Uyu mugabo wabaye icyamamare mu mwuga wo gusobanura Filime (agasobanuye) hano mu Rwanda nyuma akaza kubihagarika akakira agakiza, mu kiganiro kihariye yagiranye na Inyarwanda yagarutse ku batari bake babarizwa mu myidagaduro igisata yabayemo igihe kinini abagenera ubutumwa bukomeye.
Ku bakunze agasobanuye niwibuka neza urasanga umuntu wakuryohereje ugakunda filime runaka utazi, kandi mu buryo udashobora gusubiza inyuma hagati ya 2000 na 2013 gutyo, ari umugabo witwa Yanga (Nkusi Thomas).
Ni we wa mbere wazanye ibyo gusobanura Filime mu Rwanda, bimugira icyamamare kubera uturingushyu yashyiragamo turimo imvugo yagendaga ahimba nka za Nyakariro n’ibindi byinshi. Uyu mwuga mu gihe yawubayemo avuga ko yawusaruyemo amafaranga atari make.
Yanga yaburiye abari mu gisata cy'imyidagaduro
Kugeza ubu hashize imyaka irenga 10 ahagaritse uyu mwuga. Mu mwaka ushize nibwo yatunguye abantu avuga ko yakiye agakiza ku mugaragaro mu biganiro bitandukanye yagiye atanga.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yageneye ubutumwa abantu muri rusange bwabaherekeza muri uyu mwaka wa 2021, nyuma agira n’ubwihariye agenera abari mu gisata cy’imyidagaduro kirimo ibigusha byinshi yabayemo igihe kitari gito, abasaba kudashakira ubwamamare mu bintu bitubaka abagiye kubibona (abagenerwa bikorwa) abibutsa ko ibi byashoboka.
Yagize ati ”Birashoka cyane, ni ukuvuga ngo kugira ngo ibintu biryohe
ntabwo ari uko muba mwabigize bibi gusa. Ni ukumenya ngo ibintu ndabikora nte? Kandi
ugakora ibyubaka abagiye kubibona”.
Mu kugaragaza ko bishoboka yatanze urugero kuri filime kuko
ari cyo gisata yabayemo cyane mu myidagaduro, ati "Reka nguhe nk’urugero rwa
filime z’abahinde cyangwa se abashinwa kuko nigeze kubaho mu ma filime. Si uko basenga
kurusha abandi ariko urebye umuco bafite utandukanye n’uwa abanya-America
bafata filime bakayikora batazi aho izagera ugasangamo abakobwa n’abahungu bari
gusomana. Mu bahinde ntibikunze kubaho kandi ntibibuza filime yabo kuba nziza”.
Yakomeje avuga ko gukora ibyiza bidasaba gukora ibibi
kugira ngo abantu babikunde. Aha yagendeye ku ngero nyinshi z'ibyo tubona abenshi
bakora bagamije 'gutwika' nk'uko bikunze kuvugwa nyamara bidahesha Imana
icyubahiro. Yabibukije ko imyidagaduro umuntu ashobora kuyikora kandi ari no mu
buntu bw’Imana yifashishije umurongo wo muri Bibiliya.
Ati ”Iyo ubumbuye Bibiliya mu Itangiriro igice cya mbere
umurongo wa mbere haranditse ngo mbere na mbere Imana. Niwicura ukabumbura amaso
jya ubanza ushime Imana hanyuma uyisabe kugira ngo mwuka wera ayobore ibyo uri
bukore byose bize kuba byiza kandi byubake abandi”.
Yasabye abantu bose gushakana Imana umwete kurusha ibindi
byose muri uyu mwaka wa 2021 kandi abizeza kuzayibona nk'uko ijambo ryayo
ribivuga. Abayimenye yabasabye gukomeza gushikama kuko ntawayimenye ngo asigare
uko yari ameze.
TANGA IGITECYEREZO