RFL
Kigali

Ubutumwa Tanasha Donna yageneye uwahoze ari umukunzi we Diamond Platnumz

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/01/2021 9:45
0


Umuhanzikazi Tanasha Donna wahoze akundana na Diamond Platnumz yamugeneye ubutumwa bwihariye nyuma y'uko indirimbo yabo bakoranye yitwa Gere ije ku rutonde rw'indirimbo zarebwe cyane mu mwaka wa 2020.



Tanasha Donna umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Kenya uyu yamenyekanye mu ruhando mpuzamahanga ubwo yakundanaga n'umwami w'injyana ya Bongo Diamond Platnumz, urukundo rw'aba bombi rwaravuzwe hirya no hino mu itangazamakuru bituma Tanasha amenyekana cyane.


Aba bahanzi bombi mbere y'uko batandukana mu mpera za 2019 babyaranye umwana ndetse banakorana indirimbo yakunzwe yitwa Gere. Ku munsi w'ejo ni bwo iyi ndirimbo yashyizwe ku rutonde rw'indirimbo zo ku mugabane w'Africa zarebwe cyane kuri YouTube mu mwaka wa 2020.

Tanasha Donna wishimiye ko indirimbo ye yakoranye na Se w'umwana we Diamond yaje ku mwanya wa 7 mu ndirimbo 10 zarebwe cyane kuri YouTube yageneye ubutumwa bwihariye Diamond Plutnumz.

Mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram Tanasha Donna yagize ati "Indirimbo yanjye Gere yageze ku rutonde rw'indirimbo zarebwe cyane ndashimira abantu bose babigizemo uruhare kugira ngo igere aho yageze ikundwa."


Yakomoje agira ati "By'umwihariko ndashimira Diamond Platnumz byimazeyo kuba waranyizeye ukizera inzozi zanjye ukamfasha gukora indirimbo nziza nk'iyi, warakoze cyane nzahora mbigushimira.'' Tanasha yasoje ashimira abafana be muri rusange abizeza ibintu byiza bishya mu minsi iri imbere.

Src:www.standardmedia.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND