RFL
Kigali

Abakobwa baba mu mahanga n’abafite ‘Masters’ ni bamwe mu bamaze kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2021

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/01/2021 13:36
0


Kubera koroshya ibyasabwaga kugira ngo umukobwa yitabire irushanwa rya Miss Rwanda, byatumye muri uyu mwaka umubare w'abiyandikisha uba munini bitandukanye n’imyaka ishize ndetse harimo abo mu mahanga n’abize icyiciro cya 3 cya Kaminuza (Master's) bamaze kwiyandikisha.



Irushanwa rya Miss Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 10 yazanye impinduka zidasanzwe. Mu bihe bitandukanye yagiye iba rifite amahame ameze nk’ikita rusange adahinduka cyane cyane ku mabwiriza ajyanye no guhitamo umukobwa witabira.

Ku wa 10 Ukuboza 2020, Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yatangaje ko yavuguruye ibyagenderwaho mu kwemerera umukobwa kwitabira iri rushanwa.

Icyo gihe Umuvugizi w’iri rushanwa, Miss Nimwiza Meghan, yavuze ko bahinduye ibyagenderwaho birimo ibiro n’indeshyo bashingiye ku buryo amarushanwa mpuzamahanga agenderaho mu kwemeza umukobwa wegukana ikamba.

Avuga kandi ko biri no mu murongo wo gufungura amarembo ku bakobwa batajyaga bitabira iri rushanwa kubera ko hari ingingo zabagonga.

Yagize ati “Twasanze hari abakobwa batabashaga kwitabira irushanwa bitewe n’imyaka fatizo yari iriho, kandi twasanze mu marushanwa mpuzamahanga hari abafatira kuva ku myaka 16 kugera kuri 28. Twatekereje gufungura kugira ngo abagiraga imbogamizi barengeje imyaka bisange.”

Akomeza ati “Mu marushanwa mpuzamahanga habagamo icyo kintu cyo kuvuga ngo uhagarariye igihugu agomba kuba arengeje cm 170 ariko henshi byavuyeho natwe icyatumaga tubikoa ni ukugira ngo duhuze n’ibisabwa ku ruhando mpuzamahanga.”

Uyu mukobwa yavuze ko kuri iyi nshuro batazita ku ndeshyo n’ibiro, ahubwo ko bazashingira kuri Body Mass Index [BMI] y’umukobwa. Ati “Ntabwo tumutegetse ngo agire BMI ingana gutya kuko BMI igira ikigero fatizo kigaragaza ko ufite ubuzima bwiza, iyo uyigiye hejuru uba ufite ikibazo, iyo uyigiye munsi uba ufite ikibazo. Umuntu ashobora kuba afite ibipimo bya BMI bigaragaza ko ari muzima adafite cm170, ashobora kuba afite ibiro 60 cyangwa se 50”

Kuva irushanwa rya Miss Rwanda ryatangira gutegurwa n’ikigo Rwanda Inspiration Back Up mu 2009, umukobwa witabiraga irushanwa yasabwaga kuba atarengeje ibiro 70 no kuba afite uburebure kugera kuri centimetero 170.

Ni ingingo yagiye igonga benshi mu bakobwa mu bihe bitandukanye. Rimwe na rimwe uwasanze adafite uburebure mu mwaka umwe, ugasanga umwaka ukurikiyeho aritabiriye noneho uburebure yabugejeje.

Cyo kimwe n’ibiro byasabwaga kugira ngo umukobwa yitabiriye. Hari abamaraga igihe kinini barahinduye ibyo kurya kugira ngo bazahuze neza n’umunzani wa Miss Rwanda wakunze kuzonga benshi mu bakobwa babaga bafite inyota yo kwitabira iri rushanwa.

Abakobwa bazahatana muri iri rushanwa ni abafite imyaka kugeza kuri 28 y’amavuko. Ni mu gihe byari bimenyerewe ko umukobwa witabira iri rushanwa agomba kuba atarengeje imyaka 25 y’amavuko.

Abakobwa 20 bazagera mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa bifitemo impano zihariye bazafashwa kuziteza imbere. Nk’ibisanzwe, umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda azahabwa imodoka nshya y’agaciro ka miliyoni 30 Frw.

INYARWANDA yabonye amakuru yizewe avuga ko kuva ku wa 11 Ukuboza 2020, amarembo yafungurwa ku bashaka kwiyandikisha muri Miss Rwanda, umubare w’abamaze kwiyandikisha ari munini cyane bitandukanye n’indi myaka yatambutse.

Amakuru avuga ko atari abakobwa bo mu Rwanda gusa bamaze kwiyandikisha muri iri rushanwa gusa, kuko hari n’abo mu mahanga ndetse n’abize icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ‘Masters’ bamaze kugaragaza inyota yo kwitabira iri rushanwa.

Uwaganiriye na INYARWANDA ati “Guhindura ibyagenderwaho mu guhitamo abakobwa bitabira Miss Rwanda byafunguriye amarembo benshi mu bakobwa. Tumaze kubona umubare munini w’abakobwa bo mu mahanga biyandikisha ndetse hari n’abafite impamyabumenyi y’icyiciro Gatatu ‘Masters’ biyandikishije.”

Ni ubwa mbere abakobwa bafite 'Masters' biyandikishije muri iri rushanwa kuva ryatangira gutegurwa. Ni ubwa mbere kandi abakobwa babarizwa mu mahanga biyandikishijemo. Ibi bitewe n'uko ibyasabwaga kugira ngo umukobwa yitabire Miss Rwanda byorohejwe.

Hari n’andi makuru avuga ko hari abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka ishize, na bo bamaze kwiyandikisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 11.

UNYUZE KURI INYARWANDA.COM URABASHA KWIYANDIKISHA MURIMISS RWANDA 2021

Amajonjora y’ibanze ya Miss Rwanda 2021 yagombaga gutangira mu karere ka Rubavu yarasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19. Abakobwa ariko bakomeje kwiyandikisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 10.

Abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2020 bavuyemo Nishimwe Naomie wegukanye ikamba







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND