Kigali

Ubusesenguzi bwa Mushyoma Joseph na Alex Muyoboke: Batanze ingingo zafasha abahanzi tutabonye mu 2020 kwegura umutwe

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:4/01/2021 20:18
0


Alex Muyoboke na Mushyoma Joseph (Boubou) bafite ubunararibomye kandi bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki Nyarwanda bahanuye abahanzi barimo n’abafite amazina akomeye tutabonye mu 2020. Mu busesemguzi bwabo batanze ingingo zabafasha kwegura umutwe muri uyu mwaka.



Intore aho rukomeye niho igaragaza koko ko ari intore ikishakira ibisubizo. Umwaka wa 2020 wabereye igihombo abahanzi batari bake barimo n’abari bafite amazina akomeye ku buryo buri wese yibaza aho bagiye mu mezi 12 yonyine. Hari n’abandi bashya baciye mu rihumye bagenzi babo barigaragaza ku buryo umwaka wabasize ahantu heza kandi mu by'ukuri bitwa ko ari banshya.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku busesenguzi bwa Mushyoma Joseph na Alex Muyoboke bakoze mu kugaragariza abahanzi tutabonye umwaka ushize uko bakwitwara n’ibyabafasha kwegura umutwe bakongera kwigaragaza umuziki Nyarwanda ugakomeza gutera imbere. Ku ruhande rwa Mushyoma Joseph mu kugaragaza imirongo migari yafasha abo tutabonye kubura umutwe baramutse bayigendeyeho yagize ati:

"Icyo ntekereza harimo kureba amahirwe ari gutangwa, umuhanzi akaba yahita ayakoresha. Harimo kudatekereza ko ikintu cyose umuhanzi akoze agomba guhita akibonamo amafaranga y’ako kanya”.

Aha yasabye abahanzi kuzegera abategura ibitaramo mu gihe wenda bizaba byafunguwe badashyize imbere inyota y’amafaranga. Ati ”Ahari ayahabwe, adahari akore kugira ngo rya zina rye rikomeze ribe rihari. Kandi ikindi bagakomeza gushyiramo imbaraga, yaba afite ubushobozi bucye  agasubira muri studio agakomeza agakora  kugira ngo yiyibutse abanyarwanda”.

Mu kubereka ko ibi bishoboka yagaragaje ko icya mbere ari ugukora umuziki uwukunze kandi utarambirwa atanga urugero rw’ibitaramo bateguye birimbo ibyagiye binyura kuri RTV bashoyemo amafaranga badategereje inyungu. Yavuze ko byabasabye kwikora mu mufuka ndetse bakitanga kugira ngo byose bishoboke. 

Mushyoma Joseph yanyuze mu bikorwa byinshi bijyanye n’umuziki birimo gutegura ibitaramo bikomeye byazanye abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda barimo Sean Kingston, Jason Deluro, Ne-Yo n’abandi. Ntawe uzibagirwa amateka y’ibitaramo yazanye birimo East African Party, Primus Guma Guma Super Star (PGGSS), Iwacu Muzika Festival n’ibindi bitegurwa na EAP (East African Promoter) byagiye bisusurutsa abanya-Kigali ku buryo n’ubu bimwe muri byo bikiyinyeganyeza.

EAP Mushyoma Joseph abereye umuyobozi yazanye ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birimo na Diamond

Naho ku ruhande rwa Alex Muyoboke mu kiganiro na InyaRwanda we yagize ati ”Ikintu cya mbere umuhanzi akundwa kubera ko yakoze yahaye abafana be ibyo asanzwe abaha”. Yongeyeho ko icyo abafana basaba umuhanzi ari indirimbo kandi nziza avuga ko iyo utabikoze abafana bakwibagirwa, anenga abitwaza iki cyorezo. Ati ”Ugomba kwiyeranja ugakora indirimbo ntabwo ushobora kumbwira ngo umuhanzi amaze umwaka adakora kandi nta kindi ashoboye ngo yumve ko batazamwibagirwa”. 

Abataragaragaye umwaka ushize yabasabye kwikubita agashyi bagakora indirimbo nziza kandi nyinshi kuko abafana b’umuziki mu Rwanda ari bamwe ari nayo mpamvu twabonye abahanzi bagize abakunzi benshi kandi ari bashya. N’ubwo atagize uwo atunga urutoki, aha niho yahereye anenga  abahanzi bafite amazina akomeye tutabonye, ati ”Iyo uvuze ngo wagezeyo, ugakora indirimbo ukavuga uti, ok indirimbo yanjye abantu barayikunze reka mbe mbihoreye haraza undi akubite irenze abe ariyo abantu bafata”.

Gukora ibihangano byiza no kudacika intege yavuze ko bigomba kujyana n’imyitwarire myiza yagakwiriye kuranga umuhanzi Nyarwanda. Yashimye ababishoboye barimo impano nshya avuga ko mu byabafashije harimo gushakisha uburyo bwo guhozaho.

Muyoboke afite amateka yo kuba ariwe wafashije abahanzi benshi nk’umujyanama kandi akabageza ku gasongero k’ubwamamare ku buryo amazina yabo yamenyekanye akagera no hanze y’imbibi z’u Rwanda. Abo bahanzi barimo Tom Close, Urban Boys, Dream Boys, Charly na Nina n’abandi.


Alex  Muyoboke yahesheje Charly na Nina igihembo muri Uganda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND