RFL
Kigali

Narishutse ubwo nibwiraga ko nzakwibagirwa! Nakweretse isi ariko sindi uw’igikundiro kuri wowe, kuki koko?

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:13/01/2021 13:56
1


Ni byo narishutse koko! Natekereje ko nzakwibagirwa ndetse buri gice cy’umubiri wanjye nkibwira ko ngiye kukwikuramo, gusa uko ntekereje imvune zanjye, uko ntekereje ubwiza bwawe, uko ntekereje aho twanyuze umperekeza nibuka buri kiganiro twagiranye n’inseko yawe nkazimira nkibaza impamvu yo kuguta nkabura n'imwe.



Nari namaze gupanga ejo hazaza hanjye nawe, nifuzaga kuzahora iteka nkufashe ikiganza, ubu ejo ndetse n’ahazaza hose, nawe ukamfata akaboko. Nahoze nsenga iteka nifuza ko Imana yazampa umuntu uzatuma nguruka nkagera ku nyenyeri yanjye, maze Imana inyobora mu nzira warimo nisanga mpuye nawe hamwe ku muhanda w’imbere y’iwanyu. Aho niho watumiye umutima wanjye wuzura ibyishimo maze ntangira kubara umubare w’abana nzabyarana nawe, gusa mbihisha munda aka wa muhanzi.

Bwa mbere duhura ntabwo byari ibisanzwe, ibuka nawe byari indamukanyo gusa. Ndabyibuka umuntu watunyuzeho yarakubajije ati ”Ese uyu niwe uzatwereka nawe uti ’Yoooh! Uyu se yanyemera?'. Icyo gihe nahise nitera icyara, kuko nari nziko muri wowe mpafite agaciro gakomeye.

Mukundwa naragukunze ndetse mbinyuza mu nkuru zitacaga ahandi uretse kuri njye iwanjye, muri 'message' zanjye no mu tuntu twari duciriritse mu biciro ariko dukomeye kuri njye waduhaga agaciro, nakodesheje abantu bagukinira imikino ukunda, nakoze uko nari nshoboye nkugeza aho natekerezaga ko ari njye wari uhakugejeje bwa mbere.

Ndabizi wa munsi ku mugoroba ubwo wazaga ugasanga inshuti zawe zateranye, ugasanga nanjye mpari ariko nkihisha kuko nari nzi ko ibyo nakoze bihambera, wari wishimye cyane, warasetse ndicara nshima Imana yabikoze ndetse yabinshoboje, gusa nuko ikibabaje kuva icyo gihe wowe nakubonye gake, maze nyuma y’ibyo inshuti zawe zo zigenda gutyo ziranyibagirwa kuko ari njye wasaga n’uwazirukagaho ku bwawe, none ubu nawe nsa n’ugiye kukubura burundu.

Ese koko sinsamaje? Ese sindi uwo gukundwa nawe ? Ese uri kunziza iki?Basi wakampaye amahirwe maze nkagufasha guhuga nkahakubera, ukampindura maze nkongera kuba njye. Ubu narangiritse muri iki gihe maze nsa n'uri wenyine. Ese ninde watekereza ko inkuru zose zitangira neza ariko zikagira iherezo ribabaza?.

Ubu namenye neza ko iherezo ribi ry’inkuru riza ntawe ubitekereje. Inkuru zandikwa abasomyi bazo bataritegura no kuzisoma. Intangiriro ibaho mu gihe kitazwi, ni nako bigenda, abantu baraza bakagenda, gusa uwawe muri wowe, uwo wagenewe araza agahama, ukamusunikiriza kugenda ariko akanga akahaguma.

Mukunzi ndagusabye hagume, hagume wigenda, ahari mu nzu yanjye nta mitako ishamaje ihari, ahari nibyo koko sincuruza imyambaro ngo mbe ngaragara nk’uwavukiye mu ruganda ruyikora. Nibyo wenda ntabwo mfite akazi kakunyuze ariko nawe uri umuhamya wo guhamya ko nkukunda ku buryo ngira ubwoba bwo kukubura kandi ko utazigera na rimwe ubabazwa n’ubuzima.

Narishutse kenshi mbwira inshuti zanjye ko ngiye kukwikuramo, inshuti zawe nzibwira ko nkukunda ariko ngiye kubihagarika ariko byose nasanze byari ibinyoma nibwiraga. Mu by’ukuri ntabwo uzigera umvamo. Iyi baruwa ndayanditse kugira ngo nawe nuyisoma, ugirire ibambe umutima ugukanda bitandukanye n’ibyabo, umutima ugukanda by’ukuri nawe ufitiye igihamya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric 3 years ago
    None kuki ifoto mushyiraho iy'umuzungu?





Inyarwanda BACKGROUND