RFL
Kigali

Miss Mutesi Jolly, Muyoboke na Dj Pius buri umwe yagaragaje indirimbo 10 yakunze mu 2020

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:4/01/2021 13:06
0


Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, Muyoboke Alex umujyanama w’umuhanzi Chris Hat na Rukabuza Rickie [Dj Pius] washinze 1K Entertainment buri umwe yagaragaje indirimbo 10 yakunze mu mwaka wa 2020.



Nubwo umwaka wa 2020 waranzwe n’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe, abahanzi batandukanye bakoze uko bashoboye bakora indirimbo zigifasha benshi.

Ni umwaka kandi wagaragaje abahanzi bashya, abakoze neza barakundwa kugeza n’ubu. Bamwe mu bantu bazwi baganiriye na INYARWANDA, mu bihe bitandukanye bagiye bakora urutonde rw’indirimbo 10 bakunze mu mwaka wa 2020.

Ku wa Gatanu, Miss Mutesi Jolly na Muyoboke Alex bahaye INYARWANDA urutonde rw’indirimbo buri umwe yakunze mu 2020. Ni mu gihe Dj Pius we mu ijoro ry’iki Cyumweru yifashishije imbuga nkoranyambaga ze agaragaza indirimbo 10 yakunze mu 2020.

Kuba abantu bazwi bakora intonde z’indirimbo bakunze, bituma buri muhanzi ushyizwe kuri urwo rutonde akora uko ashoboye kugira ngo n’umwaka utaha azaboneke ku rutonde rw’uwo muntu.

Perezida Barack Hussein Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri manda ebyiri, ni umwe mu bantu bazwi ku Isi bakunze kugaragaza indirimbo, filime, ibitabo n’ibindi yakunze mu mwaka runaka.

Nko ku rutonde rw’indirimbo, akunze kugaragazaho iz’abahanzi barimo Burna Boy, Wizkid n’abandi bo muri Afurika yakunze. Ni urutonde kandi akubiraho abahanzi batandukanye bo ku Isi yumviye indirimbo zabo.

Kenshi umuntu akora urutonde rw’indirimbo yakunze mu mwaka runaka, ashingira ku buryo iyo ndirimbo yamushimishije. Yaba ibyinitse, amagambo ayigize, uburyo yumvikana mu ngoma z’amatwi, yewe hari n’igihe usanga yashingiye ku kuba asanzwe akunda uwo muhanzi.

Ku rutonde rw’indirimbo Miss Mutesi Jolly yagaragaje, ku mwanya wa 10 yahashyize indirimbo ‘Umusaza’ y’umuraperi Bull Dogg wamwibasiye mu ndirimbo ye yise ‘Méchament’ yasohoye muri Gashyantare 2017.

Hari aho aririmba agaruka ku gikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda asaba ngo ‘ababishinzwe baduhe Miss ajye gusimbura Mutesi Jolly’.

Mu ndirimbo 10, Muyoboke Alex yagaragaje hariho indirimbo ‘Niko Yaje’ y’umuhanzi Chris Hat yasinyishije mu mpera z’umwaka ushize. Ni mu gihe Dj Pius indirimbo ye yitwa ‘Ubushyuhe’ yayishyize ku mwanya wa mbere.

Muyoboke Alexis na Miss Mutesi Jolly bahurije ku ndirimbo 'Nahawe Ijambo' ya Vestine na Dorcas. Dj Pius na Muyoboke bahuriza ku ndirimbo 'Ntiza' ya Mr Kagame na Bruce Melodie. Ni mu gihe Miss Mutesi Jolly na Dj Pius bahurije ku ndirimbo 'Zoli' ya Nel Ngabo.

Urutonde rw’indirimbo 10 Miss Mutesi Jolly yakunze mu 2020:

1.Katerina ya Bruce Melodie

">

2.Vazi ya The Ben

3.My Love ya Tom Close

4.Mambata ya Riderman

5.Nyigisha ya Butera Knowless

6.Imbaraga ya Charly&Nina

7.Zoli ya Nel Ngabo

8.Nahawe ijambo ya Vestine na Dorcas

9.Dusuma ya Meddy na Otile Brown

10.Umusaza ya Bull Dogg

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016 yagaragaje indirimbo 10 yakunze mu 2020

Urutonde rw’indirimbo 10 Muyoboke Alexis yakunze mu 2020

1.Ndaryohewe ya New Generation

">2.Nahawe ijambo ya Vestine na Dorcas

3.Solid ya Juno Kizigenza

4.Niko Yaje ya Chris Hat

5.Sinabirota ya France

6.Sabrina ya Mike Kayihura na Kivumbi

7.Dede ya Davis D

8.Ikanisa ya The Mane

9.Atansiyo ya Platini

10.Ntiza ya Mr Kagame na Bruce Melodie

Urutonde rw’indirimbo 10 Dj Pius yakunze mu 2020

Muyoboke Alex yagaragaje indirimbo 10 yakunze mu mwaka wa 2020 zirimo 'Niko yaje' ya Chris Hat areberera inyungu

1.Ubushyuhe ya Dj Pius

">2.Igare ya Mico the Best

3.Saa Moya ya Bruce Melodie

4.Veronika ya Platini Nemeye

5.Zoli ya Nel Ngabo

6.Ntiza ya Mr Kagame na Bruce Melodie

7.Sabrina ya Mike Kayihura na Kivumbi

8.Micro ya Davis D

9.Do Me ya Mbanda, Marina na Queen Cha

10.Formula ya Juno Kizigenza

Dj Pius yashyize ku mwanya wa mbere indirimbo ye 'Ubushyuhe' mu zo yakunze mu mwaka wa 2020








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND