RFL
Kigali

Amavubi aciye akagozi anganya na Congo ibitego 2-2

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/01/2021 17:50
0


Ikipe y'igihugu Amavubi iciye akagozi ko kubura ibitego mu mikino itanu yaherukaga inganya na Congo ibitego 2 kuri 2, ni umukino wabereye kuri stade Amahoro i Remera.



Ni umukino watangiye ku isaa cyenda (15:00) za Kigali, Amavubi yatangiye ubuna ko atari njira mu mukino neza kuko yaje no kurushwa cyane byatumye atsindwa igitego gifungura umukino ku munota wa 9 gusa igitego cyatsinzwe na Bersyl Obassi. 

Amavubi, ubwo yatangiye gushakisha uko yagaruka mu mukino nayo akaba yakishyura igitego, ariko ku munota wa 26 Bersyl Obassi wari watsinze igitego cya mbere, yongera gukubita ahababaza atsinda igitego cya 2 ibyari umusozi kuri Machami bihinduka Karisimbi.


Amakipe yombi ari kwitegura imikino ya CHAN 2020

Abakinnyi babanjemo, Amavubi: Kwizera Olivier (umuzamu) Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange na Manzi Thierry. Hagati: Niyonzima Olivier 'Seif', Twizeyimana Martin Fabrice, Manishimwe Djabel.Ba rutahizamu: Nshuti Dominique Savio, Iyabivuze Osee na Tuyisenge Jacques (c)

Congo: Massa Chansel. Magnokele Dimitri (c), Nsenda Francis, Ondongo Tulfin, Mounoza Prince, Massanga Chandrel, Langa Bercy, Ngouenimba Gautrand, Bintsouka Archange na Obassi Bersyl


Abakinnyi ba Amavubi babanjemo

Ku munota wa 28 Amavubi yabonye igitego cya mbere, igitego cyatsinzwe na Martin Fabrice Twizeyimana igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-1 cy'Amavubi yakiriye umukino.

Bidatinze igice cya kabiri cyaje gutangira, ku ruhande rw'u Rwanda umutoza mukuru Machami Vincent yakoze impinduka akuramo Manzi Thierry, Sefu na Iyabivuze Osée yinjizamo Ruboneka Bosco, Usengimana Faustin, ndetse na Byiringiro Lague. 

Umukino wakiniwe mu kibuga hagati ba rutahizamu badatanga uburyo bukomeye bwabyara ibitego. Ku munota wa 76 Iradukunda Jean Bertrand na Mico Justin basimbuye Manishimwe Djabel na Nshuti Dominique Savio, gusa nabwo ibitego ku mpande zombi bikomeza kwanga.

Umwaka ushize tariki 28 Gashyantare Amavubi yari yahuye na Congo banganya 0-0 na wo wari umukino wo kwitegura imikino ya CHAN yaje gusubikwa kubera ikiza cya Coronavirus.


Sitade Amahoro yari igiye kuzuza umwaka itakira imikino.

Ku munota wa 85 haje kubaho gusimbuza ku ruhande rw'Amavubi, Twizerimana Onesme asimbura Tuyisenge Jacques. Ku munota wa 87 Amavubi yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Mico Justin ku mupira wari utewe na Iradukunda Bertrand ufata umutambiko w'izamu, ugarutse Mico asongamo neza, umukino wa mbere wa gishuti wo kitegura imikino ya CHAN urangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2. Undi mukino wa kabiri uzahuza aya makipe ku cyumweru tariki 10 Mutarama 2020 ubere kuri Stade Amahiro i Remera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND