Urwunguko rwa Miliyari $217, ku bagabo babiri aribo bwana Jeff Bezos na Elon Musk rwatumye bakora ibintu bitari byakorwa mu butunzi bw’Isi. Bwana Elon Musk yungutse agera kuri Miliyari $144 mu 2020 naho Jeff Bezos yungutse agera kuri Miliyari $72.7, ibi nibyo byatumye bashyiraho agahigo katarakorwa n'undi muntu ku Isi.
Umwaka wa
2020 ni umwaka utarabaniye abatuye Isi cyane cyane rubanda rugufi kuko
ubucuruzi bwaradindiye ndetse ibintu biradogera, gusa hari uruhande rw’abaherwe bungutse umurengera cyane cyane abakora ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga.
Bwana Jeff Bezos ni we mukire wa 1 ku Isi akaba n’umwe mu bakire b'ibihe byose muri iki kiragano gishya ndetse n’icya kera, uyu ni we nyiri ibigo birimo Amazon ikora ubucuruzi bukorera kuri murandasi na Blue Origin ikora ibijyane n’ingendo zo kujya mu isanzure akaba yarungutse agera kuri Miliyari $72.7.
Mu mwaka wa 2020 bwana Musk nyiri ibigo nka
Tesla na Space X ndetse n’bibindi birimo nka Neuralink iri gukora icyuma
kizajya gishyirwa mu bwonko bwa muntu kikabasha kumwongerera ubwenge, uyu
mushoramali ni we wakoze amateka yo kunguka Miliyari zisaga $144. Uru rwunguko ruri mu byatumye aba bagabo bafatwa nk’abakoze agashya
mu butunzi bw’Isi.
Urubuga rwa entrepreneur.com
ku busesenguzi rwakoze ruvuga ko mu gihe haba ntagihindutse bwana Jeff Bezos
agakomeza umuvuduko ariho w’ubukungu byazagera mu mwaka wa 2026 ariwe mukire wa mbere Isi
izaba igize uzaba atunze Tiriyalidi y’amadoli muri iki kiragano gishya cya nyuma
y’umwaduko w’inganda. Abakire ba mbere ku Isi batunze agera kuri
Tiriyalidi $7.6, muri uyu mwaka bose bungutse agera kuri tiriyalidi $1.8.
Abasesenguzi batandukanye mu bijyanye n'ubukungu batangaza ko mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyakomeza
abatunzi bazakomeza kwigwizaho imali naho rubanda rugufi butikire kuko kuri bo
bigoye kubona amikoro muri ibi bihe iki cyorezo cyabujije abantu umutekano.
Src: entrepreneur.com
TANGA IGITECYEREZO