RFL
Kigali

"Sincyumvikana baranyibagiwe ariko uyu mwaka ndaje bambone" Theo Bosebabireba

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:12/01/2021 12:14
1


Muri ibi bihe umuntu wakurikiye ibya muzika mu myaka 10 ishize, ashobora kwibaza umuhanzi nyarwanda wakanyujijeho mu Rwanda n'i Mahanga mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, uwo ni Theo Bosebabireba ufite izina rikomeye mu mitima y'abantu benshi.



Iyo wumvise izina Uwiringiyimana Theogene ukoresha akazina ka Theo Bosebabireba, bamwe bahita bumva indirimbo 'Ikiza urubwa', 'Kugera kure siko gupfa', 'Ibigeragezo si karande'. Bamwe bamukuyeho imvugo igira iti 'Uwaciye mu bimene by'amacupa ntiyatinya ibimene by'ibicuma", n'andi magambo menshi.

Ubusambanyi no kuzerera bitumye Theo Bosebabireba ahagarikwa mu itorero -  Teradig News

Imyaka 10 ishize Theo Bosebabireba yahiriwe na muzika ye kuko muri  2010, yari amaze kuba icyamamare kuburyo n'abana bato baririmbaga indirimbo ze. Theo kandi  yashobora no kujya kuririmba hanze y’u Rwanda, ibitaramo yitabiraga muri iriya myaka byitabirwaga n'imbaga nyamwishi baje gususurukana na Theo Bosebabibera.

InyaRwanda, yavuganye na Theo Bosebabireba usigaye uba mu gihugu cya Uganda  mu mujyi wa Kampala, mu gushaka kumenya ibyo ahugiyemo no kumubaza niba muzika azayikomeza akongera akigarurira imitima ya benshi nk'abo yahoranye mu myaka ishize. Yavuze ko atacyumvikana ariko ateguza abakunzi be ibishya.

Nyamara yakora akantu abantu bagatangara!

Mu magambo ye yagize ati: "Umwaka mushya muvandimwe! kuba indirimbo zitari kumvikana muri iki gihe, zose ziracyari muri situdio, n'iziri hanze n'iziba zarakozwe kera ariko nkazisohora ngo nzumvise abari kure yanjye".

"Hanyuma mfite ingamba nshya zo gutangira gukora ndetse muri uku kwezi turimo, nibikabya biramara ukwezi kumwe indirimbo ziraba zihari, ndumva rero nta muntu ukwiye kurambirwa Theo, dore ko tuvuye mu bihe bibi ariko uyu mwaka ndaje nkore babibone".

Theo Bosebabireba yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo; 'Ibigerezo si Karande' 'Urubanza', 'Kubita utababarira', 'Bazaruhira ubusa' n'izindi.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Diana kasukuri10 months ago
    Shaka indirimbo





Inyarwanda BACKGROUND