RFL
Kigali

Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana, yasize avuze ko ashaka gushyingurwa mu Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/01/2021 11:29
2


Padiri Ubald Rugirangoga wamamaye mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye by'isanamitima, ubumwe n'ubwiyunge n'ibyo gusengera abarwayi bagakira indwara zitandukanye zirimo Kanseri, SIDA n’izindi yitabye Imana mu masaha ya saa tanu z'ijoro zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari arwariye.



Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Nyiricyubahiro Musenyeri Hakizimana Célestin Umushumba Mukuru wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro ryasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Mutarama 2021.

Rivuga ko “Padiri Ubald Rugirangoga wari umaze iminsi arwariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Mutarama 2021 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.” Rikavuga kandi ko ‘Ibijyanye n’imihango yo kumushyingura tuzabibamenyesha mu rindi tangazo.”

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Mgr Hakizimana yavuze ko Padiri Ubald Rugirangoga mbere y'uko yitaba Imana, yari yavuze ko ashaka kuzashyingurwa mu Rwanda. Musenyeri Hakizimana ati "...Yavuze ko ashaka gushyingurwa mu Rwanda."

Ubutumwa bwacicikanye ku rubuga rwa WhatsApp mu gitondo cy’uyu wa Gatanu bugira buti “Tubabajwe no kubamenyesha ko Umuvandimwe wacu n’umubyeyi wacu Padiri Ubald atakiri muri ubu ubuzima bwo ku Isi. Imana yihaye kandi yakoreye byimaze yo yamuhamagaye ngo ayisange mu Ijuru. Tubifurije gukomera muri ibi bihe no kumuherekeza n’isengesho.”

Padiri Ubald wari umaze imyaka 29 ari umupadiri muri Diyosezi Gatulika ya Cyangugu mu Burengerazuba yari amaze iminsi arembeye muri Amerika.

Ku wa 21 Ukwakira 2020, ni bwo byamenyekanye ko yanduye icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe. Icyo gihe yavuze ko atameze neza nyuma y’uko ibizamini byo kwa muganga bigaragaje ko yanduye Covid-19.

Uburwayi bwe bwatumye atabasha gukomeza kuvugira hamwe isengesho rya Rozari n’abakirisitu nk’uko byari bisanzwe bigenda yifashishije Facebook.

Padiri Ubald Rugirangonga, yamamaye mu Rwanda no hanze kubera impano idasanzwe yari afite yo gusengera abarwayi bagakira ubumuga butandukanye n’indwara zikomeye ziba zarananiye abaganga b’inzobere. Yibazwaho byinshi n’abatari bacye, ahanini bitewe n’umwihariko yari afite mu byo akora.

Yari umupadiri muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu ariko yazengurukaga ibice bitandukanye by’igihugu asengera abantu, akanagera mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi akora uyu murimo wo gukiza abarwayi akoresheje isengesho. Aho byabaga bizwi ko uyu mupadiri ajya gusengera, abantu baba ari uruvunganzoka imihanda yose batwaranira kudatangwa n’amasengesho ya Padiri Ubald.

Ibyo wamenya kuri Padiri Ubald Rugirangoga witabye Imana


Padiri Ubald yavukiye mu cyahoze ari Segiteri ya Rwabidege muri Paruwasi ya Mwezi, Komini ya Karengera, Perefegitura ya Cyangugu. Yabatijwe muri Kiliziya Gaturika ari uruhinja rw’ukwezi kumwe gusa, hari muri Werurwe 1955.

Amashuri yayize mu bigo by’abiyahe Imana Gaturika. Abanza yayigiye i Rwabidege kuva mu 1962 kugeza mu 1968 atangira ayisumbuye muri Seminari Ntoya i Mibirizi ndetse ayakomereza mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Piyo wa 10 yo ku Nyundo, kugera mu 1973 ubwo yahungiraga i Burundi.

Ibibazo by’ivangura ry’amoko ntibyamworoheye, dore ko mu mwaka w’1960 byamutwaye Se umubyara, byatumye ahungira i Burundi mu mwaka w’1973, aharangiriza seminari nto.

Yagarutse mu Rwanda mu 1978, ahita akomeza amasomo ye mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, maze ayirangije aza guhabwa ubupadiri tariki 22 Nyakanga 1984, umuhango wabereye iwabo muri Pasuwasi ya Mwezi.

Se yishwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 azizwa ubwoko bwe, ndetse icyo gihe nibwo Padiri Ubald nawe yaje guhunga nyuma yo gutotezwa azira ubwoko, ariko akaza kugaruka mu Rwanda nyuma yo kumva ijwi ry’Imana rimusaba kuza kwigisha urukundo abanyarwanda.

Mu 1994, Jenoside yakorewe abatutsi yavukije Padiri Ubald nyina n’abandi benshi bo mu muryango we, nyamara abamwiciye yaje kubababarira, ndetse arihira amashuri abana babiri; umuhungu n’umukobwa bavuka ku bamwiciye umuryango muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Padiri Ubald yavugaga ko gutanga imbabazi ari kimwe mu bintu bikomeye yakoze mu buzima bwe kuko byamufashije kubona amahoro yo mu mutima. Kandi ko icyaha ari gatozi ku buryo ntawe ukwiye guhora undi icyaha umubyeyi cyangwa umuvandimwe we yakoze cyangwa ngo abe yamurebera muri iyo shusho.

Yashinze icyo yise “Sinodi ya gacaca nkirisitu”

Nyuma yo gutanga urugero agatera intambwe yo kubabarira abamwiciye umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Padiri Ubald yabaye umukangurambaga w’Ubumwe n’ubwiyunge muri Diyosezi ya Cyangugu, yigisha abantu kubabarirana no kongera kubana n’ubwo bitari byoroshye. Ni umwe mu bantu bagize uruhare rugaragara mu gucengeza mu banyarwanda ubumwe n’ubwiyunge na Ndi Umunyarwanda.

Uretse kwigisha abakirisitu muri Kiliziya Gatolika, Padiri Ubald yanajyaga muri Gereza zitandukanye, akajya kwigisha abakoze ibyaha kwihana bagasaba imbabazi, hanyuma agahindukira akajya gusaba abiciwe kubabarira ababahemukiye.

Uko niko Padiri Ubaldi yashinze icyo yise "Sinodi na Gacaca Nkirisitu" aho kwirega no gusabana imbabazi byatojwe abaturage bo muri Paruwasi ya Mushaka no muri Diyosezi ya Cyangugu muri rusange. Padiri Ubald yari amaze iminsi arembeye muri Amerika, none birangiye yitabye Imana - iyi nkuru ikaba yababaje abantu benshi.


Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana


Itangazo ribika Padiri Ubald

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Julien irafasha3 years ago
    Padiri obald imana imuhe iruhokoridashyira twamukundaga aruhukiremumahoro
  • BABU3 years ago
    MUZAMUSHYINGURA RYARI





Inyarwanda BACKGROUND