Kigali

FIFA yemerewe kugira icyicaro mu Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/01/2021 10:07
0


Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021, yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ayo masezerano yemerera FIFA kugira icyicaro mu Rwanda.



Binyuze muri gahunda ya FIFA Forward, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, rifasha amashyirahamwe arigize muri gahunda z’iterambere ndetse rikayegereza amashami afasha kwihutisha imishinga itandukanye. FIFA yaherukaga gufungura ishami ryayo mu gihugu cya Ethiopia mu 2019.

Icyicaro kizashyirwa i Kigali ari icyaherukaga gufungurwa muri Ethiopia muri Gashyantare 2019, kikazajya cyifashishwa n’ibibugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo Hagati.

Uyu mushinga wa FIFA Forward watangiye mu 2016, mu bindi bihugu FIFA imaze gushyiramo ibyicaro harimo Ubuhinde, Nouvelle Zelande, Panama, Paraguay. Barbados na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Perezida wa FIFA Gianni Infantino aheruka mu Rwanda mu 2018 aho yahuye na Perezida Paul Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND