Kigali

Bahacanye umucyo: Abahanzi nyarwanda n’umubyinnyi bafite agahigo ko kugera mu marushanwa akomeye

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:6/01/2021 8:33
0


Umuhanzi wese ukora umuziki aba yifuza kuwukura ku rwego rumwe akawugeza ku ruhando mpuzamahanga ariko ukanamuzanira amafaranga. Ibihembo ni kimwe mu byo uwakoze neza wese/wiyushye icyuya aba yifuza. Yvan Buravan na Bruce Melodie bari mu bahagaze ku rubyiniro buri wese ukora umuziki aba yifuza.



1. Yvan Buravan mu gihe gito amaze mu muziki ubu ni we ufite igihembo gitwara umugabo kigasiba undi, Prix Découvertes RFI mu 2018. Kuva mu 1981 hatangijwe iryo rushanwa rihuriza hamwe abahanzi bo mu bihugu bivuga igifaransa ku mugabane w’Afurika aho buri mwaka abanyempano bahatana hakavamo ucyegukana. 

Bwari ubwa mbere mu Rwanda inkuru nziza itaha ko Umuhanzi w’umunyarwanda yahigika abafite imiziki yabaye ubukombe nyamara ikibazo cy’igihe Yvan Burava yerekanye ko kitagakwiriye kugirwa urwitwazo mu gukora ibyiza bigashimirwa.

Iri rushanwa rimaze gutsindirwa n’abahanzi bakomeye muri Afurika mu myaka rimaze kuba, ryatwawe na Tiken Jah Fakoly (Côte d’Ivoire), Rokia Traoré (Mali), Didier Awadi (Sénégal), Amadou na Mariam (Mali), Maurice Kirya (Uganda) na Soul Bang’s (Guinée).

Mu mwaka wa 2013 Mani Martin wo mu Rwanda yararyitabiriye ariko ntiyabasha gutsinda. Mu 2016 nabwo u Rwanda rwaserukiwe na The Ben n’umuraperi Angel Mutoni ariko ntibabasha gutsinda.

Prix Découvertes RFI itegurwa ku bufatanye na Sacem, Institut Français, Umuryango Mpuzamahanga w’Abavuga Igifaransa na Unesco.

Iri rushanwa ni rimwe mu yahuriza hamwe abahanga mu muziki wa Afurika. Bamwe mu baba ari abakemurampka ni: Youssou N’Dour, Angelique Kidjo, Passi, Kerry James, Richard Bona, A’salfo na Fally Ipupa. Umuhanzi wegukanye iri rushanwa ahabwa ibihumbi 10 by’amayero, agakora ibitaramo ku mugabane w’Afurika ndetse akanaririmba mu gitaramo kibera i Paris.

2. Alpha Rwirangira

Uyu muhanzi nyarwanda usigaye atuye hanze y’u Rwanda akaba anaherutse gushinga urugo yatwaye Tusker Project Fame ku mu 2009. Nyuma yaje kumvikana anenga uruganda rwenga ibinyobwa (East African Breweries Limited) rwari rushinzwe kuritegura aho yarunengaga kutubahiriza amasezerano rwagirana n’abahanzi batsinze harimo gukorera indirimbo muri Universal Music Group yo muri Afurika y’Epfo. Kuva Alpha yatwara icyo gihembo yakoze umuziki yirwariza nyamara yakabaye yarafashijwe na rwa ruganda rwenga inzoga rwa Tusker.

3. Bruce Melodie

Uyu muhanzi uri kugenda ashimangira ubuhanga afite mu kuririmba no gucuruza umuziki mu 2017 yitabiriye Coke Studio. Mu bandi bahanzi bitabiriye Coke Studio uwo mwaka harimo Rayvanny, Izzo Bizness na Nandy bo muri Tanzania; Bebe Cool, Eddy Kenzo, Ykee Benda na Sheebah bo muri Uganda; Khaligraph Jones na Band Becca bo muri Kenya.

Harimo kandi Sami Dan wo muri Ethiopia, Nasty C, Busiswa na Mashayabhuqe bo muri Afurika y’Epfo; Youssoupha wo muri RDC; Dji Tafinha wo muri Angola; Laura Beg wo muri Mauritius; Jah Prayzah na Slapdee bo muri Central Africa Republic; Bisa Kdei na Worlasi bo muri Ghana; Betty G wo muri Ethiopia; Shellsy Baronet na Mr. Bow bo muri Mozambique; Denise wo muri Madagascar na Ozane wo muri Togo; ndetse na Freeda wo muri Namibia. Coke Studio ni umushinga ukomeye ugamije guteza imbere umuziki, watangirijwe muri Brazil mu 2007 nyuma uza no kugezwa mu bindi bihugu bitandukanye Pakistan, u Buhinde naho muri Afurika watangijwe mu 2013.

Coke Studio ku Mugabane wa Afurika ihuza abahanzi bakunzwe kandi bafite ubuhanga bwihariye mu bihugu byabo bagahurizwa hamwe kugira ngo baririmbane babe banakorana umushinga w’indirimbo mu rwego rwo kuvanaho inzitizi zituma abahanzi bakizamuka badahura n’abamaze kubaka izina ku Isi.

4. Sherrie Silver

Umubyinnyi wabigize umwuga wanabaye icyamamare ku Isi kubera imibyinire ye, yegukanye igihembo cy’umubyinnyi mwiza cyangwa ‘BEST CHOREOGRAPHY’ akesha indirimbo yabyinnyemo, “This Is America” y’umuhanzi Childish Gambino.

Iyi ndirimbo yavuzweho byinshi ndetse isubirwamo n’abantu benshi, ni yo yazamuye cyane izina ry’uyu mukobwa w’imyaka 26 wavukiye mu Karere ka Huye. Uyu mukobwa yigeza kugaragara mu ndirimbo ndetse ni na we wayiyoboye 'Suko' ya The Ben yaranamubyiniye muri EAP2020.

Uyu mukobwa yahawe igihembo nk’umubyinnyi mwiza w’umwaka mu bihembo bitangwa na Televiziyo ikomeye ku Isi ya MTV mu bihembo byitwa Video Music Awards. Sherrie Silver yanayoboye imbyino ziri mu ndirimbo “This is America”, ndetse iyi ndirimbo yanahawe ibihembo bitatu birimo, Best Direction, Video with Message na Best Choreography.

5. Alyn Sano

Uyu ni muhanzikazi w’umunyarwanda wabashije kugera mu cyiciro cya nyuma cya The Voice Francophone ya 2020 yasojwe muri Mata muri uwo mwaka. “The Voice Afrique francophone” ni irushanwa ryo kuririmba ryitabirwa n’abanyempano baturuka mu bihugu byo muri Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Iri rushanwa ryatangiye mu 2016 riri kuba ku nshuro yaryo ya gatatu, ubwa mbere ryegukanwe n’umukobwa uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Pamela Baketa, ubwa kabiri ryegukanwa n’ukomoka muri Togo witwa Victoire Biaku. Uwegukanye iri irushanwa akorerwa indirimbo imwe hamwe n’amashusho yayo ariko agahabwa n’igihembo cy’amafaranga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND