muri iyi minsi ibintu byose si impano, ubu rero ntibigisaba kumenyekana kuko ufite impano yo kuririmba, kuko usanga abantu bararambiwe ibintu biri serieux bakaba bishakira no kuruhuka nyine babone umuntu ukora ibintu bisekeje bagakunda uwo’’.
Bruce Melodie arashima Imana yamurinze gusabiriza
Bruce Melodie ntiyirata impano ye kuko asanga Imana yaramurebye imwicira ijisho imuha umuhogo ugoroye uvamo ijwi rigakundwa ku buryo asanga atabyiratana. Ati:’’Sinajyaho ngo mvuge jye ndabarenze ba runaka ibintu ntagiye kwiga?’’. Iyo asobanura iby'amasomo ye na diplome ntatinya kuvuga ko idashamaje ku buryo atatinyuka kubikura diplome ye.
Yagize ati:’’Noneho amanota ariho ntabwo ashamaje, amanota ariho ni mabi ariko nshima Imana’’. Bruce Melodie yishimira kuba abayobozi bafata umwanya bakamuvugaho kuko hari abahanzi benshi nyamara abo bayobozi batajya bavugaho. Ati: "Buriya iyo uri umusani ntibakuvuge ntabwo biba bimeze neza’’.
Amateka ya Bruce Melodie
Yitwa Itahiwacu Bruce Melodie agakoresha izina ry’ubuhanzi rya Bruce Melodies. Yavutse mu 1992, avukira i Kanombe mu mujyi wa Kigali. Se yitwa Gervain Ntibihangana naho nyina akitwa Velene Muteteri. Ni uwa kabiri mu muryango w’abana bane.
Amashuri abanza yayatangiriye ku kigo cyitwa Camp Kanombe i Kanombe. Amashuri yisumbuye yayatangiriye i Kanombe ahitwa EFOTEC, yaje
kuyarangiriza ahitwa Islamique i Rwamagana. Nta
kaminuza yigeze ajyamo kuko yahise yiyegurira umuziki ukaba umaze kumuhira.
Uko Bruce Melodies yinjiye mu buhanzi
Yakuriye mu kuririmba mu rusengero rwa Kanombe (rw’abarokore), ariko yabahimbiraga indirimbo noneho bakaziha abandi bakaba ari bo bazitera. Ntabwo bamuhaga umwanya wo kwigaragaza. Ibyo byaramubabaje bituma abivamo. Nyuma yaje kujya muri studio mu 2006, kuri Producer Jackson Daddoey ariko iyo ndirimbo ntabwo yigeze irangira.
Uwo
muproducer ntabwo yamurangirije indirimbo ndetse
na murumuna we, Naason, yaje kumuha
nawe iyo ndirimbo yaramunaniye. Ibyo byatumye acika
intege asa nk’uretse umuziki.
Yaje gusubira muri studio mu 2010, akora indirimbo yitwa “Inkovu” ariko kubera amasomo ntabwo yabonye umwanya wo kuyamamaza cyane ngo imenyekane.
Yaje
gusubira muri studio mu 2011 akora
indirimbo yitwa “Ngiye Kubivuga”, nyuma aza
gukora “Tubivemo” yayikorewe na Producer Fazzo.
Izo nizo ndirimbo yakwita indirimbo ze za mbere. “Tubivemo” yo niyo ndirimbo yakoze
yumva ibaye nk’uko yabitekerezaga.
Nyuma
yaho yakoze indirimbo yitwa “Telefone” ari nayo ndirimbo yamwaguriye amarembo yo kwamamara atangira kujya aririmba mu ndirimbo z’abandi
bahanzi (Chorus singer).
Yagiye akorana n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda no hanze. Kuririmba mu ndirimbo z’abandi bahanzi ni uko aba bahanzi bagiye bamwumva aririmba bakifuza ko yabaririmbira mu ndirimbo zabo.
Ubwo The Ben, Meddy na Kamichi berekezaga hanze y’u Rwanda, Bruce Melodies yasigaranye inkoni yo kuririmba mu ndirimbo zihuriwemo (Collabo) zigakundwa cyane bitewe n’ijwi azi gukoresha neza.
TANGA IGITECYEREZO