RFL
Kigali

Ni umwana nasabye Imana none yansubije: Ramjaane n'umugore we bibarutse ubuheta

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/01/2021 10:22
0


Umunyarwenya Ramjaane Niyoyita n’umugore we Umuhoza Gentille bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko bibarutse umwana wa kabiri (Ubuheta).



Uyu mwana w’umuhungu wahaye izina rya ‘Kendrick Inyenyeri Ramjaane’ yavutse kuri uyu wa 06 Mutarama 2021 saa saba n’iminota 33’ ku isaha yo muri Amerika. Yavukiye mu bitaro byitwa Seton Medical Cente, Austin Texas.

Ramjaane wagiye kuba muri Amerika ari umwe mu banyarwenya bari bakomeye mu Rwanda, yabwiye INYARWANDA, ko yanezerewe nyuma yo kubona umwana we. Ati “Ndumva nishimye cyane birenze urugero. Ni umwana nasabye Imana none yansubije.”

Yavuze ko uyu ari umwana wa kabiri yibarutse, kuko mu 2017 hashize igihe arushinze n’umugore we bibarutse imfura.

Yavuze ko atifuje kubitangaza ku mbuga nkoranyambaga kuko ari umuhigo yari yarahigiye Imana. Ati “Yavutse mu 2017 (Imfura) twarakoze ubukwe. Ariko ntabwo nabishyize ku mbuga nkoranyambaga kuko ni wo wari umuhigo nahigiye Imana.”

Imfura ya Ramjaane na Umuhoza Gentille ni umukobwa witwa Holy Hoza Ramjaane.

Ku wa 08 Nyakanga 2017, nib wo Ramjaane n’umukunzi we Umuhoza Gentille bakoze ubukwe bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas.

Basezeraniye mu rusengero rwa Westover Church of Christ ruherereye muri Leta ya Texas muri Amerika. Mu bantu batashye ubu bukwe harimo Alpha Rwirangira, Muchoma Asante, Emmy, Ally Soudy wari Mc n’abandi.

Niyoyita Ramjaane [Ramjaane Joshua Inyenyeri] yamamaye cyane nk'umushyushyarugamba mu bitaramo bya Gospel ndetse no mu rwenya rwe aho yabinyuzaga mu kiganiro yise “The Ramjaane show” cyacaga ku yahoze ari Lemigo Tv yahagaritse gukora.

Yamenyekanye kandi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda aho yakoze mu bitangazamakuru nka Sana Radio, Radio Authentic, KFM no ku Isango star. Kuri ubu asigaye yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera ibijyanye n'urwenya.

Umunyarwenya w'umunyamakuru Ramjaane yatangaje ko we n'umugore we bibarutse ubuheta

Imyaka hafi ine irashije Ramjaane arushinze n'umukunzi we Umuhoza Gentille

Imfura y'umukobwa ya Ramjaane na Gentille yitwa Hora Hoza Ramjaane





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND