Umuhanzi Alain Mukuralinda Bernard uzwi nkandi nka Alain Muku, yashyizeho irushanwa rigamije kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise ‘Africa United’, no kuvumbura impano mu babyinnyi ashaka kuzifashisha mu mashusho y’iyi ndirimbo ye nshya.
Alain Muku yatangaje ko kuva kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mutarama 2021, ababyinnyi b’inkwakuzi bafite ubushake n’ubushobozi bemerewe gutangira kwifata amashusho babyina indirimbo ye ‘United Africa’ hanyuma ayo mashusho bakayohereza kuri nimero ya WhatsApp: 0788382808.
Ni irushanwa biteganyijwe ko rizarangira ku wa 26 Gashyantare 2021. Ndetse uzatsinda azemezwa n’abafana hashingiwe ku mubare w’abazakunda imbyino ye babinyujije mu buryo bwo gushyiraho ibitekerezo ‘comments’ no gukanda akamenyetso ‘Likes’ mu kwerekana babikunze.
Uzatsinda muri iri rushanwa azahembwa ibihumbi 350 Frw kandi imbyino ye izajya mu mashusho y’iyi ndirimbo ‘United Africa’.
Alain Muku atangije iri rushanwa, nyuma y’iminsi yari amaze yamamaza iyi ndirimbo ye mu bitangazamakuru bikomeye harimo ibikorera mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Abidjan muri Cote d’Ivoire aho atuye n’ahandi henshi.
Ni urugendo asobanura ko rwagenze neza. Kandi ko indirimbo ye yakiriwe neza ahanini bitewe n’uko iri mu ndimi zikoreshwa henshi muri Afurika no kuba ikangurira Abanyafurika gusenyera umugozi umwe.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Alain Muku yavuze ko ari gutekereza gufata amashusho y’iyi ndirimbo Covid-19 nicogora. Ati “Amashusho ndifuza kuyafata nyuma y’irushanwa nizera ko Coronavirus izaba yatanze agahenge ku buryo uwatsinze imbyino ye izajya mu mashusho.”
Akomeza ati “Uwatsinze azatoranywa n’abazakurikirana irushanwa. Ni ukuvuga uzagira amajwi menshi yatowe kurusha abandi.”
Alain Muku avuga ko iri rushanwa yateguye rigamije no kubwira abahanzi basanzwe babyina ko igihe kigeze kugira ngo bajye bakora amarushanwa ‘imbonankubone muri za sitade’.
Ku wa 16 Ukuboza 2020, ni bwo Alain Muku yasohoye indirimbo ‘United Africa’. Aririmba asaba Afurika kunga ubumwe nk’uko abatuye indi migabane itandukanye yo ku Isi babikoze.
Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’Igifaransa, Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswahili mu rwego rwo kugira ngo izarenga imipaka, ubutumwa Alain Mukuralina yatanze bugere ku mubare munini w’abatuye Afurika bashyire hamwe, bavuge rumwe.
We avuga ko Abanyafurika bashyize hamwe bahiga benshi. Yabwiye INYARWANDA, umugabane wa Afurika ufite buri kimwe cyose cyatuma utera imbere, ariko ko kudashyira hamwe kw’abatuye uyu mugabane ari byo bituma ukomeza gufatwa nk’umugabane udateye imbere.
Ati “Abanyafurika ntitudashyira hamwe turarimbutse. Niba abanyaburayi barabibashije, abanyamerika bakabibasha bagakora igihugu kimwe, twe bitunaniza iki? Tureba he, turagana he, bitunaniza iki? Ntaho tujya ntitudashyira hamwe.”
Akomeza ati “...Ibintu byivangura, ibintu by’imipaka biveho. Dushyire hamwe, dukorere hamwe dufite umugabane kuri iyi Isi nta mugabane ukize, ufite ubutunzi nk’uwacu.”
“Mu mashyamba turi aba mbere, mu butaka buhingwa turi aba mbere, mu bunini sinakubwira, mu mubare w’abaturage sinakubwira, ibintu bifite agaciro biri mu nsi y’ubutaka byo biteye ubwoba; peteroli, gaz, amabuye y’agaciro, ibyo byose biri Afurika. Ariko nkibaza akabazo kamwe kubera iki dufite ibyo byose ariko akaba ari twe bakennye?
Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo ye, ari inzira ikomeye igera ku benshi kandi byihuse, yagaragarijemo ko inzozi z’uko Afurika yaba igihugu kimwe zishobora kuba impamo.
Alain Muku yiteguye guhemba ibihumbi 350 Frw uzabyina neza indirimbo ye 'United Africa'KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UNITED AFRICA' Y'UMUHANZI ALAIN MUKU
TANGA IGITECYEREZO