RFL
Kigali

Impamvu 6 zituma uwo mwahoze mukundana akugarukira

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/01/2021 12:52
1


Bikunda kubaho ko abantu bakundana, bikagera igihe bagatandukana ariko nyuma y’igihe runaka, umwe muri bo agashaka kubyutsa umubano.



Hari impamvu nyinshi zituma uwo mwahoze mukundana cyera yifuza ko musubirana kabone n'ubwo waba ufite undi musigaye mukundana cyangwa utabishaka. Dore impamvu 6 zibitera:

1.Irari

Iyi niyo mpamvu ya mbere ituma uwo mwakundanaga cyangwa abo mwakundanaga bakugarukira. Abenshi bagaruka kubera irari baba bafite. Akenshi niba mwarigeze kuryamana, bibuka uko byagenze cyangwa uko wamubaga hafi mu bijyanye n’iminonano mpuzabitsina (you were always available for their sexual needs), bakagaruka bizeye ko uko byahoze ari ko bizasubira. Ntibaba bagarutse kubera urukundo ahubwo baba bagaruwe n’irari.

2.Gufuha

Bijya bibaho ko abantu bagira gufuha gukabije kabone n'ubwo mwaba mwaratandukanye akaba atakwishimira kukubonana n’undi muntu, bigatuma bahora bifuza kukugarukira. Akenshi si urukundo ruba rumugaruye ahubwo ni ukumva ko wahora uri uwe, ntugire undi mukundana.

Ikindi, bijya bibaho ko uwo mwahoze mukundana akugarukira kugira ngo yangize aho wari umaze kugera heza mu gihe yamenye ko wamaze kwinjira mu wundi mubano kandi wishimanye n’umukunzi wawe mushya. Ku bwabo, kuba batishimye, na we ntukwiriye kugira ibyishimo. Ibi bibaho cyane ku bantu batandukanye nabi cyane.

3.Irungu

Irungu ni ikintu gishavuza cyane. Bijya bibaho ko uwo mwahoze mukundana akugarukira kuko afite irungu, akaba akeneye umuntu bazajya baganira.

4.‘Gukura amenyo’

Gukura amenyo ni imvugo y’ab'ubu ivuga abantu baba bashaka kurya amafaranga abakunzi babo. Ushobora kuba wari ufite ibibazo by’ubukungu mbere y’uko mutandukana ariko ubu umeze neza, agahita akugarukira akwereka urukundo, ashaka kugaruka mu buzima bwawe.

Ahanini ntabwo aba agaruwe n’urukundo, ahubwo aba agaruwe no gusarura ku byo waruhiye. Ntabwo ari abagabo gusa bahura n’iki kibazo ahubwo n’abakobwa cyangwa abagore basigaye bahura nabyo.

5. Kutamenya gufata icyemezo

Kutamenya gufata icyemezo ni kimwe mu bibazo abantu benshi bakunda guhura nacyo. Hari abantu usanga batazi neza icyo bashaka mu buzima bwabo. Niyo mpamvu akenshi ubona abantu bamwe bakunda gusubirana kenshi n’abo bahoze bakundana.

6.Ashobora kuba akigufitiye urukundo

Kuba akugarukiye hari gihe aba acyigukunda, gusa iyi mpamvu iza ku mwanya wa nyuma aho usanga iyo agarutse akubwira ko acyigukunda, byibuze aba agukunda nka 30% kuko iyaba koko yaragukundaga ntaba yaragiye.

Src:www. Elcrema.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Samuel ngendakumana3 years ago
    Murakoze imana ibahezagre





Inyarwanda BACKGROUND