Kigali

Yasohoje isezerano yahaye Nyina! Amarangamutima ya Dejoie wambitse impeta Clarisse Karasira wamuhimbiye indirimbo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/01/2021 6:04
1


Imana izabubakire! Ifashabayo Sylvain Dejoie wambitse impeta y’icyizere umuhanzikazi Clarisse Karasira, yatangaje ko yahiguye umuhigo yari yarahigiye Nyina ko mu mwaka wa 2021 azamwereka umukazana.



Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu tariki 09 Mutarama 2021, ni bwo Clarisse Karasira yahamirije INYARWANDA ko yambitswe impeta y’urukundo n’umutware we Imana yamuremeye.

Avuga ko ari "Umutware nkundira ubuhizi, ingabo idatatira igihango, imfura ikunda u Rwanda ikarukorera ubutiganda, undutira bose muri ubu buzima. Ndagukunda King Dejoie.”

Slyvain wambitse impeta Clarisse yamenyekanye ubwo yateguraga ibitaramo 'Umurage Nyawo' byo kwibuka abahanzi Kamaliza na Minani Rwema.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu, yanditse kuri konti ye ya Facebook anashyiraho amafoto agaragaza umunezero udashira yagize nyuma y’uko umutarutwa yemeye kubana nawe.

Uyu musore ukunze kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko hari hashize igihe kinini abwiye Nyina ko mu 2021 “Nzashaka umugore w’igikundiro, uzi guhatana, w’umunyamuhwe n’igikundiro,”

Avuga ko ijoro rya tariki 08 Mutarama 2021, yahiguye umuhigo yahigiye Nyina asohoza isezerano “Nyuma yo kubwirwa ‘yego’ n’inshuti yanjye akaba n’urufatiro rw’ahazaza hanjye.”

Yifashishije amagambo aboneka muri Bibiliya mu gitabo 1 Abakorinto 13:4-8, Sylvain yagize ati “Mu by’ukuri urukundo rurihangana, urukundo ruca bugufi, ntirugira ishyari, ntirwirarira, ntirusuzuguza abandi, ntirwikubira, ntirubika ibibi, urukundo rwigaragariza mu mucyo, urukundo rutanga uburinzi, rutanga icyizere, urukundo ntirutsindwa." 

Soma: Ndanezerewe! Umuhanzikazi Clarisse Karasira yambitswe impeta n'umujyanama we

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, mu ijoro ry’uyu wa 09 Mutarama 2021, Clarisse Karasira yavuze ko ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 08 Mutarama 2021, yiteguye azi ko agiye mu gikorwa cyo gukora ‘Publicity’ yo kwamamaza kompanyi The Ceciliaz abereye Ambasaderi.

Ngo ageze aho byari kubera yatunguwe n’uko Sylvain Dejoie yateguye igikorwa cyo kumwambika impeta y’urukundo. Avuga ko yabwiye ‘Yego’ Dejoie akoresheje ibimenyetso by’umubiri we, anakoresha ururimi rw’Icyongereza mu kumvikanisha uburyo yishimiye gutangirana urugendo rw’urukundo nawe.

Yavuze ko Dejoie "yujuje ubumana muri we" byanatumye amukunda cyane. Clarisse avuga ko we na Dejoie batangiye ari inshuti zisanzwe ‘nyuma y’igihe bigenda bihita’. Imyaka itatu irashize bakundana. Ndetse Clarisse avuga ko umuhanzikazi Kamaliza yabaye umuhuza w'abo n'ubwo atabisobanura neza uko byagenze.

Ntiyerura neza igihe cyo gushinga urugo rwe na Dejoie. Gusa avuga ko indirimbo ye ‘Iwacu’ yasohoye ku wa 03 Nyakanga 2020, ari iyo yahimbiye umukunzi we Dejoie. Ni indirimbo igaragaza neza umukobwa akumbuye umukunzi we uba mu mahanga.

Yavuze ko azakomeza umuziki we ‘ndese bizarushaho kugira imbaraga cyane…kuko nzaba nkorana n’umugabo wanjye’.

Muri muzika, Clarisse Karasira yavuze ko mu minsi iri imbere atangira gukora kuri Album ye ya kabiri, ndetse ko agendeye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 azasubukura igitaramo cye cyo kumurika Album ye ya mbere yise ‘Inganzo y’Umutima’.

Ifashabayo Sylvain Dejoie uri mu rukundo na Clarisse yize mu gihugu cya Ghana no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri iki gihe ni Umuyobozi wa Kompanyi y’umuziki ya Clarisse Karasira.

Uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko muri iki gihe ni umukozi wa Banki ya Kigali (BK). Aho yagiye yiga mu bihugu bitandukanye yagiye aba mu bayobozi ba Diaspora z’Abanyarwanda.

Ifashabayo Dejoie yatangaje ko yahiguye isezerano yari yahaye Nyina ko mu 2021 azarushinga n'umukobwa w'umutima

Clarisse Karasira wambitswe impeta yatangaje ko indirimbo 'Uwacu' yasohoye muri Nyakanga 2020, yayihimbiye umukunzi we


Dejoie na Clarisse bateye isengesho baragiza Imana urukundo rwabo bashyize ahabona uyu munsi

Dejoie na Clarisse bafite imishinga y'ubuhinzi n'ubworozi; bashobora kujya kuba muri Amerika nyuma yo kurushinga








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Esther3 years ago
    Uri umunyamugisha musore kubona Clarissa ho umufasha wawe kuko ni umunyamutima , si umukobwa ufite umutima urimo umwanda namba , urinde urugo rwawe ntuzatange icyuho kandi Clarissa azahora agusabira urwo rugamba kuko umutima we ufite ubutunzi buva ku Mana ! Ngaho mukomere mugwire munagwize !



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND