RFL
Kigali

Batatu barimo Patrick Sibomana basezerewe mu Mavubi azakina CHAN 2021

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/01/2021 12:00
0


Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 30 bazitabira irushanwa ry’amakipe y’igihugu ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo 'CHAN' rizabera muri Cameroon mu minsi irindwi iri imbere.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Mutarama 2021, nibwo umutoza Mashami Vincent yatangaje urutonde rwa nyuma rw’abakinnyi 30 bazakina iri rushanwa.

Bitunguranye rutahizamu wa Police FC Patrick Sibomana uzwi nka Pappy yagaragaye mu bakinnyi batatu batazajyana n'iyi kipe muri Cameroun.

Mu bandi bakinnyi basezerewe harimo myugariro wa Kiyovu Sports Serumogo Ally na Rutahizamu wa Musanze FC, Twizerimana Onesme.

Kuwa Kane tariki ya 07 Mutarama 2021 ikipe y’igihugu yakinnye umukino wa gicuti na Congo Brazzaville mu rwego rwo kwitegura CHAN umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego bibiri. Aya makipe azobgera gukina umukino wa Kabiri ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021 kuri Sitade Amahoro i Remera.

Biteganyijwe ko, tariki ya 13 Mutarama 2021, ari bwo Amavubi azafata indege yerekeza muri Cameroun.

Irushanwa rya CHAN 2021 rizatangira tariki ya 16 Mutarama 2021, rikazabera mu mijyi itandukanye y'igihugu cya Cmeroun.

Tariki ya 18 Mutarama 2021 ni bwo u Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Uganda saa 20:00’ ku kibuga cyitwa "Stade de la Reunification Bepanda, ruzongera kugaruka mu kibuga tariki ya 22 Mutarama 2021 rukina na Maroc na bwo saa 17:00’ kuri Bepanda ni mu gihe umukino usoza itsinda Amavubi azacakirana na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021 saa mbili ahitwa Limbe.

U Rwanda rumaze kwitabira CHAN inshuro enye gusa ntiruraryegukana na rimwe kuko kure rwageze ari muri 1/4 mu 2016, mu irushanwa rwari rwakiriye ariko rusezererwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yegukanye iki gikombe.

Abakinnyi 30 b’ u Rwanda bazakina CHAN 2021:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

Abakina hagati: Niyonzima Olivier ‘Seif’ (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).

Patrick Sibomana Papy ntari mu bakinnyi bazakina CHAN 2021

Serumogo Ally yabuze amahirwe yo gukina CHAN bwa mbere

Amavubi afite akazi gakomeye ko kuzava mu itsinda aherereyemo rya C ari kumwe na Uganda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND