Kigali

InyaRwanda Music: Indirimbo 10 zirangije icyumweru cya mbere cy'umwaka wa 2021 zikunzwe cyane

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:9/01/2021 7:45
3


Umuziki kugira ngo uve ku ntambwe imwe ugere ku yindi bisaba gushyigikirana ndetse no gushimira uwakoze neza. Nyuma yo kubona ko hari indirimbo ziba zikunzwe ariko rimwe na rimwe ugasanga hari ababa batazizi ni yo mpamvu buri cyumweru InyaRwanda.com itegura indirimbo 10 zikunzwe cyane mu gihugu hose.



KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE CYANE

Kuri uyu wa 08 Mutarama 2021 ubwo twakoraga urutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane, indirimbo ‘Ikinyafu’ ya Bruce Melodie afatanyije na Kenny Sol ni yo yaje iyoboye urutonde kugeza ubu ikaba imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 558 kuri YouTube mu byumweru bibiri imaze hanze. Ikurikirwa na ‘This Is Love’ ya Rema wo muri Uganda afatanyije na The Ben kugeza ubu imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 453 mu cyumweru kimwe gusa imaze isohotse.

Nta kiza nko gukora neza abo ukorera bakakwereka urukundo kuko bigutera imbaraga. Iyi ni yo mpamvu ituma mu gikorwa cyose habaho uwakoze neza wo gushimwa ndetse hakabaho n’umukurikiye. Ibi ni byo bituma habaho InyaRwanda Music Top10


Nyuma yo kureba mu busabe bw'abakunzi ba inyaRwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga, uburyo indirimbo ziri gukinwa ku inyarwanda.com, kuri radiyo, uburyo zigenda zifashishwa n’abakora ibiganiro bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, InyaRwanda.com yabakusanirije indirimbo 10 zakunzwe cyane mu Rwanda mu cyumweru cya mbere cy'umwaka wa 2021.


InyaRwanda Music Top10

1. Ikinyafu By Bruce Melodie Ft Kenny Sol


2. This Is Love By Rema Ft The Ben


3. Carolina By Meddy


4. Umunamba By Mico The Best


5. Seka By Niyo Bosco


6. Nightmare By Juno Kizigenza


7. Bon By Davis D


8. Snack By Andy Bumuntu


9. Aba People By Calvin Mbanda


10. Ntabwo Yantegereza By Ariel Wayz


Bonus Track: 'Burundu' By Chris Hat, 'Hamba Muri Roho' By Karigombe, 'Urunyenyeri' By Nyirinkindi na 'Boyz' By Tabz.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kwizera Savio3 years ago
    Muraho. Dukunda amakuru mutugezaho cyane. Ndisabira, byakunda ko twajya tubasha kubona comments abandi baba batanze ?
  • Nshimiyimana3 years ago
    Mundirimbo zitoranwa kurusha izindi ntazimana twabonamo nukuberiki izoguhimbaza imana zitabonekamo? Nazoturazishaka,murakoze
  • ka boss kazungu3 years ago
    this is great kbs bro keep it up tukurinyuma kbs



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND