Kigali

Inkumi y’ikimero yatumye Wasafi TV ya Diamond bayifunga

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:6/01/2021 11:29
0


Wasafi TV y’umuhanzi Diamond yafunzwe mu gihe cy’amezi atandatu n’ikigo gishinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri Tanzania nyuma yo kwica amabwiraza agenga umwuga w’itangazamakuru.



Johannes Kalungule wungirije umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe itumanaho n’itangazamakuru (TCRA) muri iki gihugu yavuze ko iki gihano bagihawe nyuma y’ibyabaye tariki ya 1 Mutarama 2021. Ngo bakoze ibinyuranyije n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru muri iki gihugu batambutsa amashusho y’umuhanzikazi Gigy Money kuri Wasafi TV, yambaye imyenda atakajyanye mu ruhame abyina mu iserukiramuco ryitwa Tumewasha. 


Wasafi TV ubu bayifunze amezi atandatu

Uyu mukobwa hejuru yo kwambara iyi myenda aba abyina mu buryo budasanzwe bukurura abantu. Yavuze ko ibi bikiba bahise basaba iyi televiziyo guhagarika ayo mashusho bagasaba imbabazi bisegura ku banya-Tanzania.

Yongeyeho ko gufata umwanzuro wo guhagarika iyi televiziyo mu gihe cy’amezi atandatu byaje nyuma y'uko impande zombi zihuye. Gusa ikosa rinini ngo ni uko ubuyobozi bwa Wasafi butigeze bugira umutima wo kujya gusaba imbabazi (TCRA) hejuru y’ikosa rikomeye bakoze.

Uyu muhanzikazi Gigy Money ukomoka muri Tanzania ushyize mu gihombo Diamond washoye imanari muri iyi televiziyo, asanzwe yifashishwa mu mashosho y’indirimbo. Ni umubyinnyi wabizobereyemo akaba ari n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga. Kuri Instagram akurikiranwa na miliyoni 3 n’ibihumbi 900.

Mu mezi atatu ashize Wasafi FM nayo yafunzwe iminsi irindwi na TCRA nyuma yo gukoresha imvugo zitagakwiye gukoresha mu biganiro bibiri byose bitambuka kuri iyi radio birimo ikitwa “Switch” na “Mashamsham”. Kugeza magingo aya nta kintu Diamond aravuga ku ifungwa rya televiziyo ye.


Gigy Money inkumi y'ikimero niyo nyirabayazana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND