RFL
Kigali

Ni abahe bahanga mu gutunganya neza indirimbo bashobora kugarura The Ben ku mwanya wa mbere mu 2021?

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:4/01/2021 15:58
15


'This is love' ni ishusho nziza y’umuziki The Ben akwiriye gukora mu 2021 niba ashaka kuba ku isonga nk'uko byahoze mu myaka ishize. The Ben umwaka wa 2020 ntiwamubereye mwiza na gato ku kazi ke ka muzika dore ko indirimbo zaba izo yakoze n’izo yahuriyemo n’abandi zitakunzwe cyane nk’uko byari bimeze kuva mu 2007-2019.



The Ben yujuje ibikenewe ku muhanzi wese wakwigarurira imitima y’abato n’abakuru, inkumi n’abakecuru ndetse n’abatumva ikinyarwanda dore ko umuziki ubwawo ari ururimi buri wese yumva bitagombye umusemuzi. Ni umusore ushinguye, ufite imiterere ishamaje ndetse yifuzwa na buri wese ushaka kwigwizaho abafana dore ko ari muri bamwe mu bahanzi nyarwanda bahogoje abakobwa n'ubwo abahanzi benshi batita ku miterere y’umubiri ariko iri mu bikurura abakunzi benshi.

The Ben mu 2020 uwavuga ko yaburiye umubyizi mu kwe ntiyaba abeshye n'ubwo nta ko atagize. Mu 2019 na mbere yaho yari ku mwanya wa mbere mu muziki nyarwanda ariko mu 2020 uyu mwanya twavuga ko yawusimbuweho na Meddy ndetse na Bruce Melodie. Dukoreshe imibare dore ko itabeshya. Indirimbo 'Kola' yo mu kwezi kwa munani mu 2020 imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 255. Ni amezi ane ashize nyamara iyo aherutse guhuriramo na 'Rema Namakula' nta minsi ishize igiye hanze ariko imaze guca cyane kuri 'Kola' imaze amezi ane. 

'This is love' yarebwe n’abasaga ibihumbi 300 mu minsi ine yonyine. Yarongeye akorana na Igor Mabano iyitwa 'For real' imaze kurebwa n’ibihumbi 244 mu gihe cy’ukwezi isohotse, ntiyasoreje aho kuko yakoranya na Muchoma iyitwa 'Umutoso' imaze kurebwa n’ibihumbi 144 mu gihe cy’ukwezi kumwe. Iyi ni ishuho nziza y’umuziki The Ben akwiriye gukora mu 2021 niba ashaka kuzongera guhagarara ku rubyiniro rwa The East African Party ari umuhanzi mukuru mu gitaramo.

The Ben abahanzi bo muri Uganda bashobora kuba bamubera umugisha

Mu 2017 yakoranye na Sheebah Karungi indirimbo 'Binkolera' irakundwa cyane ndetse imuhesha amahirwe yo kuririmba mu bitaramo bitandukanye ku bw’igikundiro yamuhundagajeho. Abatunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi mbere yo guhitamo uwo bakorana The Ben akwiye kujya abanza akitonda akareba niba uwo muproducer yabasha kumukorera igihangano cyarenga umupaka. 

Nessim ni urugero rwiza rw’umuproducer The Ben akwiriye gukorana na we cyane mu 2021 bitavuze ko n’abandi bakorana ariko akareba uri ku rwego rw’umuziki we dore ko hari abo ajya kureba ngo bakorane bakaba bamutinya ntibamukosore bitewe n’uko baba barakuze bamufana bakaba bisanze bari kumukorera indirimbo bakaba bamusondeka. Nessim Mukiza wamamaye nka Nessim Pan Production ubu ari ku isonga mu batunganya indirimbo i Kampala akaba ari we wakoze indirimbo The Ben yahuriyemo na Sheebah Kalungi ndetse n’iheruka ya yahuriyemo na Namakula Rema.

Ese mu 2020 The Ben yaba yarahuye n’ikibazo cyo kubura umutunganyiriza neza indirimbo?


Iki kibazo kiragoye kukibonera igisubizo kuko we yaburiye aho abandi baronkeye. Yakorewe n’umusore icyo gihe wari ugezweho ariko nyamara indirimbo yamukoreye ntiyakunzwe na gato n'ubu imibare y’abayirebye irabigaragaza dore ko utatwika inzu ngo uhishe imyotsi.

Mu Rwanda dufite abahanga mu gutunganya indirimbo bari ku rwego mpuzamahanga dore ko Bob Pro yakoreye Sauti Sol indirimbo yitwa 'Suzana' ikaza kwamamara muri Afurika hose ndetse ikanaza ku rutonde rw’indirimbo zakunzwe muri Afurika mu 2020. Rero The Ben akwiriye gukorana n’abafite ubuhanga mu gukorera ibyamamare biri ku rwego rwe cyangwa se bimurenze. 

Sibyiza kwirukira buri mu producer kandi na mbere yari azi ko gukorana n’umuntu umumenyereye byongera byinshi ku buryohe bw’indirimbo. Bob Pro ari ku rwego rwo gukorera abahanzi mpuzamahanga ku buryo The Ben akwiriye guhitamo bamwe mu baproducers bafite ubunararibonye akirinda kujarajara muri studio zitandukanye. 

Uku kutajarajara muzabibona kuri Diamond Platnumz ukorana na Lizer Classic kugeza n’iyo agiye i Mahanga barajyana kuko aramuzi, azi intege nke ze n’intege nyinshi ze. Rimwe Bob Pro yigeze kuvuga ko abahanzi bakuru bakwiriye gukorana bya hafi n’abaproducer baba barakoranye cyane dore ko baba bafite byinshi baziranyeho byaba intege nke n’ibyiza byabo.

Aba batunganya imiziki bashobora gukorana na The Ben bakamugarura mu kibuga atabikora agakomeza gutera agahinda abamukunda.


1.Lick Lick: Uyu mugabo azi neza The Ben ku buryo asobanukiwe imiririmbire n’imyandikire ye. Kuva mu 2007 kugeza bari muri Amerika ni we akesha indirimbo zakomeje kumushyira ku isonga kugeza akuyeho agahigo ko kuririmba muri The East Afircan Party ya 2018 no mu 2020, ibintu byari byarabuze undi muhanzi nyarwanda wabigeraho ariko yahise aharurira inzira abandi barimo Meddy wenda n’abandi tuzagenda tubona mu myaka iri imbere. Lick Lick ni we wakoze indirimbo 'Can’t get enough' ya The Ben yahuriyemo na Otile Brown, iri mu zakunzwe cyane na nubu iracyakunzwe.

2. Bob Pro wakoreye Sauti Sol Suzana ikaza mu ndirimbo 10 zakunzwe muri Afurika mu 2020 afite ubunararibonye mu gukorana n’abahanzi bafite amazina kandi ubuhanga afite mu kuyungurura indirimbo hano mu Rwanda bumwemerera gukorana na buri muhanzi yaba afite izina cyangwa se akizamuka.

3. Nessim Mukiza wamamaye nka Nessim Pan Production ni we wakoze 'Binkorela' ya The Ben na Sheebah Karungi ndetse mu minsi mike ishize yashyize ibiganza kuri 'This is love' ya Namakula bafatanyije yongeye kugarura The Ben mu kibuga nyuma y’umwaka yibazwaho.

4. Chris Alvin Sunday wamamaye nka KrizBeatz the drummer Boy mu 2016 yari ku rutonde rw’abaproducer batanu ba mbere muri Nigeria. Ni we wabaye ikiraro cya Tecno abikesha indirimbo Pana. Ni we wakoze indirimbo nyinshi za Yemi Alade. Krizbeatz amenyeranye na The Ben cyane kandi koko indirimbo yamukoreye zarakunzwe na n'ubu. 

Urugero 'Fine Girl' yo mu kwezi kwa 12 mu 2018 iri mu zakunzwe na n'ubu iracyakunzwe ndetse yaranarebwe ku rugero rushimishije. Indi ni 'Suko' nayo wumva ko ikoze mu buryo bugezweho yanagaragayemo icyamamare mu kubyinira abahanzi Sherie Silver. The Ben niba ashaka kongera kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki hano mu Rwand n’ i mahanga akwiriye gutekereza cyane ku baproducers bakorana mu 2021. Iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo by'umunyamakuru.

REBA HANO INDIRIMBO 'THIS IS LOVE' YA THE BEN FT REMA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gerald3 years ago
    Ikibazo si aba producer kuko nabiwacu barashoboye kuko nkuko bigaragara uretse na meddy we uri kurundi rwego the ben yarushijwe umuziki pe yasubiye inyuma kuburyo atagize icyo ahindura na Davis ubwe namwicaza hasi cg Mico The Best kuko bari gukora cyane ubwo simvuze melody kuko nawe ntiyorosbye, anyway Ngabo meddy medal nakomereze Aho nibura we yabonye ibyo abanyarwanda bakunda na Africa muri rusange.
  • Lee papi3 years ago
    U right
  • Karangwa Dan3 years ago
    Umva peaceemaker yego koko haribitaragenze neza nkumuhanziwese Kandi twibuke neza ko na bandi byabaabayeho aribo buravan, knowless, social mula,amalon nibeshi. Icyo bavuga hano haba habayemo kwibasira umuhanzi.kuko nubwo uko wabivuze bibaye byarabaye ubu umufana we yumvako byacitse nge ndumva ikibazo gihari tutakirebera muri production cg ngo tuvugengo Ben byacitse oya peee.ubuse abomuvuga batwitse nabo iturufu nimwe bari gukoresha nimwe nukuririmba ibiteye isoni.nge nzinezako ari mico,melody,davis ntanumwe urikurwego rwogutegura igitaramo ngo akibyimbe mbese muri make bafite hit nabafana ariko ntabaakunzi bagira Uzaba ureba umunsi twamaze kumenyera ibishegu tuzumva aribisazwe.nabo hit zabo zizaba zirangiye. Murakoze cyane mbamfite byinshi byokuvuga gusa ndifuza gukorana namwe 0783325346
  • SJA3 years ago
    Njyewe ntekereza ko imyandikirire nayo ari ikibazo. Umutoso, aabababiloni, kora,... Ni indirimbo tutamenyereye kuri The Ben.
  • Maniraguha jules3 years ago
    ariko wamugani komperuka ngo ba muyoboke nabandi ngo bafasha abahanzi ngo bakunda showbiz nkubu muruyu mwaka wa 2020 urangiye bakoze iki kombona basa nkababuze akazi icyo bazi nukwishyira imbere gusa baba bashaka hit kurusha abahanzi nkabimwe bya Badram
  • niyonzima alex3 years ago
    Yego ibyo muvuga hano munkuru nibyo ariko nanone hari abo mwirengagiza kandi aribamwe mubantu barikwica showbiz yo mu Rwanda aha harimo nka Muyoboke Alex na David Bayingana yego haribyo bakoze byiza turabizi ariko aho bijyeze barikubisenya gusa ntakintu kizima noneho barigukora pee sijyiye kuba beshya!
  • habyarimana fils3 years ago
    nyamara inyarwanda iravuga ukuri ubundise the ben yakoze iki muruyu mwaka?
  • omr3 years ago
    njyewe mbona THEBEN icyabura ari manegiment team ifatika ishinzwe ibintu bye bikajya kuri gahunda promotion bakayonjyera aho ikibazo kiri ndimuri promotion arko hashobora kuba HARI nabihishinyuma yokumusenya harimo nabatangaza amakuru hamwe nabamwe kiko kuri THEBEN kuririmba nitubishidikanyaho arabishoboye acyeneye Abita kubikorwabye maneger nibanahari afite byinshi byogukosora
  • mwenedata jackson3 years ago
    Arikose ubundi mutubwire mwe nkabanyamakuru iyo murebye mubona the ben ashoboye kuririmba nkuko yabikora kera cg tumushakire uturimo twamaboko hahhhhhhhhhh!!!!!!!
  • ntwari gedeo3 years ago
    The ben bamuhe david bayingana cg alex muyoboke bamwigishe kwikina yongere akunrwe nka cyera kuko nsigaye mbona aribyo bashoboye!
  • Keza3 years ago
    The Ben numuhanga gusa ikibazo gihari ni abamushuka bagamije kumuriraho, gusa ukuri kuraryana yihangana kuko bajya bavuga bati"ugira amahirwe abona umugira inama". Niyirinde abamurangaza kuko hari abo twabonye bigize abavugize be byanatumye babatuka gusa The Ben mumufashe yaguke turamukunda. InyaRwanda murakoze
  • Irene3 years ago
    Murakoze! umuziki wo mu Rwanda mbona hari abadashaka ko utera imbere
  • Uwera3 years ago
    The Ben turamukunda niyikosore aduhe ibyiza muri 2021, ashake management team imufasha kuko bizatuma agera kure cyane naho kuririmba numuhanga ndetse aranaberewe numuhanzi bwiza. The ben on top
  • JeanPaul 3 years ago
    The Ben akeneye #lick_lick, The Ben ngo umutoso Nukuri
  • Eric3 years ago
    Umwaka wa 2020 wahariwe ibishegu gusa ntakindi, nta muntu uririmba ibintu bizima ngo akundwe. Ikindi kandi mu Rwanda nta muco wo kubahira ukuntu ibyo yakoze(Respect) uzumva abavuga ngo Meddy ntiyakoze kandi afite indirimbo yakunzwe muri kenya. Igishegu nigihararukwa uyu mwaka muzaba mureba





Inyarwanda BACKGROUND