RFL
Kigali

Amavubi yaserutse mu mwambaro wa Made in Rwanda yerekeje muri Cameroun muri CHAN 2021 - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/01/2021 9:43
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Mutarama 2021, nibwo itsinda ry'abantu 53 barimo abakinnyi 30 buriye indege ya RwandAir berekeza i Douala muri Cameroun aho bitabiriye irushanwa ry'abakina imbere mu bihugu byabo 'CHAN' riteganyijwe gutangira tariki ya 16 Mutarama 2021.



Ku isaha ya saa mbili z'igitondo nibwo Amavubi yahagurutse ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe berekeza i Doula muri Cameroun.

Iri tsinda rigari ryerekeje muri Cameroun ryaserutse mu myambaro myiza yakorewe mu Rwanda ya Made in Rwanda iri mu mabara atandukanye, amapantalo y'umukara amashati maremare y'umuhondo, n'ayubururu arimo akabara k'umweru ku maboko no mu gituza ndetse n'inkweton z'umukara.

Uyu mwambaro ukaba warakozwe n'uruganda rumaze kwandika izina rikomeye mu gukora imyenda myiza kandi ikorewe iwacu i Rwanda rwa Moshions.

Biteganyijwe ko Amavubi agera muri Cameroun kuri uyu wa gatatu, ndetse agahita ajya muri Hoteli azacumbikamo mu gihe cy'irushanwa rizatangira ku wa gatandatu tariki ya 16 uku kwezi.

U Rwanda ruri mu itsinda rya C, aho rurikumwe na Uganda, Morocco na Togo.

Tariki ya 18 Mutarama 2021 ni bwo u Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Uganda saa 20:00’ ku kibuga cyitwa "Stade de la Reunification Bepanda, ruzongera kugaruka mu kibuga tariki ya 22 Mutarama 2021 rukina na Maroc na bwo saa 17:00’ kuri Bepanda ni mu gihe umukino usoza itsinda Amavubi azacakirana na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021 saa mbili ahitwa Limbe.

U Rwanda rumaze kwitabira CHAN inshuro enye gusa ntiruraryegukana na rimwe kuko kure rwageze ari muri 1/4 mu 2016, mu irushanwa rwari rwakiriye ariko rusezererwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yegukanye iki gikombe.

Amavubi yaserutse mu mwambaro wa Made in Rwanda yerekeje muri Cameroun

Abakinnyi b'Amavubi bari baberewe cyane

Kapiteni Jacques Tuyisenge na Emery Bayisenge

Bakame, Muhadjiri na Zidane ba AS Kigali bari baberewe


Rutahizamu Sugira Ernest ku kibuga cy'indege

Abakinnyi burira indege







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND