Kigali
16.4°C
21:44:31
Jan 22, 2025

Christopher Muneza ni iki ahishiye abafana be mu 2021?

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:8/01/2021 6:16
4


Muneza Christopher ukunze kwitwa Topher yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram asangiza abamukunda uko atangiye umwaka wa 2021 ariko abafana be bamubajije igihe azabahera indirimbo nshya. Yabwiye Inyarwanda.com ko ari gukora kuri album iri hafi.



Muri iyi minsi abahanzi nyarwanda ntiborohewe bitewe n’igitutu bari gushyirwaho n’ababakunda ndetse n’itangazamakuru riba ribabaza ibihangano bishya. Ariko nabo ntiborohewe kuko hari abadafite ubushobozi bwo guhora baha ibyo bamenyereje ababakunda bitewe n’uko nta bikorwa nabo bibinjiriza bihari kubera Covid-19 yazambije ibintu byinshi. 

Christopher ubu iyo urebye kuri shene ye ya YouTube usangaho indirimbo iherukaho Breath yasohoye ku ya 14 Gashyantare mu 2020. Nyuma yagiye yumvikana mu zindi zirimo iyo yahuriyemo na Zizou Al pacino yitwa Ibanga isubiyemo yo muri Nyakanga mu 2020.


Iyi foto niyo iri kuri Instagram ya Christopher

Mu bitekerezo byatanzwe ku ifoto yashyize kuri Instagram ye ibyinshi bamusabaga kongera kubaha indirimbo nshya. We aganira na InyaRwanda.com yagize ati:’’Jye rero ibyange bihora ari surprise buriya abafana bange mbahishiye byinshi kandi byiza’’. Ubwo inyarwanda yigeze gusanga Christopher muri imwe mu mastudio yagiye gukora indirimbo yasobanuye ko ari gutunganya album kandi izahoka bidatinze.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CHRISTOPHER

Christophe Muneza yavutse kuwa 30 Mutarama 1994. Ni mwene Butera Juvenal na Gahongayire Marie Mativitas. Ni umwana wa 3 mu muryango w’abana 6. Yatangiye ibijyanye n’ubuhanzi yiga mu mwaka wa Gatatu mu mashuri abanza aho yaririmbaga muri korali y’abana nukoaza no kuririmba muri korali y’abakuru.

Yatangiye kuririmba wenyine mu mwaka wa 2009 aho yaje gusohora indirimbo yise 'Bye Bye' ariko iyo ndirimbo ntiyaje kuyisohora kuko yari iri ku rwego rwo hasi. Yinjiye mu buhanzi nyuma y’aho atsindiye amarushanwa yari yateguwe na Producer Clement wo muri KINA Music, aho yari yabaye uwa mbere.

Mu 2013 yatowe mu bahanzi 11 bari mu irushanwa rya PGGSS III, nyuma y’aho yari amaze gutorwa mu marushanwa yandi arimo Salax Awards 2011, mu cyiciro cya Best RnB Artist. Muneza Christopher yamenyekaniye mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Iri joro yahuriyemo na Danny na None, Ijuru rito yujuje miliyoni mwe y’abayirebye, Simusiga, Isezerano, Ko wakonje n’izindi zagiye zimuhesha igikundiro.


Christopher yahishuye ko ari gutunganya album nshya








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sashap3 years ago
    Christopher turagu teger jecyane pe namashyu shyu menshi
  • Therance nsemgmana2 years ago
    Ndagukunda cyane christopher kand njya nsaba imana izambonanishe nawe live
  • Iradukunda 1 year ago
    Christopher turagukunda cyane ariko tura na gukumbuye
  • Iradukunda Augustin1 year ago
    Umusaza turagutegereje nkuko abigishwa bari bategereje umwami yesu komeza uduhe ibyo watwemeye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND