RFL
Kigali

Nyuma y'iminsi 100 gusa Kiyovu Sports yatandukanye n'umutoza wayo ishinja guta akazi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/01/2021 15:13
0


Ubuyobozi bw'ikipe ya Kiyovu Sports bwatangaje ko bwamaze gutandukana n'uwari umutoza w'abanyezamu ndetse n'umuyobozi wa tekinike, Ndizeye Aimé Désiré Ndanda, nyuma y'iminsi 100 gusa ahawe akazi.



Kiyovu Sports ivuga ko Ndanda yataye akazi ku mpamvu ze bwite atamenyesheje ikipe.

Nyuma yo kwerekanwa nk'umutoza mushya wa Kiyovu Sports ndetse n'umuyobozi wa Tekinike tariki ya 02 Ukwakira 2020, agasubira muri Ethiopia avuga ko agiye kuzana umuryango we, ubuyobozi bw'iyi kipe buvuga ko butongeye guca iryera Ndanda, byageze n'aho bamuha umunsi ntarengwa wo kugera mu ikipe ariko nabyo biranga, birangira ikipe ifashe umwanzuro wo gusesa amasezerano bari bafitanye.

Ubwo yahabwaga amasezera nk'umukozi mushya wa Kiyovu Sports, Ndanda yahawe Miliyoni 2.5 Frws yo kwifashisha mu minsi ya mbere y'akazi, yahise afata rutemikirere asubira muri Ethiopia abwira ubuyobozi ko agiye kuzana umuryango we mu Rwanda.

Kuva icyo gihe Kiyovu Sports itegereje Ndanda amezi abaye atatu, amaso yaheze mu kirere kandi shampiyona y'u Rwanda yari yaratangiye gukinwa.

Nyuma yo kurenza igihe yari yahawe ngo abe yagenze mu myitozo y'ikipe, ubuyobozi bwa Kiyovu bwandikiye uyu mutoza bumumenyesha ko nataba yageze mu Rwanda ku munsi yahawe, amasezerano ye azaseswa.

Igihe Ndanda yari yahawe cyo kugera mu ikipe cyarageze ndetse kirenga ataje, none ubuyobozi bw'iyi kipe bwanzuye ko bugiye kwitabaza amategeko bugasesa amasezerano n'uyu mutoza ukomeje kubabera umutwaro.

Mu cyumweru gishize Umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Munyengabe Omar yari yatangaje ko bagiye kwicarana n'umunyamategeko bakareba niba Kiyovu Sports itazabigiriramo igihombo, ubundi basese amasezerano bari bafitanye na Ndanda.

Yagize ati"Tugiye kwicarana n'abanyamategeko dusuzume niba nta gihombo Kiyovu izabigiriramo, nidusanga ntacyo tuzahita dusesa amasezerano twari dufitanye na Ndanda".

Byari byavuzwe ko hari ibyo Ndanda atumvikanye n'ubuyobozi bwa kiyovu Sports ubwo yasinyaga amasezerano.

Aganira na Inyarwanda.com Munyangabe Omar yatangaje ko bamaze kumwoherereza ibaruwa bamumenyesha ko batandukanye.

Yagize ati“Twamaze kumwoherereza ibaruwa imusezerera. Twayohereje ku wa Gatandatu. Twaramutegereje turamubura, twari twamuhaye kugeza tariki ya 30 Ukuboza 2020, ubu tugeze ku wa 11 Mutarama”.

Yakomeje avuga ko ibaruwa yayibonye ariko nta kintu na kimwe yigeze abasubiza ariko bo babonye ko yayakiriye.

Yagize ati“yarayibonye. Twe twarabibonye ko yayakiriye n’ubwo nta kintu yigeze atubwira. Nkeka ko ari na we wayishyize mu itangazamakuru”.

Mu mikino itatu Kiyovu Sports yakinnye mbere yuko shampiyona ihagarikwa, yari yatsinze umwe, itsindwa ibiri, yatsinze Mukura Victory Sports i Huye 3-0, itakaza imikino ibiri yakurikiyeho aho batsinzwe na Marines FC 3-0, ndetse na APR FC 1-0.

Kiyovu Sports yatandukanye na Ndanda nyuma y'iminsi 100 ahawe akazi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND