Kigali

Baciye undi muvuno! 2020 isize bimwe mu biganiro byo kuri Radio bigaragara kuri Youtube

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/01/2021 20:13
0


Sinzi niba nawe warabibonye ariko bimwe mu biganiro byo kuri Radio bifite abakunzi benshi byaraberegejwe mu buryo bworoshye. Kuko basigaye babireba ku rubuga rwa Youtube rumaze kuba kimenyabose mu basirimu badatana na internet.



Kuva mu gitondo kugeza izuba rirenze ibiganiro wikundira by’imikino n’imyidagaduro usigaye ubyumva unabireba mu buryo bw’amashusho. Ubanza nta kinyejana cyiza cyabayeho nk’iki. Ubu biroroshye kubona isura y’umunyamakuru wakundaga utamuzi.

Byose bifitwe mu biganza n’urubuga rwa Youtube rw’Abanyamerika rwashingiwe mu Mujyi wa San Bruno muri Leta ya California. Uru rubuga rwashinzwe n’abagabo b’abakozi Chad Huryle, Steve Chen na Jawed Karim muri Gashyantare 2005. Mu mwaka wa 2006, Google yaguze Youtube kuri miliyari y’amadorali 1.65.

Youtube yemerera abantu gushyiraho amafoto, amajwi, amashusho, gukora intonde z’indirimbo, gutanga ibitekerezo kuri video no kuyisangiza abandi, gukora ‘like’ na ‘share’, kureba umubare w’abamaze kureba ‘video’, niba yinjije amafaranga n’ibindi byinshi bikururira benshi gushakira inyungu kuri uru rubuga.

Mu gihe cya Guma mu Rugo, urubuga rwa Youtube rwafashije benshi mu bahanzi gukora ibitaramo, amarushanwa y’ubwiza aberaho imbona nkubone, amaserukiramuco, filime mbarankura n’ibindi bikorwa bikomeye bitari guhuriza hamwe abantu bitewe na Covid-19 yafashe umurego muri iki gihe.

Urubuga rwa Youtube rwabaye umugozi uhuza Isi buri wese yifuza gufataho. Ibiganiro byinshi by’amajwi bitangira no gutambuka kuri uru rubuga rwinjiriza benshi agatubutse mu bihe bitandukanye, hashingiwe ku mubare w’abarebye ibyo bashyizeho.

Nta gihe kinini gishize, ibitangazamakuru byo mu Rwanda biyobotse uyu murongo. Biri mu murongo wo kwiyegereza abakunzi babo, ariko kandi ibi babijyanisha no gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo mu kwereka abafana babo ibiba bigezweho muri ako kanya.

Umubare w’ababikurikira ugenda wiyongera uko bucyeye n’uko bwije. Ndetse bimwe mu bitekerezo byinshi bishyirwa kuri buri kiganiro birasomwa.

Radio B&B Fm-Umwezi iri imbere mu kugira ibiganiro byinshi bitambuka imbona nkubone kuri Youtube. Ifite ikiganiro ‘Sports Plateau’ gikorwa na David Bayingana, Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar], Jean Luc Imfurayacu na Eric Nsabimana. Iki kiganiro gitambuka guhera saa yine za mu gitondo kugeza saa munani.

Inafite ikiganiro ‘K&K Show’ gikorwa na Mike Karangwa, Tuyishime Karimu [Khenziman] ndetse na Yves. Iki kiganiro kivuga ku myidagaduro gitambuka kuri Radio no kuri Youtube buri Saa tatu z’ijoro.

Uretse ibi biganiro, mu gihe cy’umupira abanyamakuru Hagenimana Benjamin [Gicumbi] na Uwihanganye Fuadi bogeza umupira imbona nkubone kuri shene ya Youtube y’iki gitangazamakuru nka shampiyona y’i Burayi n’izindi.

Radio/Tv1 ifite ikiganiro cya mu gitondo gikunzwe cyitwa ‘Rirarashe’ gikorwa na Kakooza Nkuriza Charles [KNC] na Angelbert Mutabaruka. Ni ikiganiro gihera saa moya [Kuri Radio: Saa moya kugera saa mbili] kugera saa tatu za mugitondo [Kuri Televiziyo: Saa mbili kugera saa tatu].

Hari kandi ikiganiro ‘One Sports Show’ gikorwa Rabbin Iman Izack, Kabera Fils Fidele, Rugaju Reegan na Assoumpta Mukeshimana, Kayitankore Dieudonne [Dodosi] na Ngabo Robern. Iki kiganiro gihera saa sita kugera saa munani.

Ni mu gihe Radio/TV10 ifite ikiganiro ‘Urukiko’ gikorwa na Kalisa Bruno Taifa, Samu Karenzi, Axel Horaho na Kazungu Claver. Iki kiganiro gihera saa yine kugeza saa saba z’amanywa. Iki kiganiro giherutse kuba icya mbere mu biganiro byose bivuga ku makuru y’imikino mu Rwanda.

Hari kandi ikiganiro ‘Zinduka’ gikorwa na Rameshi Nkusi na Oswald Oswakim; iki kiganiro gihera saa moya kugera saa tatu n’igice. Kivuga ku buzima rusange bw’Igihugu, rimwe na rimwe banyuzamo umuziki.

Radio Isango Star ifite ikiganiro kimwe gitambuka kuri Youtube ari cyo ‘Isango na Muzika’ gikorwa na Kavukire Alexis [Kalex] na Umuhire Rebecca wahatanye muri Miss Rwanda 2018. Iki kiganiro gitambuka guhera saa Cyenda kugeza saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.

Umubare w’abamamaza muri ibi biganiro warazamutse. Ndetse bamwe mu bantu bafite internet bagenda babibera iyo bari bonyine. Youtube irabika ku buryo ikintu cyashyizweho ushobora kugishakisha ukakibona igihe cyose ugishakiye.

Phil Peter Umunyamakuru wa Isibo TV muri iki gihe, yabwiye INYARWANDA, ko ari we muntu wa mbere washyize kuri Youtube ikiganiro cya mbere ubwo yakoraga kuri Isango Star cyitwa ‘Isango na Muzika’ na n'ubu kiratambuka.

Yavuze ko yatekereje gutangira gushyira kuri Youtube ibiganiro yakoraga kuri Radio, kugira ngo ntibigume muri ‘serve’ ya Radio, ahubwo buri wese washaka icyo kiganiro abashe kukibona.

Peter avuga ko yabikoze mu murongo wo kugira ngo asangize abandi amakuru batabashije kumukurikira mu kiganiro. Ati “Njyewe nabitekereje mu rwego rwo kurushaho kwegera abantu, kwegereza abantu ibintu. Kuko njyewe naratekerezaga nkavuga nti ko mba nakoze ibiganiro byamvunnye kubitegura kandi ibintu tuba twaganiriyemo numva ari iby’ingenzi ni gute nabikora amasaha abiri kuri Radio bikaba birarangiye. Ku buryo usibye njyewe ufite ikiganiro muri ‘serve’ undi wese ushaka kucyumva cyangwa kumenya ibyawe atakibona.”

Uyu munyamakuru yavuze ko yahisemo gushyira ibiganiro kuri Youtube kuko yari azi neza ko hari abantu batajya babona umwanya wo kumva Radio, ariko bafite internet bashobora kureba ibiganiro kuri Youtube bakanabona amasura y’abanyamakuru bumvaga igihe kinini kuri Radio.

Peter yavuze ko nyuma yo gushyira ibiganiro kuri Youtube, byatanze umusaruro ukomeye kuko umubare w’abumva Radio wazamutse ndetse n’abareba ibiganiro kuri Youtube uzamuka ubutitsa.

Yavuze ko kuba mu mwaka wa 2020, ari bwo Radio nyinshi zashyize imbaraga mu gutambutsa ibiganiro kuri Youtube, ahanini byatewe n’icyorezo cya Covid-19 ‘kuko abantu basabwe gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo bakomeze kwiyegereza abaguzi’.

Peter usanzwe ari n’umuhanzi yavuze ko umuntu wese ushoboye kandi ushaka gutera imbere, ubucuruzi bwe yabwimurira kuri internet kuko ari kimwe mu byo Covid-19 yerekanye muri iki gihe.

Yavuze ko gushyira ibiganiro kuri Youtube bisaba akazi kenshi harimo kubitegura no kubitunganya, kugira machine zifite ingufu, kuba ifite internet ihagije n’ibindi.

Kavukire Alexis [Kalex] ukora ikiganiro ‘Isango na Muzika’ kuri Isango Star kinatambuka kuri Youtube, yavuze ko kuba iki kiganiro gitambuka ‘Live’ kuri Youtube bifasha abantu batandukanye batabasha gufatisha neza Isango Star kuri 91.5 Fm.

Yavuze ko hari abantu bo mu bice bitandukanye by’u Rwanda umurongo wa ‘FM’ utabasha kugeraho neza, bityo ko kuba bimwe mu biganiro byabo binyura kuri Youtube bifasha abo bose n’abandi bafite internet gukurikira neza ibiganiro byabo.

Ati “Gushyira ibiganiro kuri Youtube ni mu rwego rwo kugira ngo abantu boroherezwe kumva no kubona ibyo biganiro bakunda. Ikindi hari abantu baba bakunda umunyamakuru runaka ariko batamuzi ku isura bikaba rero byakururira uwo muntu kumureba uko ameze. Nk’ibiganiro by’imyidagaduro ni ibintu byo gushimisha abantu, hari uburyo rero wishima kandi abantu bakaba bakeneye kureba uburyo ibyo byishimo ubifite.”

Uyu munyamakuru yavuze ko uko bucyeye n’uko bwije umubare w’abumvira kuri FM n’abarebera kuri Youtube uzamuka. Kandi ko hari amafaranga ava mu kuba abantu bareba ibiganiro byabo kuri Youtube nubwo atabasha kuvugana neza umubare wayo.

K&K Show ni kimwe mu biganiro bya B&B FM-Umwezi binyura no kuri Youtube

Ikiganiro 'Rirarashe' gikorwa na KNC na Angelbert Mutabaruka gitambuka no kuri Youtube kuva ku wa mbere kugeza ku wa Gatanu

Ikiganiro 'Urukiko' cyabaye icya mbere mu biganiro by'imikino gitambuka kuri shene ya Youtube ya Radio/Tv10

Phil Peter wa Isibo TV yavuze ko bwa mbere ashyira ikiganiro cya Radio kuri Youtube yari agamije kwiyegereza abakunzi, kandi byatanze umusaruro

Umuhire Rebecca na Kalex ni bo bakora ikiganiro 'Isango na Muzika' gitambuka kuri Youtube ya Isango Star

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO ‘RIRARASHE’ CYA RADIO/TV1

 

REBA HANO IKIGANIRO ‘URUKIKO’ CYA RADIO/TV10

 ">

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO ‘SPORTS PLATEAU’ CYAB&B FM-UMWEZI

 ">

REBA IKIGANIRO IKIGANIRO ‘ISANGO NA MUZIKA’ CYA RADIOISANGO STAR

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND