RFL
Kigali

Ni abakeba muri iyi minsi! Hormonize yandikiye Diamond wamugize uwo ariwe undi araruca ararumira

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:4/01/2021 15:54
0


Harmonize yandikiye ubutumwa burebure Diamond wamugize uwo ariwe amushimira ibyiza yamukoreye bivugisha benshi barimo ibyamamare ariko we ntacyo yigize yongeraho.



Muri ubu butumwa yamwandikiye, Harmonize yagize agira ati "Ndabivuga mbikuye ku mutima, ndagukunda Bro, uyu ni umwaka mushya wa 2021. Warakoze kumpindurira ubuzima”. Yakomeje avuga ko yabonye zahabu akayikura mu mucanga no mu mwijima w’icuraburindi yari yihishemo. Yongeyeho ko ubu muri Africa by’umuhariko mu Burasirazuba bishimira ko ahari. Yongeye ku mushimagiza avuga ko nawe ibyo yakoze mu gihe bamaranye yabikoze kugira ngo amuheshe agaciro.


Ubutumwa burebure Harmonize yandikiye Diamond

Uyu muhanzi wabaye mu biganza bya Diamond igihe kitari gito yamwise umunyabigwi avuga ko ikipe yose ya kondeboy umwifurije kugira umwaka mushya. Nta kintu Diamond yigeze avuga kuri ubu butumwa bugaragara kuri konte ya Instagram ya Harmonize icyakoze ibindi byamamare n’abakunzi be babutanzeho ibitekerezo bitandukanye.

Urugero Wema Sepetu wabaye Miss Tanzania ndetse wanakundanye na Diamond yagaragaje ko yishimiye ishyaka Harmonize yagize ryo gushima Diamond. Mu Ijambo rimwe yagize ati ”Awwwwwwww”. Nyuma y’ubu butumwa yashyizeho akamenyetso k’umutima. N’ubwo havuzwe umwuka mubi nyuma y'uko Hormonize asezeye muri Wasafi abatari bake bashyize ibitekerezo byabo kuri ubu butumwa bagaragaje ko babyishimiye ndetse bereka aba bahanzi ko bombi ko babashyigikiye. 

Wasafi iyoborwa na Diamond yafashije Hormonize kuva mu 2015. Mu gihe bamaranye yaramamaye karahava abenshi batangira kuvuga ko arusha ijwi sebuja nyuma aza gutangaza ko asezeye ashinga inzu ye bwite ifasha abahanzi yise “Konde Music Worldwide”. Nyuma yo gutangaza ko azezeye muri Wasafi havuzwe amagambo menshi ndetse uyu muhanzi atangira gutakaza abafana be batari bake. 

N'ubwo nta makuru yamenyekanye yatumye Harmonize asezera muri Wasafi, byavuzwe ko uyu muhanzi hari abo atahuzaga nabo muri iyi nzu barimo na Diamond wayishoyemo imari n’ibindi byinshi. Mu bihe byashize Hormonize yigeze gutangaza ko Diamond ariwe watumye atandukana na Jacquelline Wolper bigeze gukundana. Icyakora ubu butumwa bwatumye benshi bashima Harmonize bavuga ko yahaye agaciro uwamuvanye kure.


Harmonize nk'umuhanzi wa mbere wasinye muri Wasafi yagiranye ibihe byiza na Boss we Diamond


Wema Sepetu yagaragaje ko yishimiye ibyo Harmonize yakoze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND