RFL
Kigali

Nihoreho Arsene bivugwa ko agiye kugurwa na Bugesera FC yiyemeje gusesa amasezerano muri Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/01/2021 15:44
1


Rutahizamu w’umurundi wasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri agahita atizwa muri Bugesera FC umwaka umwe, Nihoreho Arsene, yamaze kwandikira ubuyobozi bwa Rayon Sports abumenyesha ko nibarenza igihe yabahaye bataramwishyura amafaranga bamurimo azahita asesa amasezerano.



Tariki ya 30 Ukuboza 2020, nibwo uyu mukinnyi yandikiye Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ndetse iyi baruwa anayohereza muri Rayon Sports, ivuga ko nibarenza iminsi 15 bataramwishyura amafaranga bamusigayemo ubwo yagurwaga azahita asesa amasezerano afitanye n'iyi kipe.

Arsene yavuze iminsi ibaye 13 atarabona igisubizo giturutse muri Rayon Sports, gusa ngo iminsi 15 nirangira, ikizakurikiraho kizaba ari ugusesa amasezerano mu mahoro.

Biravugwa ko uyu rutahizamu yishyuza Rayon Sports Miliyoni 2 Frws.

Aganira na Inyarwanda.com, Arsene yavuze ko iminsi 15 nirangira batamwishyuye azasesa amasezerano yari afitanye na Rayon Sports mu mahoro.

Yagize ati"Ikipe ya Rayon Sports nayandikiye nyisaba kuntunganyiriza ibikubiye mu masezerano yanjye twagiranye, kugeza ubu ntibaransubiza, nabandikiye tariki ya 30 Ukuboza 2020 mbaha iminsi 15, itangira kubarwa umunsi uwo munsi nyitanga muri Federasiyo, nyohereza no kuri E-Mail ya Rayon Sports".

"Iyo minsi nirangira batanyishyuye ikizakurikiraho kiri mu ibaruwa nabandikiye, ni ugusesa amasezerano mu mahoro".

Nubwo uyu mukinnyi asaba Rayon Sports kubahiriza ibikubiye mu masezerano kandi vuba, iyi kipe ntabwo yorohewe n'ibibazo by'amikoro kuko hari na bamwe mu bakinnyi batigeze bitabira umwiherero wayo kubera kutishyurwa.

Ikindi iyi kipe irasabwa kwishyura imishahara y'abakinnyi nubwo nta shampiyona iri gukinwa, gusa bafite amasezerano y'ikipe kandi ni abakozi bayo, bikaba bisa nk'ibigoye kuba yakwishyura Arsene mu gihe cy'iminsi 15 yabahaye iburaho umunsi umwe gusa.

Biravugwa ko uyu mukinnyi ari gutizwa umurindi n'ubuyobozi bwa Bugesera FC kugira ngo asese amasezerano muri Rayon Sports ubundi ihite imugura kandi inamuhe amafaranga asumba ayo yari yahawe na Rayon Sports.

Muri Kamena 2020, nibwo Rayon Sports yasinyishije uyu rutahizamu w'umurundi wari watsinze ibitego 17 mu mwaka w’imikino wa 2019/20 muri Primus League, ndetse anasoza mu bakinnyi batatu batsinde ibitego byinshi muri Shampiyona y'u Burundi.

Arsene ashoboragusinya bushya muri Bugesera FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayisaba Gilbert3 years ago
    Ni danger muri rayon ariko niba bumva bakwiye kuzamura urwego rw'umupira w'amaguru m'urwanda bafashe abakinnyi bafitiye ubushobozi bwo kubaha ibyo babemerera ninayo mpamvu umupira wacu utagira experience iri hejuru kbx? murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND