Kigali

Indirimbo ya Meddy na Otile Brown yabonetse mu 10 zarebwe cyane muri Afurika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/01/2021 9:43
2


Indirimbo ‘Dusuma’ umuhanzi wo mu Rwanda Ngabo Medard Jorbert [Meddy] yahuriyemo n’umunya-Kenya Otile Brown yabonetse ku rutonde rw’indirimbo 10 zarebwe cyane ku mugabane wa Afurika mu mwaka wa 2020 binyuze ku rubuga rwa Youtube.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Mutarama 2021, ni bwo hasohotse urutonde rw’indirimbo 10 zikomeye zarebwe cyane muri Afurika ruyobowe n’indirimbo ‘Jeje’ y’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

Iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa Youtube ku wa 26 Gashyantare 2020, imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 41. Uyu muhanzi anafiteho indirimbo ‘Waah’ aherutse gusuhora yakoranye na Koffi Olomide imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 25.

Anafiteho kandi indirimbo ‘Gere’ yakoranye na Tanasha Donna bafitanye umwana. Imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 22. Iyi ndirimbo yashyizwe kuri Youtube ku wa 19 Gashyantare 2020, mu gihe cy’umunsi umwe gusa yarebwe n’abantu miliyoni 1.

Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya instagram, Tanasha Donna yashimye Diamond kuba yaremeye bagakorana indirimbo. Ashima buri wese wamushyigikiye muri uru rugendo rwe rw’umuziki.

Indirimbo iri ku mwanya wa kabiri ni ‘Duduke’ y’umuhanzikazi Simi wo muri Nigiria, imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 29.

Ku mwanya wa kane hariho indirimbo ‘Nobody’ yaririmbyemo Dj Neptune, JoeyBoy na Mr Eazi imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 25.

Ni mu gihe indirimbo ‘Dusuma’ Otile Brown yakoranye na Meddy imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 19. Iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa Youtube, ku wa 17 Nyakanga 2020, iherekejwe n’ibitekerezo birenga ibihumbi bitandatu.

Yabaye indirimbo ya kabiri ikoze mu buryo bw’amashusho, umuhanzi Otile Brown ashyize kuri Album ye nshya yise ‘Just in Love’.

Meddy aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Carolina’ imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 1.

Indirimbo 10 zarebwe cyane kuri Youtube muri Afurika mu mwaka wa 2020:

1.Jeje - Diamond Platnumz –Tanzania (41.2 M views)

2.Duduke- Simi- Nigeria (over 29 M views)

 3.Waah- Diamond Platnumz Ft Koffi Olomide (Tanzania) (over 25 M views)

 4.Nobody- DJ Neptune, JoeyBoy, Mr Eazi (Nigeria/Ghana)- (Over 25 M views)

 5.Vibration- FireBoy DML- Nigeria (Over 23 M views)

 6.Teamo- Rayvanny –Tanzania- (over 22 M views)

 7.Gere- Tanasha Donna ft Diamond Platnumz – Kenya/Tanzania- Over 22 M views

 8.Dusuma- Otile Brown ft Meddy- Kenya/Rwanda- Over 19 M views

 9.Olandi- InossB- DRC Congo - Over 17 M views

 10.Shekere- Yemmi Alade ft Angelique Kidjo- Nigeria/ Benin- over 16 M views.

Indirimbo Meddy yakoranye na Otile Brown imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 19 kuri Youtube

Indirimbo 10 zarebwe cyane muri Afurika mu 2020

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'DUSUMA' YA OTILE BROWN NA MEDDY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Danny Irankunda3 years ago
    Meddy Super star🌟
  • nimubon ezeshiel3 years ago
    nndagukunda meddy urashoboye ccyane pe



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND