RFL
Kigali

Ibisobanuro by'inzozi zitandukanye zirimo nko kurota inzoka

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:11/01/2021 5:06
3


Ni kenshi abantu bakunze kugira inzozi ariko zikababera amayobera. Mu ruhererekane rw’inkuru nyinshi zivuye ahanini mu byifuzo byanyu, tugenda tubasobanurira zimwe mu nzozi zihurirwaho na benshi cyangwa izo umwe muri mwe yadusabye kumusobanurira.



Kurota inzoka ni inzozi zikunze gutera ubwoba dore ko ari inyamaswa ishushanya urupfu no kubabazwa ndetse rimwe na rimwe igasobanura ubusambanyi. Muri iyi nkuru turagaruka ku nzozi zimwe na zimwe zirimo inzoka mu rwego rwo gusubiza umwe mu bakunzi bacu wabidusabye.

1. Kurota urumwa n’inzoka: Ibi bigaragaza ubwoba no guhangayika bikwihishemo. Bishobora kandi gusobanura ko ushobora guhura n’ikibazo mu bihe bya vuba. Izi nzozi kandi kuri bamwe zishobora gusobanura ukwifuza gukomeye kw’imibonano mpuzabitsina ku rwego rukabije.

Ku mugore cyangwa umukobwa ni nk’umuburo ukubwira ko hari umugabo w’umugome ndetse w’umuhemu ukubeshya ko ari inshuti yawe.

2. Kurota inzoka y’imitwe ibiri: Biteguza ubukire mu mpande zose ariko kandi kuri bamwe bishobora kuvuga akavuyo no kwivanga kw’ibintu.

3. Kurota ukandagira inzoka ugenda: Bifite ubusobanuro bubiri; ubwa mbere ni uko uba ugirwa inama yo kwiyitaho mu by’ubuzima, ubwa kabiri ni ukuguteguza ko abanzi bawe barimo kugerageza kuguhemukira.

4. Kurota wica inzoka: Mu buryo butandukanye, kimwe n’umukunzi wacu witwa ’Jolie’ watwandikiye, bivuze byinshi bitewe n’ibihe urimo ariko akenshi bisobanuye ko hari intambara urimo kandi ko n'ubwo ikugoye imbaraga wifitemo zihagije ngo uyitsinde kandi ko byanga byakunda uzayitsinda.

5. Kurota ubona uruhu rw’inzoka yiyuburuye. Ibi byo bisobanura ubuzima bushya kandi bwiza.

6. Kurota inzoka iri mu buriri bwawe: Bisobanuye ko wiyumvamo intege nke mu buzima bwawe bwerekeranye n’imibonano mpuzabitsina cyangwa ko biguteye ubwoba.

Source: www.awsfzoo.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KAYITANKORE 3 years ago
    MURAKOZE KURIBIBISONURO MUTUGEZAHO BURIGIHE HARIGIYEHE UMUNTU YAROTAGA INZOKA BIKAMUCANGA NONE TURABIMENYE MURAKOZE.
  • Tuyizere Aime3 years ago
    Kurota wiga ariko utujuje ibyangombwa kandi ucyiga
  • Muhoza Nadia 2 years ago
    Murako cyane kutumara ubwoba





Inyarwanda BACKGROUND