RFL
Kigali

Zishobora guhindura imirishyo icyemezo cyerekana ko wakingiwe Covid-19 kikajya mu byangombwa uzajya witwaza mu 2021

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:10/01/2021 14:08
0


Umwaka wa 2020 wabaye uw'agahinda ndetse nubwo warangiye benshi baracyawuvuma kubera ibyago by’uruhurirane birangajwe imbere na Covid-19. Inkingo nyinshi ziri gutangwa, birashoboka ko mu 2021 ugiye kuba umwaka utangaje. Ese ni zihe nkingo zemejwe? Ni bihe bihugu n’ibigo birajwe ishinga no kwivuna umwanzi Covid-19?.



Kuri uyu munsi hari inkingo zatangiye gutangazwa ko ziri gukoreshwa ndetse abahanga bavuga ko zizewe kuko icyizere cyo kuvura kiri ku ijanisha rigera kuri 94%. Bwana ALEXANDER GINTSBURG uyoboye umushinga w’urukingo ruri gukorwa n’igihugu cy’u Burusiya “SPUTNIK V” yagize ati ”Duhaye ikaze inkingo ziri gukorwa hirya no hino kuko ni nyinshi kandi zimwe zizagira ubuziranenge bizatume abatuye Isi barokoka iki cyorezo cya covid-19”.

Bwana Alexander yunzemo ati ”Abantu bafite ibibazo byinshi byo kwandura harimo abakozi bo mu bitaro, aba ni nabo tugiye guheraho vuba cyane. Itunganwa ry’imiti riri kuzamuka cyane cyane kuko inganda ziri kuwutunganya ziri kuba nyinshi, mu minsi igiye kuza turatangaza igeragezwa ryakwitwa nk’irya nyuma ry’uyu muti ari ryo rizaba ari irya 3 ndetse twizeye ko bizatanga umusaruro uhamye”. Nubwo aya magambo yatangajwe, uru rukingo rwatagiye gutangwa mu bihugu bitandukanye.

Bwana Bill Gates ati “2021 ni umwaka w’umuhate no kwizera”. Ibi byose yabitangaje avuga ko uyu mwaka abantu bazagorwa n’intangiriro zawo gusa bizagera hafi mu kwezi kwa Mata abantu benshi bamaze kubona urukingo. Yanasabye abatuye Isi gukomera ndetse no kwizera ko ibihe bibi bari guterwa n’iki cyorezo bigiye kujya ku iherezo kubera inkingo zigiye gutangwa ku bwinshi.

Peresida mushya wa Amerika Joe Biden ari guterwa urukingo rwa Covid-19 

Kuri uyu munsi wa none ibigo bitagira uko bingana hirya no hino ku Isi biri gukora akazi ubutaruhuka ngo birebe ko byarokora abatuye Isi. Ku rundi ruhande, birashoboka ko kugira ngo umuntu azajye yemererwa kugira aho yinjira cyangwa icyo akora bishobora kuzaba itegeko kubanza kwerekana ko yatewe urukingo rwa Coronavirus.

Kwerekana iki cyangombwa ntabwo bizakorwa hagamijwe guteza ibibazo abatuye Isi ahubwo icy'ingenzi kizaba ari ukugambirira guhashya iki cyorezo, gusa abahanga benshi bemeza ko izi nkingo zigoye kandi zihenze cyane ku buryo harimo ibihugu cyangwa abaturage runaka bizajya bigora kuzigura.

Mu maza ya mbere y’icyorezo cya Covid-19, ikoranabuhanga ryo kukirwanya ryari riri hasi nyuma benshi mu bahanga ndetse n'abashoramali bahuje imbaraga baza kugenda bashyiraho ingamba zo kurwanya iki cyorezo.

Kuri ubu ibigo by’ikoranabuhanga byatangije uburyo buzajya bukoreshwa mu kumenya uwafashe urukingo. Hari ibigo byinshi biri gukora porogaramu zizashyirwa muri telefoni (application) zizajya zibika amakuru y'uwahawe urukingo yerekeranye n’urukingo rwa Coronavirus, umuntu azajya yerekana kugira ngo yemererwe kwinjira mu ndege cyangwa se ahandi hantu hahurira abantu benshi. Ibi bishobora kuzajya bikora nk'uko ubu ibikorwa byinshi kubikora usabwa kuba warapimwe Covid-19 ndetse mbere y'uko ugikora ukabanza kwerekana icyangombwa.

   Ni izihe nkingo za Covid-19 zimaze kuboneka?

Inkingo zigiye zitandukanye hirya no hino ku Isi ziri gukorwa, gusa hari izo bivugwa ko zatangiye guterwa abantu nubwo ari mbarwa. Kuri ubu urukingo ruri ku isonga mu gukwirakwira hirya no hino ni urukingo rwa Pfizer, uru rukingo hafi y’ibihugu by’ibikomerezwa biri kurukoresha, aha harimo nka Canada, America, UK…, Byinshi mu bihugu biri gukoresha ikingo za Covid-19 byatangiye kuba byinshi mu mpera z’umwaka wa 2020 mu kwezi k'Ukuboza. Ikingo eshatu ziri ku isonga mu koresha n’ibihugu byinshi ku Isi:


1.      Pfizer

2.      Sputnik V

3.      Moderna

Inkingo bivugwa ko ziri mu mageragezwa ya nyuma ni; AstraZeneca, Janssen na Novavax n'ubwo bivugwa ko hari abashobora kuba baratangiye kuzikoresha.

Ibihugu byafashe iya mbere mu gutera urukingo abaturage babyo harimo; Argentina, Belgium, Canada, Chile, Costa Rica, Croatia, Cyprus, The Czech Republic, Denmark, Finland, France, Germany, Greece, Hungary, Israel, Italy, Kuwait, Malta, Mexico, Oman, Poland, Qatar, Romania, Russia, Saudi Arabia, Serbia, Slovakia, Spain, Switzerland, United Arab Emirates, United Kingdom, United States, Belarus n'ibindi.

Src: cdc.gov, aljazeera.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND