Amavubi atsinzwe umukino wa kabiri wo kwishyura mu mikino 2 ya gicuti yaberaga mu Rwanda, aho batsinzwe igitego 1-0 na Congo Brazzaville.
Nk'ibisanzwe n'umukino watangiye ku isaa 15:00 PM ku isaha ya Kigali. Amavubi yari yakoze impinduka ku bakinnyi bari babanjemo mu mukino ubanza kuko Mashami yari yaruhukije bamwe mu bakinnyi.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw'u Rwanda:
Usengimana Faustin yari yongeye kwambara igitambaro cya Kapiteni w'Amavubi
Umuzamu: Kwizera Olivier.
Ba myugariro: Mutsinzi Ange, Niyomugabo Jean Claude, Usengimana Faustin (c) na Bayisenge Emery.
Hagati: Nsabimana Eric 'Zidane', Ruboneka Jean Bosco, Byiringiro Lague, Mico Justin na Iradukunda Jean Bertrand.
Rutahizamu yari Sugira Ernest.
Abakinnyi b'Amavubi babanjemo
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Congo:
Ndzila Pavelh (C), Ondongo Haria, Rozan Varel, Nsenda Francis, Ikouma Cervel, Ngoma Nzadu, Mohendiki Brel, Binguila Hardy, Nkounkou Aime, Bintsouka Archange na Obongo Prince.
Abakinnyi ba Congo babanjemo
Umukino watangiye ubona ko Amavubi nanone atinze kwinjira mu mukino byatumye bayatsinda igitego cya mbere mu minota ibanza y'umukino, kuko ku munota wa 9 Congo yari imaze gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ikouma Cervelie ku mupira waturutse iruhande rw'ibumoso ashyiraho umutwe, birangira Amavubi agiye mu mubare yo kwishyura.
Nyuma y'iki gitego nta bundi buryo bubyara igitego bwigeze bugaragara, byatumye igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe cya Congo Brazzaville ku busa bw'Amavubi.
Byiringiro Lague yari yabanje mu kibuga
Igice cya kabiri cyaje gutangira, Mashami Vincent akora impinduka akuramo Kwizera Olivier asimburwa na Kimenyi Yves nomero ya mbere w'ikipe ya Kiyovu Sport. Ku munota wa 58 Iradukunda Jean Bertrand yaje gutsinda igitego n'umutwe ku mupira wari utewe na Nsabimana Eric, ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.
Mashami nanone yaje gukora izindi mpinduka ku munota wa 60 akuramo Byiringiro Lague hinjira Kapiteni Jacques Tuyisenge wahise anahabwa igitambaro cy'ubuyobozi na Usengimana Faustin.
Ndzila Pavelh yakuyemo imipira yari yabazwe ku ruhande rw'Amavubi
Umukino wakomeje gukinirwa mu kibuga hagati, amakipe yombi akomeza kubura ibitego. Ku munota wa 80 Sugira Ernest yasimbuwe na Danny Usengimana mu buryo bwo gushaka igitego cyo kwishyura ariko iminota 90 y'umukino ndetse n'inyongera birangira nta gitego kibonetse, umukino urangira ari igitego 1-0 bwa Congo.
Sugira yari yagarutse mu kibuga
Wari umukino wa kabiri aya makipe yombi yakinaga kuko umukino ubanza nawo wari wabereye kuri stade Amahoro i Remera warangiye aya makipe yombi anganya 2-2. U Rwanda ruzakina umukino wa mbere wa CHAN 2020 tariki 18 Mutarama 2021 bahura n'igihugu cy'abaturanyi cya Uganda.
Amavubi ntiyabashije gutsinda mu mukino wo kwishyura
TANGA IGITECYEREZO