Kigali

Ni umwaka w'ibisubizo: Diana Kamugisha yasohoye indirimbo nshya yanyujijemo ubuhanuzi bw'umwaka wa 2021-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/01/2021 17:40
0


Umuramyi Diana Kamugisha yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Wa Mwaka w'Imbabazi' ikubiyemo ubuhanuzi yumvanye abakozi b'Imana buvuga kuri uyu mwaka mushya wa 2021. Ni ubuhanuzi buvuga ko 2021 ari umwaka w'ibisubizo aho Imana ije guhembura Isi ikayikura mu rupfu.



Iyi ndirimbo ifite iminota 4 n'amasegonda 28. Amashusho yayo yafashwe ndetse atunganywa na producer Fefe Faith. Diana Kamugisha aririmbamo aya magambo "Igitondo kiraje, ijoro riracyeye, umwijima urarangiye, umucyo nawo uraje. Amarira yawe ahindutse ibitwenge, rambura amaboko yawe uhimbaze. Ahari kurira kwararira umuntu nijoro ariko mu gitondo impundu zikavuga kuko uburakari bwe ari ubw'akanya gato ariko urukundo rwe ruzana ubugingo. Emmanuel uri mwiza uraduhembuye uraduhagurukije, udukuye mu rupfu".


Diana Kamugisha yasohoye indirimbo irimo ubuhanuzi bw'umwaka wa 2021

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Diana Kamugisha yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya irimo ubuhanuzi bw'uko umwaka wa 2021 uzaba umwaka mwiza, umwaka w'ibisubizo, umwaka wo guhemburwa. Yavuze ko umwaka wa 2021 ari umwaka uzatandukana cyane n'umwaka wa 2020. Yavuze ko ari ubuhanuzi yumvanye umushumba we Rev Dr Charles Mugisha uyobora Itorero New Life Bible church ndetse anabwumvana umugabo we Pastor Amos Kamugisha. Diana Kamugisha yagize ati:

Ubu buhanuzi nabwumvanye abantu babiri, nabwumvanye umushumba wanjye Pastor Charles Mugisha, ndongera mbwumvana undi mupasiteri ari we mugabo wanjye. Babivugiye igihe gitandukanye kandi batanahuye, gusa bari bahuje ku kuvuga ko uyu nguyu ari umwaka mwiza, mu cyongereza ni umwaka wa solutions and answers (umwaka w'ibisubizo), ni umwaka tugiye kubona Imana, ni umwaka utazamera nk'umwaka ushize, ni umwaka Imana yiteguye kugira ikintu gishya ikora mu bugingo bwacu.

Diana Kamugisha yavuze ko ubu buhanuzi yabuhuje n'ibyanditswe byo muri Bibiliya, ati "Nuko rero nabihuje n'ibyanditswe byinshi, n'icyanditswe kivuga ngo ahari kurira kwararira umuntu nijoro ariko bwacya mu gitondo impundu zikavuga. Hari ibyanditswe byinshi bivuga umwaka w'imbabazi, umwaka tugiriwemo imbabazi, umwaka w'Imana, uwo ni umwaka wa Yesu Kristo. Kuba Yesu Kritso yaraje akadupfira, abantu bari mu mwijima bakabona umucyo, yaduhaye imbabazi, yaraduhagurukije yaratubabariye, yaratuzahuye, Yesu arabikoze mu by'ukuri."

Yunzemo ati "Rero ndashimira Imana ko ubu butumwa cyangwa ubu buhanuzi ni ubw'abantu bose, ntabwo navuga ngo burareba abantu runaka cyangwa abandi, ariko ni ubw'abantu bose. Ni ubutumwa bw'abantu bose. Iyo indirimbo iririmbwe cyangwa iyo ijambo rivuzwe, hari abantu ikoraho cyane kurusha abandi, kuko Imana ivuga mu bihe bitandukanye".


Diana yahuje ubuhanuzi n'Ijambo ry'Imana

Diana Kamugisha yifuza ko iyi ndirimbo ye yagera ku bantu bose, ati "Rero ndasaba Imana ngo iyi message izagere kuri buri muntu wese wumva muri iki gihe akeneye amagambo yo kubyutswa, yo guhagurutswa, ijambo ry'Imana rihora ari rizima, iby'Imana ntabwo bihunduka, iby'Imana yavuze bihoraho iteka ryose, ni ukuvuga ngo ijambo ry'Imana iyo turyatuye tukarigenderamo, tukarivuga, tukaryumva riba rizima muri twebwe".

Ati "Ntabwo rijya ricika intege, ririhagije nta n'ubwo dukeneye kongeraho ibintu bindi kugira ngo turisige imbaraga cyangwa turikomeze, ijambo ry'Imana rirakoeye. Rero ijambo ry'Imana ryatwatuweho rivuga ko uyu mwaka ni umwaka Imana itugiriyemo imbabazi, ngo niyo yatubabaje ndetse niyo yadukubise. Uburakari bw'Imana ni ubw'akanya gato, ariko urukundo rwe ruzana ubugingo".

Diana Kamugisha yamenyekanye mu ndirimbo zanditse amateka mu Rwanda aho twavugamo; Haguruka, Ishimwe ni iryawe, Mwami Mana, Ibendera, Higher Higher, Reka igwe, Igitondo, Lord i came to you n'izindi. Ni umwe mu bahanzi batangiye kuririmbira Imana mu myaka ya kera kuva mu mwaka wa 2006, gusa yaje kugera hagati mu 2009 ahagarika umuziki imyaka 7 bitewe n'inshingano zitandukanye zirimo nko kwita ku rugo rwe ndetse n'amasomo. Nyuma y'iyo myaka, yagarukanye imbaraga nyinshi mu muziki, akora indirimbo zakunzwe cyane zirimo 'Haguruka', n'izindi.


Diana Kamugisha ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel


Rev Dr. Charles Mugisha ni we Diana Kamugisha yumvanye ubuhanuzi yanyujije mu ndirimbo ye nshya


Diana Kamugisha hamwe n'umugabo we yumvanye umuhanuzi yanyujije mu ndirimbo ye nshya

Diana Kamugisha mu mashusho y'indirimbo ye 'Wa mwaka w'imbabazi'

REBA HANO INDIRIMBO 'WA MWAKA W'IMBABAZI' YA DIANA KAMUGISHA 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND