Kigali

Abakinnyi b'Amavubi bijeje Minisitiri Munyangaju kuzegukana igikombe cya CHAN

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/01/2021 10:19
1


Mbere yo guhaguruka mu Rwanda berekeza i Doula muri Cameroun aho bitabiriye irushanwa rya CHAN 2021, imbere ya Minisitiri wa Siporo wari waje kubaha impanuro za nyuma, Abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi bashimangiye ko bazahatana kugeza begukanye iki gikombe.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Mutarama 2021, nibwo Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier na Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, basuye Ikipe y’Igihugu i Nyamata aho yakoreraga umwiherero, bayiha impanuro za nyuma mbere yo kwitabira CHAN 2021.

Mu butumwa uyu muyobozi yahaye Abakinnyi, Abatoza ndetse n'abajyanye n'iyi kipe, ni uko bagomba gukora ibishoboka byose bagahesha ishema abanyarwanda.

Yagize ati "Mugiye mu butumwa bw’Abanyarwanda, ubutumwa bw’u Rwanda. Mugiye kwanda amahanga muzahura, mugiye muri abaranga b’u Rwanda, mugende mwimane u Rwanda, mukotane muduhe intsinzi, muheshe u Rwanda ishema”.

“Mumaze iminsi mwumva ibyo Abanyarwanda babatezeho, ‘intsinzi n’ishema ry’Igihugu”, bigaragaza ko bakibafitiye icyizere cyo kubigeraho, kandi mukaba mwatungurana mukabashimisha, mugatahukana itsinzi”.

Kapiteni w'Amavubi, Jacques Tuyisenge, yijeje uyu muyobozi ndetse n'abanyarwanda muri rusange ko bazahatana kugeza begukanye iki gikombe. Yagize ati"Ubwacu nk’abakinnyi hari intego twihaye, ni ugukina kugeza ku mukino wa nyuma ndetse n’Igikombe tukakizana”.

Amavubi yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu berekeza muri Cameroun, aho bitabiriye irushanwa rya CHAN 2021 riteganyijwe gutangira ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2021.

Tariki ya 18 Mutarama 2021 ni bwo u Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Uganda saa 20:00’ ku kibuga cyitwa "Stade de la Reunification Bepanda, ruzongera kugaruka mu kibuga tariki ya 22 Mutarama 2021 rukina na Maroc na bwo saa 17:00’ kuri Bepanda ni mu gihe umukino usoza itsinda Amavubi azacakirana na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021 saa mbili ahitwa Limbe.

U Rwanda rumaze kwitabira CHAN inshuro enye gusa ntiruraryegukana na rimwe kuko kure rwageze ari muri 1/4 mu 2016, mu irushanwa rwari rwakiriye ariko rusezererwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yegukanye iki gikombe.

Minisitiri Munyangaju yibukije Abakinnyi b'Amavubi ko batwaye ubutumwa bw'abanyarwanda kandi bagomba kwimana u Rwanda bagashaka intsinzi

Jacques Tuyisenge yijeje Minisitiri Munyangaju n'Abanyarwanda kwegukana igikombe cya CHAN

Minisitiri Munyangaju yashyikirije ibendera ry'igihugu kapiteni w'Amavubi Jacques Tuyisenge





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NKUNZURWANDA4 years ago
    Igikombe se Bagitangira ubuntu??



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND