Kigali

Inama ikomeye Miss Akiwacu Colombe yagiriye umukobwa ushaka kwitabira Miss Rwanda 2021

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/01/2021 14:08
1


Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2014, yasabye buri mukobwa ufite inyota yo guhatana muri Miss Rwanda 2021 kubanza kumenya no kwiyumvisha impamvu ashaka kwitabira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 10.



Akiwacu usanzwe ubarizwa mur Bufaransa, ni umwe muri ba Nyampinga 9 b’u Rwanda bakomeje amashuri yabo bagura ibikorwa bifasha sosiyete ndetse n’ibye bwite birimo kumurika imideli no gukorana n’ibigo bikomeye mu bijyanye no kwamamaza.

Ijoro rya tariki 22 Gashyantare 2014 ryinjiye mu mateka y’umukobwa w’urubavu ruto Akiwacu Colombe kuko ari bwo yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2014 mu birori byabereye imbere y’imbaga yari ikoraniye muri sitade nto (Petit Stade) i Remera.

Uyu mukobwa wari wambaye nimero 09 yahigitse abo bari bahatanye 15. Yari yiyamamaje ahagarariye Intara y’Uburasirazuba.

Mu bihembo Miss Colombe yahawe harimo sheki ya Miliyoni 2 Frw, imodoka y’ivatiri yo mu bwoko bwa Nissan, itike y’indege yo kujya mu Bufaransa na Espagne n’itike yo kujya kureba filime muri Century Cinema yo muri Kigali City Tower mu gihe cy’umwaka.

Miss Akiwacu Colombe yabwiye INYARWANDA, ko uko imyaka ishira ariko irushanwa rya Miss Rwanda rigenda ritera imbere ashingiye ku bihembo n’ibindi bigenda byongerwa muri iri rushanwa kugira ngo rikomeze guha imbaraga umwana w’umukobwa w’Umunyarwandakazi.

Colombe avuga ko ku gihe cye, umukobwa yatorwaga agahabwa amafaranga ‘bikaba birarangiye’ ariko ko muri iki gihe umukobwa wegukana ikamba ahembwa buri kwezi, ibisonga bye bigafashwa gukorana n’ibigo bitandukanye n’ibindi byinshi avuga ko bigaragaza ko irushanwa ryaguka "cyane".

Uyu mukobwa avuga ko ari ibintu byo kwishimira, kandi ko muri iki gihe yanumvise ko abakobwa bazagera mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa cya Miss Rwanda 2021 bose bazishyurirwa kwiga Kaminuza.

Ati “…Rero icyo navuga cya mbere ni uko ari ibintu biri gutera imbere. Ntabwo navuga ko ari byiza cyane, turacyari kure cyane, turacyafite urugendo ariko ni ibintu tuzagenda twiga. Twigira ku banyamahanga, tukigira ku bandi babigiyemo mbere, ibyiza byabo tukabifata, ibibi tukabisiga inyuma, tugakomezanya n’ibintu byacu. Ariko urugendo rwo ruracyari rurerure.”

Miss Akiwacu Colombe yavuze ko umukobwa akwiye kujya muri Miss Rwanda 2021, afite impamvu imujyanyemo. Kuko ngo kujya muri iri rushanwa si ukuvuga ko ari we mukobwa mwiza, cyane ko ‘ubwiza buterwa na buri muntu wese ubureba’.

MUKOBWA IYANDIKISHE MURI MISS RWANDA 2021 UNYUZE KURI INYARWANDA.COM

Colombe yabwiye umukobwa wafashe icyemezo cyo kwiyandikisha muri Miss Rwanda ko ntadatorwa bitazaba bivuze ko ari umubi ahubwo “ni uko ibyo bakeneye atazaba yabigezeho.”

Ashimangira ko umukobwa wese wiyandikisha muri iri rushanwa akwiye kuba afite impamvu ifatika ituma aryitabira, afite n’umushinga ashaka gukora.

Avuga ko kwitabira Miss Rwanda ‘hari imiryango myinshi ifunguka’ ariko ko iyo umukobwa atabyitwayemo neza ‘hari imiryango ishobora gufungika’.

Colombe yavuze ko umukobwa akwiye gutegura umushinga wo kujya muri Miss Rwanda nk’uko indi mishinga yose itegurwa.

Ati “…Ni umushinga nk’indi. Yaba umushinga w’ishuri, yaba umushinga wo gukora ubucuruzi, yaba umushinga wo gukora ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Bitegura neza uvuge uti ‘ndamutse ntowe nakora ibi n’ibi. Nabigenza gutya na gutya kuko inzira nabinyuzamo n’iyi n’iyi. Yego bishobora kutagenda neza 100% nk’uko wabishakaga ariko bujya kugera ku ntsinzi ni ukwitegura.”

Miss Akiwacu Colombe yavuze ko mu myaka irenga itandatu ishize yambitswe ikamba rya Miss Rwanda, afite ubuhamya burebure bw’imiryango yafungutse kubera iri rushanwa kandi “n’ubu iracyafunguka”.

Miss Akiwacu Colombe yasabye buri mukobwa wese ushaka kwitabira Miss Rwanda 2021 kubanza kumenya impamvu ashaka kwitabira iri rushanwa


Miss Colombe yavuze ko kuva mu 2014 yakwegukana ikamba rya Miss Rwanda hari imiryango myinshi yafungutse n'ubu igifunguka kubera iri kamba ry'agaciro kanini

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS AKIWACU COLOMBE AGIRA INAMA ABASHAKA GUHATANA MURI MISS RWANDA 2021

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zawad3 years ago
    Kbx Self confidence noy yambere ikindi Umuco nawo urarufasha kubigeraho kbx Ahbw dutinyuke Ubund tuniheshe agaciro Knd miss wacu colombe nkukund kub kbs Twin wange



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND