RFL
Kigali

Twitege iki ku Mavubi muri CHAN 2021?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/01/2021 5:12
0


Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo irushanwa rikinwa n'abakinnyi b'imbere mu bihugu byabo 'CHAN' ritangire mu mujyi itandukanye yo muri Cameroun. Ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' ni imwe muyizakina iri rushanwa, Abanyarwanda bitege iki kuri iyi kipe ikomeje kwibazwaho byinshi?



Nyuma y'imikino ibiri ya gicuti Amavubi yakinnye na Congo Brazaville mu kwitegura neza iri rushanwa, yasize mu gihirahiro benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda, bibatera amatsiko y'umusaruro azavana muri Cameroun.

Mu ishusho y'umukino udasamaje, utarimo imyubakire, wuzuyemo guhuzagurika n'amakosa menshi mu kibuga, Amavubi yatsinzwe umukino umwe, anganya undi muri ibiri ya gicuti yakinnye na Congo Brazaville.

Kutitwara neza muri iyi mikino yo kwitegura CHAN 2021 ndetse no kutagaragaza umukino mwiza, ni bimwe mu biteye impungenge zikomeye Abanyarwanda bifuza umusaruro mwiz\a muri iri rushanwa, u Rwanda rudafitemo amateka mabi.

Icyo benshi mu bakurikiye imyitego y'iyi kipe bahurizaho, ni uko kwitabira irushanwa bizeye kwitwara neza bigoye cyeretse habayeho gutungurana.

Mu busesenguzi bugenda bukorwa ahatandukanye, icyo buhurizaho ni uko Amavubi ashobora kutarenga imikino yo mu matsinda, ndetse benshi banemeza ko azasoza ku mwanya wa nyuma mu itsinda C aherereyemo.

Ibi babishingira ku myiteguro y'ibihugu bari kumwe mu itsinda, itandukanye cyane n'iy'Amavubi kandi no mu busanzwe kubihangara mu mikino bahuriramo bidakunze kubaho.

U Rwanda ruherereye mu itsinda C, aho rurikumwe na Uganda, Morocco na Togo.

Hari abemeza ko nubwo Amavubi atiteguye bihagije, ndetse atamerewe neza muri ibi bihe ariko ashobora gutungurana akarenga imikino yo mu matsinda, kuko umupira nta wujya inama nawo.

Ubutumwa butandukanye ndetse n'impanuro bikomeje gutangwa n'abantu b'ingeri zose, barimo n'abambaye umwambaro w'ikipe y'igihugu mu myaka yatambutse, bibutsa aba bakinnyi urugamba bagiyeho ko rutoroshye rusaba ubwitange n'ishyaka ryinshi ndetse n'agaciro ko kwambara umwambaro w'ikipe y'igihugu.

Irushanwa rya CHAN 2021 rizatangira tariki ya 16 Mutarama 2021, rikazabera mu mijyi itandukanye y'igihugu cya Cmeroun.

Biteganyijwe ko Amavubi azafata rutemikirere ku wa gatatu tariki ya 13 Muratama 2021, berekeza muri Cameroun.

Tariki ya 18 Mutarama 2021 ni bwo u Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Uganda saa 20:00’ ku kibuga cyitwa "Stade de la Reunification Bepanda, ruzongera kugaruka mu kibuga tariki ya 22 Mutarama 2021 rukina na Maroc na bwo saa 17:00’ kuri Bepanda ni mu gihe umukino usoza itsinda Amavubi azacakirana na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021 saa mbili ahitwa Limbe.

U Rwanda rumaze kwitabira CHAN inshuro enye gusa ntiruraryegukana na rimwe kuko kure rwageze ari muri 1/4 mu 2016, mu irushanwa rwari rwakiriye ariko rusezererwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yegukanye iki gikombe.

Amavubi ntahabwa amahirwe yo kurenga imikino y'amatsinda muri CHAN 2021

Uko imikino y'Amavubi muri CHAN 2021 izakinwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND