Kigali

Chris Hat yakoze indirimbo ku bahana isezerano ryo kubana akaramata-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/01/2021 18:48
1


Umuhanzi Chris Hat yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya y’urukundo yise ‘Burundu’, ivuga ku musore n’umukobwa bahana isezerano ryo gutandukanwa n’urupfu.



Niyo ndirimbo ya mbere uyu muhanzi asohoye muri uyu mwaka wa 2021. Ibaye iya kabiri asohoye kuva atangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Ni umwe mu bahanzi bashya batangiye bafite abajyanama, dore ko ari gukorana na Alex Muyoboke wabaye umujyanama w’abahanzi b’amazina azwi kandi akomeye.

Indirimbo ‘Burundu’ ifite ikinashusho ry’abantu babiri basezerana kubana akaramata byemewe n’amategeko n’imbere y’Imana. Umusore ashimagiza umukobwa amubwira ko ari ‘umwamikazi w’umutima we ‘kandi ntibizigera bishira’.

Chris Hat aririmba abwira umukobwa ‘kuri iyi saha no kuri uyu munota ubaye uwanjye burundu’.

Iyi ndirimbo ‘Burundu’ yakorewe muri Kigali Records ari naho uyu muhanzi yazamukiye. ‘Mix&mastering’ yakozwe na Bob Pro n’aho amashusho yafashwe anatunganywa na Easy Cuts.

Chris Hat w’imyaka 20 y’amavuko yasoje amashuri yisumbuye mu 2019. Yabanje kwiga ibijyanye na Computer Science mu mashuri yisumbuye, ariko azaguhindura ishami yiga ibijyanye n’ubukerarugendo ari nabyo yabonyemo impamyabumenyi.

Yije ibijyanye n’ubukerarugendo bitewe n’uko ari ibintu yakundishijwe n’abo mu muryango basanzwe bakora muri Pariki y’Igihugu, no kuba ari ibintu akunda yifuza gutangamo umusanzu we mu guteza imbere ubukerarugendo.

Avuka kuri Se wakinnye mu ikipe yakanyujijeho yitwa ‘Flash’. Mukuru we yakuranye impano y’umupira w’amaguru ku buryo yakinannye n’abarimo Mubumbyi, Rutanga Eric, Mukunzi Yannick n’abandi bakinnyi bakomeye mu Rwanda muri iki gihe.

Murumuna we yize amashuri yisumbuye muri Uganda, aho yigiye ubuntu bitewe n’ukuntu yari azi guconga ruhago. Impano yo gukina umupira yageze no kuri Chris Hat wakinnye umupira kuva mu mashuri abanza, abihagararika ageze mu mashuri yisumbuye.

Yakinnye mu ikipe yitwa ‘Imparirwakurusha’ yakinannyemo n’abakina mu ikipe ya APR FC muri iki gihe. Ni umwe mu banyeshuri bize ku ishuri rya E.S Kaduha riherereye i Nyamagabe, ari naho urugendo rw’umuziki we rwatangiriye.

Umuhanzi Chris Hat yifashishije umukobwa witwa Cynthia mu mashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Burundu'

Chris Hat yifashishije uyu mukobwa mu kugaragaza umunezero w'abantu babiri bahana isezerano ryo kubana akaramata

Chris Hat n'umukobwa yifashishije mu ndirimbo ye ya mbere muri uyu mwaka wa 2020

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BURUNDU' Y'UMUHANZI CHRIS HAT

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joel minani 3 years ago
    Ewana mumuziki ndakwemea





Inyarwanda BACKGROUND