Exclusive: Menya uko umwana wa Humble Jizzo yamuciriye amarenga y’urupfu rwa sekuru

Imyidagaduro - 12/01/2021 1:09 PM
Share:

Umwanditsi:

Exclusive: Menya uko umwana wa Humble Jizzo yamuciriye amarenga y’urupfu rwa sekuru

Humble Jizzo uherute kubura umubyeyi we, n’ubwo inzira itabwira umugenzi yahishuye uko umwana we yabaciriye amarenga y’urupfu rwa sekuru ariko ntibamenye ibyo ari byo.

Rimwe na rimwe hari igihe ikintu mbere y'uko kiba, ugira ibigucira amarenga ariko ntubimenye. Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Humble Jizzo, uyu mugabo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys yagarutse ku rupfu rwa se ahishura uko umwana we yamuciriye amarenga y’uru rupfu mu gitondo ku munsi nyiriziza se yatabarukiyeho ariko ntiyamenya ibyo ari byo.

Humble Jizzo n’agahinda kenshi mu gusobanura aya marenga umwana we yaciye yagize ati "Ikintu cyambabaje umunsi yitaba Imana muri icyo gitondo agakobwa kanjye karimo kavuga kati munyambike ikanzu nziza ndaza kubonana na sogokuru araza kuza ". Humble Jizzo yakomeje avuga ko yamubajije igihe aza kuzira umwana ntiyamubwira igihe, gusa amusaba ko bamwambika neza ndetse bakamutunganyiriza n’imisatsi.


Humble Jizzo yatangaje ko uyu mwana we yamuciriye amarenga y'urupfu rwa sekuru

Bidatinze mu masaha y’igicamunsi nibwo bamumenyeshaga ko se yitabye Imana. Ibi ngo ni ibintu byanze kumuvamo kuko umwana we yari yabimuciriyemo amarenga akabasaba kumutegura neza kuko ngo yagombaga guhura na we bakanasangira. Uyu muhanzi yavuze ko umwaka wa 2020 wamusharirirye cyane kuko yawubuzemo umubyeyi kandi akaba n’isnhuti ye magara. Yagarutse ku magambo akomeye uyu mubyeyi we yamubwiye azamuherekeza mu buzima bwe bwose.

Yagize ati "Yarambwiye ngo kugera kure bisaba kwihangana, kandi kugera ku iterambere bisaba guhura n’ibibi bigukomeza kugira ngo ubashe kugera ku byiza ". Naho ku ruhande rw’umuziki yavuze ko aka kanya ataratuza gusa yizeza abakunzi b'itsinda Urban boys impinduka mu 2021 ashimangira ko hari umwenda babereyemo abanyarwanda.

Ati "Nk'uko nababwiye hari intego hari umwenda tubereyemo abanyarwanda ndetse natwe ubwacu dukunda umuziki, uwo mwenda rero twifuza ko twagira uko tuwishyura cyangwa tukawugabanya ". Yashimiye abamubaye hafi muri ibi bihe bitoroshye abifuriza kuzagira ishya n’ihirwe muri uyu mwaka mushya wa 2021.


Mu muhango wo guherekeza uyu musaza byari agahinda gusa


Humble Jizzo yatangaje amwe mu magambo akomeye yabwiwe na se [iburyo] uherutse kwitaba Imana azamuherekeza muri ubu buzima 

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...