RFL
Kigali

Benshi barayivukana! Ikiganiro na Dr. Uwihirwe ku ndwara y’ubwonko yitwa 'Aneurysm' yibasiye abarimo umuraperi Dr. Dre

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/01/2021 10:52
0


Tariki 06 Mutarama 2021, ni bwo umuraperi uri mu bahiriwe cyane mu njyana ya Hip-Hop Andre Romelle Young wamamaye nka Dr. Dre yatangaje ko ari mu bitaro kubera indwara y’ubwonko yitwa “Celebral Aneurysm” ifata igice cy’imiyoboro minini y’amaraso (Arteries).



Icyo gihe, TMZ yatangaje ko Dr. Dre w’imyaka 55 y’amavuko ari mu bitaro by’i Los Angeles ariko ari ‘koroherwa’. Ndetse nawe yabigarutseho mu butumwa yanditse kuri konti ye ya Instagram, ati “Ndi kumererwa neza kandi ndi kwitabwaho by’ikirenga n’itsinda ry’abaganga banjye.”

Yashimye abantu bose barimo umuraperi Snoop Dogg, Ice Cube, 50 Cent, Ciara, Missy Elliott n’abandi basitari bamwifurije gukira bwangu.

‘Cerebral Aneurysm’ ni uburwayi bufata igice cy’imiyoboro minini y’amaraso (arteries), bukarangwa no kwaguka ku muyoboro ku gice cyafashwe. Bushobora gufata mu gice icyari cyo cyose cy’umubiri, ibimenyetso bigatandukana bitewe na buri gice cyafashwe.

Aneurysms zifata igice cy’ubwonko zizwi nka (Cerebral aneurysms) mu rurimi rw’amahanga. 90% by’abafite Cerebral Aneurysms baba barazivukanye naho 10% ziza nyuma y’uko abantu bavutse bitewe n’izindi ndwara.

Ibimenyetso by’iyi ndwara abantu bose ntabwo babihuza, bitandukana bitewe n’igice cy’ubwonko cyibasiwe ndetse n’ingano y’uko kubyimba ku muyoboro w'amaraso (artery). Hakiyongeraho igihe umuntu amaranye uburwayi.

Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara harimo kuribwa umutwe, gutakaza ubwenge, kugagara, kunanirwa gukoresha zimwe mu ngingo z’umubiri, kugira ibibazo mu kureba, ibibazo byo guhumeka nabi, no kudakora neza ku mutima.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Dr. Uwihirwe Paolycarpe umuganga w’inzobere muri Neurology [Uvura indwara zifata ubwoko] na Psychiatry [Uvura indwara zifata amarangamutima n’imitekerereze] wize muri Kaminuza ya Alexandria yo mu Misiri, yatangaje ko iyi ndwara ishobora gufata abantu bo mu kigero icyari cyo cyose cy’imyaka.

Avuga ko abenshi mu bayifite bayivukana ariko ibimenyetso no kuzahaza uyifite byiganje mu bafite imyaka myinshi kuva ku myaka 50 kuzamura kubera isano y’ibyo bimenyetso n’izindi ndwara nk’umuvuduko w’amaraso, diabete, indwara z’umutima n’izindi zishingiye kuzabukuru.

Dr. Uwihirwe yavuze ko inama ya mbere abaganga bagira abantu ari uko buri wese wagaragaje uburwayi bwa ‘aneurysms’ yihutira kujya kwa muganga, gukurikiza ingamba n’inama yahawe na muganga.

Avuga ko kugeza ubu nta muti uhari uzwi ushobora kuvura aneurysms ngo igende burundu uretse kubagwa. Gusa kubera ko atari buri wese uba yujuje ibisabwa ngo avurwe hakoreshejwe kubagwa, ubuvuzi busanzwe ngo bwibanda ku kuvura ibimenyetso umurwayi yagaragaje, harimo guhabwa imiti y’uburibwe, imiti y’umuvuduko w’amaraso, imiti ivura ikanarinda kugagara, imiti ya diabetes n’indi hibandwa ku bimenyetso.

Dr. Uwihirwe akomeza avuga ko zimwe mu ngaruka z’indwara ‘Aneurysm’ ari uko umuntu ashobora kurwara ‘stroke’ mu gihe yaba ‘atakurikiraniwe hafi’. Ngo Ibi biterwa n’uko iturika ry’utwo tuyoboro tw’amaraso twabyimbye hakabaho kuva kw’amaraso mu bwonko (Hemorrhagic stroke) ndetse rimwe na rimwe no kutabasha kugeza amaraso mu gice kimwe cy’ubwonko kubera iryo turika ry’imiyoboro y’amaraso (Ischemic stroke).

Uyu muganga w’inzobere yavuze ko kwirinda ‘Aneurysm’ bishoboka “iyo umuntu atayivukanye bimwe mu byo yakora ngo atayirwara harimo kwivuza neza indwara twabonye haruguru zishobora kongera ibyago, kutanywa itabi no gukora imyitozo ngororamubiri.”

Dr. Uwihirwe kandi yavuze ko ubuvuzi buhabwa abafite ‘aneurysms’ buri mu byiciro bitatu. Ubwambere ni uguhabwa inama, ibi bikorwa igihe ufite aneurysms adashobora kuba yabagwa kandi akaba adafite ubundi burwayi cyangwa ibimenyetso byacyenera imiti y’ubwoko ubwari bwo bwose.

Uburyo bwa kabiri ni ukumuha imiti. Uburyo bwa Gatatu ni ukubagwa, ibi bikorwa mu gihe imiti itabashije gufasha umurwayi, igihe aneurysms ifite ibyago byinshi byo guturika. Ndetse n’igihe habaye iturika ry’imiyoboro y’amaraso ku gice gifite aneurysms umurwayi akavira mu bwonko (hemorrhagic stroke).

Nyuma yo kubagwa uwagize ubu burwayi ashobora kubukira gusa agasabwa kwikurikiranisha kenshi kwa muganga kubera habaho ibyago byinshi by’uko uwagize aneurysms akazivurwa aba ashobora kongera kuzigira mu gihe runaka.

Ku wa 06 Mutarama 2021, ni bwo Dr. Dre yatangaje ko ari mu bitaro kubera indwara y'ubwonko

Dr. Uwihirwe yasobanuye byimbitse iby'indwara y'ubwonko yitwa "Celebral Aneurysm" yibasiye abarimo Dr. Dre

Dr. Uwihirwe yavuze ko ubuvuzi buhabwa abarwaye indwara yitwa "aneurysm' buri mu byiciro bitatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND