Kigali

Ibikubiye mu butumwa bwuzuyemo incyuro Sadate yageneye AS Kigali nyuma yo gusezerera KCCA muri CAF Confederations Cup

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/01/2021 13:53
0

Uwahoze ari Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Sadate Munyakazi, yageneye AS Kigali ubutumwa byuzuyemo incyuro, ubwo yayishimiraga ku gikorwa cy'indashyikirwa yagezeho isezerera KCCA yo muri Uganda muri CAF Confederations Cup, kuko yashimangiye ko iyo ataba COVID-19 ibintu bitari kuba nk'uko byagenze.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Mutarama 2021, kuri St. Marry Kitende, AS Kigali yahakuye itike yo gukomeza mu cyiciro cya gatatu muri CAFA Confederations Cup isezereye KCCA ku gitego cyo hanze, nyuma yo kunganya 3-3 mu mikino yombi.

Gusa aya makipe ntiyigeze akina umukino ubanza kubera ko KCCA yatewe mpaga y'ibitego 2-0, nyuma y'uko abakinnyi bayo banduye Coronavirus, ikisanga nta bakinnyi bahagije ifite bo gukoresha ku mukino wagombaga kubera i Kigali.

Mu mukino wo kwishyura wabereye muri Uganda kuri uyu wa Gatatu, AS Kigali yatsinzwe ibitego 3-1, igiteranyo kiba 3-3 mu mikino yombi, ariko iyi kipe y'umujyi wa Kigali ikomeza kubera igitego cyo hanze yatsindiye muri Uganda.

Nyuma y'uyu mukino Sadate Munyakazi yashimiye AS Kigali ku gikorwa gikomeye yakoze, ariko anayicyurira ko yabifashijwemo cyane na COVID-19.

Yagize ati “Ni ibyishimo byinshi ku ikipe y’Abanyamujyi babashije gusezera KCCA; bakaba bayisezereye binjije mu izamu ryayo igitego kimwe yo ibinjijemo bitatu, gusa hakomeza AS Kigali kubera COVID 19; aya mahirwe azabaherekeze kugera kure hashoboka bavandi; ubundi ibi nibyo bita Ubunyamujyi”.

Nyuma y'ubu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru bunze mu rye, ariko hari n'abandi banenze igitekerezo cye bavuga ko nta cyubaka kirimo.

Munyakazi Sadate wabaye Umuyobozi wa Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2019 na Nzeri 2020, aza kweguzwa na RGB nyuma y'imvururu mu buyobozi zari zimaze kubyuka hagati ya komite yari ayoboye n'abigeze kuyobora iyi kipe.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 08 Mutarama 2021 nibwo AS Kigali iza kumenya ikipe bazahura mu ijonjora ryua gatatu rizatanga ikipe yerekeza mu matsinda, muri tombola izabera i Cairo mu Misiri ku cyicaro cya CAF.

Ubutumwa Sadate yageneye AS Kigali nyuma yo gusezerera KCCA muri CAF Confederations Cup

Bimwe mu bitekerezo by'akunzi ba ruhago n'abamukurikira kuri Twitter

Sadate Munyakazi yayoboye Rayon Sports umwaka wose

AS Kigali yasezereye KCCA mu ijonjora rya kabiri muri CAF Confederations Cup





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND