RFL
Kigali

Cassa Mbungo yerekanwe nk'umutoza mushya wa Bandari FC yo muri Kenya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/01/2021 13:05
0


Nyuma yo gutandukana na Gasogi United yari amazemo amezi atanu, Cassa Mbungo Andre, yerekanwe nk'umutoza mushya wa Bandari FC yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya.



Cassa Mbungo yari amaze amezi atanu muri Gasogi United, yagezemo asimbuye umunye-Congo Guy Bukasa wari umaze kwerekeza muri Rayon Sports.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Mutarama 2021, nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya Bandari FC bwerekanye Cassa Mbungo nk'umutoza mushya w'iyi kipe, akaba azungirizwa na Patrick Odhiambo wahoze muri Gor Mahia mu gihe umutoza w’abanyezamu ari Wilson Oburu.

Cassa Mbungo wanatoje Rayon Sports igihe gito nyuma yo gutandukana na AFC Leopard, yasimbuye Ken Odhiambo werekeje muri Sofapaka FC.

Ni ku nshuro ya kabiri Cassa agiye gutoza muri Kenya dore ko yabaye muri AFC Leopards kugeza mu Ukuboza 2019 ubwo yasezeraga kubera kumara igihe kirekire adahembwa.

Casa Mbungo André yatoje amakipe atandukanye yo mu Rwanda, arimo ikipe y’abato ya APR FC hagati ya 1998 na 2000 mbere yo gutoza Rwandatel. Yatoje kandi AS Kigali kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu 2007.

Mu 2007 kugeza mu 2008 Mbungo yatozaga Kiyovu Sports (yanatoje 2017-2019). Mu 2009 kugeza 2011 yatozaga SEC Academy, mu mwaka wa 2011 kugera 2014 yatozaga As Kigali ayihesha n’igikombe cy’amahoro.

Hagati ya 2015 na 2017 yagarutse muri Police FC yanyuzemo mbere yo kujya muri SEC, na yo ayihesha igikombe cy’Amahoro n’irushanwa ry’Agaciro mu gihe mbere yo gusubira muri Kiyovu Sports mu 2017, yatoje kandi Sunrise FC, Rayon Sports na Gasogi United.


Cassa Mbungo Andre yerekanwe nk'umutoza mushya wa Bandari FC


Cassa Mbungo yabaye umutoza wa AFC Leopard igihe kirekire

Bandari FC iri mu makipe akomeye muri shampiyona ya Kenya





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND