RFL
Kigali

Waje mu muziki ushaka abafana?: Kayirebwa abaza Christopher washatse kuva mu muziki akifungirana mu nzu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/01/2021 10:31
0


Umuhanzi Christopher Muneza ujya unyuzamo akiyita Topher, yagarutse ku mezi atandatu y’umwaka wa 2018 yashaririwemo n’ubuzima bw’umuziki bwari buherekejwe n’uruvugo, abari inshuti bahinduka abanzi, urwikekwe ruba rwose muri we.



Buri wese agira inkuru yo kubara! Inshuro irenze imwe uzumva umuhanzi ukomeye agaruka ku cyemezo gikomeye yigeze gutekereza gufata mu buzima bwe cyo kureka umuziki bitewe n’ibihe yanyuzemo byakomerekeje umutima we ariko agakomeza umutsi.

Ni ibihe asobanura ko yasohotsemo abonye abajyanama mu by’imitekerereze. Hari abarenga bakavuga ko bashatse kuva mu muziki bitewe n’inkuru z’ibanga yari yarahishe zagiye hanze, igitutu cy’abafana bavuga ko ibyo akora batabyishimira n’ibindi bipfukamisha amarangamutima ya muntu.

Christopher Muneza umaze imyaka irenga 10 akora umuziki, aracyafite urwibutso rw’imyaka ibiri ashize atekereje kuva mu muziki agaharira abashoboye n’abafite imbaraga zo guhangana n’uruvugo bakanashimisha ababatumiye baba babakomera amashyi cyangwa batabikora.

Uyu muhanzi yinjiye mu muziki afite imyaka 16 y’amavuko akiri ku ntebe y’ishuri; byanatumye ubuzima bwo gusabana n’abandi banyeshuri, kugura capati iyo za Nyamirambo aho yakuriye n’ibindi atabikora ngo adakoma rutenderi atisanga mu itangazamakuru.

Yari akiri muto ariko igikundiro cyamutunguye biramuhungabanya bituma hari ibikorwa bimwe na bimwe atakoze nk’abandi bana bari mu kigero kimwe.

Christopher yabwiye Radio Rwanda binyuze mu kiganiro ‘Samedi de Tente’, ko yatekereje asanga ari ukubaho ubuzima bwo gushimisha abandi we yiretse. Kuko ngo inshuro zirenze imwe byamusabye kwitwararira umusabye kwifotozanya nawe akabyemera; rubanda batavuga ko ‘wa muhanzi ariyemera’ 

Yagize ati “Hari ubuzima bwinshi ntashoboye kubamo ariko nanone simbyicuza kuko ibyambayeho ni umugisha…Imyaka ngezemo noneho ubu naravuze nti ‘ni gute nshobora kubaho ubuzima bwanjye.”

Christopher yavuze ko hafi amezi atandatu ya 2018 yabunjije umutima yibaza niba igihe kigeze kugira ngo ahagarike umuziki. Ko ariko kuva mu muziki byari bitewe n’ikintu yita ‘ubutesi’ yari afite muri we n’uburyo Isi yari irimo iramufatamo muri icyo gihe.

Ngo icyo gihe hari inshuti yatakaje zabaye abanzi, abajyaga bamufasha bamucikaho. Yavuze ko yamaze igihe kinini yifungiranye mu nzu, ibirahure by’imodoka ye abigira umukara adashaka kumva ikintu cyose gifite aho gihuriye n’umuziki adashaka no guhuza amaso n’abantu.

Uyu musore yavuze ko byageze aho abona ko akeneye abamugira inama. Avuga ko yafashe telefoni ahamagara Cecile Kayirebwa [Ni Tante] amubaza uko yabashije guhangana n’ubuzima bw’urusobe rw’umuziki amazemo imyaka irenga 40 yubakiye ku ngazo y’umunezero.

Ngo uyu munyabigwi mu muziki yamubwiye ko hari byinshi yaciyemo bikomeye byari gutuma areka umuziki ariko ko yakomeje urugendo rwe kuko yari azi icyo ashaka. Avuga ko yumvise ibye ntaho bihuriye n’ibyo Kayirebwa yanyuzemo.

Kayirebwa yamuhaye umuti amubaza ati “Ujya mu muziki wari ugiye gushaka abafana nsanga nyine sibo nari ngiye gushaka. Umuziki ni umuti. Ni ukuvuga ngo ibyo ngibyo nibyo byagakwiye gutuma ujya muri studio cyangwa se ugasubiramo indirimbo cyangwa se ukaririmba mu gitaramo uvamo usa nk’aho uruhutse.”

Christopher avuga ko yasubije Kayirebwa ko yakunze umuziki arawukora agira umugisha wo kumenyekana ariko ko ‘abafana sinari mbiteze’.

Kayirebwa yabwiye Christopher ko hari abantu benshi bakoze umuziki baramenyekana haba n’abandi bakoze umuziki ariko ntibakundwa, ko kuba we yarakoze umuziki akamenyekana ari ‘umugisha’. Amubwira ko iyo usaba Imana gutera intambwe ikabigufashamo ukwiye kumva ko aho wavuye hari ibibi n’ibyiza wahasize.

Uretse Kayirebwa, Christopher anavuga ko mu bantu bamufashije gukira ibikomere harimo umuhanzi Tom Close.

Ndetse ko kubera gutinya uruvugo yari yarafashe icyemezo cyo kumara igihe kinini mu nzu, imodoka ye ayishyiraho ibirahure by’umukara kugira ngo abantu batamubona kuko yumvaga adashaka abantu bamuhamagara, nta muntu umwitayeho ku buryo ngo muri we yumvaga yajya ahantu ‘batamfata nk’umuhanzi’.

Christopher yavuze ko hashize igihe yasubiye muri studio aba Producer bamukumbuye, ari nabwo yasohoraga indirimbo ye yise ‘Ko wakonje’. Avuga ko ari muri ibyo bihe yajyaga yanga kwitaba telefoni z’abantu bafite aho n’umuziki.

Uyu muhanzi ariko yishimira ko mu myaka 10 amaze mu muziki hari ibyo yagezeho benshi bangana nawe batarageraho. Ko yegukanye ibihembo bikomeye mu muziki, akorera ibitaramo ahantu hatandukanye, agirirwa icyizere n’ibigo bikomeye mu bijyanye no kwamamaza n’ibindi.

Christopher amaze igihe kora kuri Album ye nshya ashobora gusohora mu mpera z’uyu mwaka. Hashize amezi atanu asohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Breath’ imaze amezi 10 isohotse.

Umuhanzikazi wagwije ibigwi Kayirebwa yabwiye Christopher ko kuba yarakoze umuziki agakundwa ari 'umugisha', bityo ko akwiye kubishingiraho akomeza gutanga ibyishimo ku bandi

Umuhanzi Christopher Muneza yatangaje ko inshuro ebyiri mu gihe cy'imyaka 10 amaze mu muziki yatekerejeho kuvamo agaharira abashize amanga

Christopher yavuze ko hafi amezi atandatu y'umwaka wa 2018 yifungiranye mu nzu, ahindura ibirahure by'imodoka kugira ngo hatagira uwongera kumwibutsa Isi y'umuziki

KANDA HANO WUMVE CHRISTOPHER AVUGA KO MU 2018 YARI AGIYE KUREKA UMUZIKI

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BREATH' YA CHRISTOPHER

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND