Kigali

UR: Kaminuza y’u Rwanda yatangaje abanyeshuli bemerewe kuyigamo mu mwaka wa mbere inabasaba gusuzuma imyirondoro yabo

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:6/01/2021 0:03
2


Mu gihe hari hashize igihe abanyeshuli basabye gutangira kwiga muri kaminuza y’u Rwanda mu mwaka w'amashuli wa 2020-2021 bategereje kubera ikibazo cya Covid-19 kuri iyi nshuro basubijwe ndetse kaminuza y’u Rwanda inabasaba gusuzuma imyirondoro yabo inatanga n’ingingo zifasha abatazanyurwa.



Ubusanzwe umwaka w'amashuli wa 2020-2021 wari utenganyijwe kuba waratangiye mu mwaka washize wa 2020 gusa kubera imbogamizi y’icyorezo cya Covid-19 byakomeje kuba ingume bituma iyi kaminuza itinda gusubiza abanyeshuli bo mu mwaka wa mbere bari barayisabye kuzayigamo.

Kuri uyu munsi kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko abanyeshuli bemerewe kuyigamo basabwe gusura konte zabo banyuze kuri uru rubuga; kanda hano urebe niba uri ku rutonde, bakareba ko bari ku rutonde rw'abemerewe. Iri tangazo ryatanzwe na Kaminuza y’u Rwanda rivuga ku bemerewe kuyigamo rikubiye ku ngingo zigera kuri 4:

1.      Abanyeshuli bemerewe bazabona amabaruwa ashimangira ubwemererwe bwabo kuwa 8 Mutarama 2020 hifashishijwe urubuga rukorera kuri murandaza rwa kaminuza (Online website)

2.      Abanyeshuli bazaba barabonye amabaruwa bazahabwa amatariki ntarengwa basabwa kuzaba barujuje imyirondoro bemeza ko baziga muri iyi kaminuza utazabikora azasimbuzwa abazaba barajuririye ubusabe.

3.      Kubera ubushobozi kaminuza y’u Rwanda ifite ntabwo yabashije kwakira abanyeshuli bose basabye ahubwo hakurikijwe abujuje ibisabwa hagendewe uko bagenda barutana ku byemezo batanze nk'uko byasabwaga.

4.      Umunyeshuli utazisanga ku rutonde rw'abemerewe arasabwa kuzandika ubusabe bwe akabwohoreza ku bashinzwe kwandika abanyeshuli bo kuri koleje ashaka kwigamo. 

Kanda hano urebe niba uri ku rutonde

Itangazo ryanyujiwe ku rukuta rwa Twitter rwa Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda)



  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Virginie 3 years ago
    Tubashimiye uburyo mutugezaho amakuru agezweho kdi kugihe
  • Ufitamahoro cesarie3 years ago
    Nkumuntu utibuka refrencenumber yayikurahe murakoze





Inyarwanda BACKGROUND