RFL
Kigali

Liverpool vs Manchester United: Intambara y'amagambo yatangiye habura iminsi 12

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/01/2021 15:07
0


Tariki 17 Mutarama 2021 ni bwo ikipe ya Liverpool izakira Manchester United ku munsi wa 19 wa Shampiyona, gusa intambara y'amagambo yatangiye kugaragara mu gihe habura iminsi 12 ngo uyu mukino ube.



Kujijishanya hagati y'abatoza ndetse no kugaragaza ukuri kw'ibintu ni bimwe mu bihe biranga imyiteguro y'umukino ukomeye mbere y'uko uba. Nyuma y'umukino wahuje Liverpool yatsinzwemo igitego kimwe ku busa n'ikipe ya Southampton, umutoza Jurgan Klopp yagarutse ku ikipe mucyeba we avuga ko irimo guhabwa penariti nyinshi kandi abona biteye impungenge.

Yagize ati "Ndabyumva neza ko Manchester United imaze guhabwa penariti nyinshi mu myaka ibiri itambutse kurusha izo nahawe mu myaka 5 n'igice maze hano."


Umukino wa Liverpool na Manchester United wamye ukomeye

Gusa mu by'ukuri, ntabwo ariko bimeze kuko Liverpool imaze guhabwa Penariti 30 mu mikino 199 kuva Klopp yahagera mu 2015. Manchester United imaze guhabwa penariti 27 mu mikino 75 Ole amaze gukina kuva yagera muri iyi kipe mu 2018. 

Liverpool ifite impuzandengo y'uko mu mikino 7 ihabwamo Penariti imwe, ariko Manchester United igahabwa penariti imwe mu mikino 3.  Gusa nyuma y'ibi byose Manchester United niyo imaze guhabwa penariti nyinshi nyuma y'uko haje VAR bya ibyuma bitanga amashusho yunganira abasifuzi. 

Abakunzi ba Manchester United basubije Klopp bavuga ko impamvu basigaye bahabwa penariti nyinshi ari uko amakosa yose abasifuzi batajyaga babona ubu VAR itabona kandi neza.

Aya makipe yombi mbere y'uko ahura ubu aranganya amanota 33 ariko Manchester United ikagira umukino w'ikirarane izakina na Burnley tariki 12 Mutarama 2021 mu gihe yanganya uyu mukino bikazatuma ijya guhura na Liverpool iyiri imbere mu manota.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND