Bob Pro na Yvan Buravan ni nk’umwarimu n’umunyeshuri kuko Bob ni we wagiriye inama Buravan yo kujya mu muziki, kuva icyo gihe yatangiye amukorera indirimbo, amubona aza mu bahanzi bakizamuka, amubona amaze kumenyekana ndetse anamubona atwara Rfi Prix Decouverte aca ako gahigo byari ubwa mbere bibabye ku muhanzi w’umunyarwanda.

Bob pro avuga ko bishoboka cyane ko Yvan Buravan yazegukana Grammy Award
Nyuma Yvan Buravan yaje kumurika album nayo yatunganyirijwe na Bob Pro afatanyije n’abandi ariko ikiruta byose ni uko Buravan yahise yiha intumbero zo kuzegukana Grammy Award nka kimwe mu bihembo buri muhanzi w’umuhanga wese ku Isi ahigira kuzatwara yashaka agahita asoza urugendo rwe rwa muzika.
Amezi abaye
atandatu Yvan Buravan adasohora indirimbo nshya, twegereye Bob Pro basanzwe
bakorana kuva yatangira kuririmba kugeza ubu tumubaza niba iyo arebye inzozi
Buravan arota zishoboka undi ati:’ ’Why not erega Imana niyo izi ejo’’.
Mu kurema icyizere Buravan, Bob Pro yakomeje avuga ko bishoboka ko haba hari umuhanzi uyu munsi utekereza ko atazabasha gukora indirimbo bitewe n'uko nta bushobozi nyamara igihe kiragera wa muhanzi akajya muri studio agakora yahirwa akamamara. Ati: "Na Bibiliya irabivuga nakoreshe ubwenge n’amahirwe afite uyu munsi byose birashoboka". Kuri Alyn Sano, Bob Pro avuga ko iyo arebye abona umuziki ufite ahazaza heza niba afite intego zihamye.
Mu 2015 yarotaga
kuzabona abaproducer benshi kandi bakora byiza

Bob Pro
agitangira gutunganya indirimbo yari afite inzozi ko hari igihe mu Rwanda
hazaboneka abatunganya indirimbo bakiri bato kandi bafite impano none mu 2020
inzozi ze yagiye azikozaho imitwe y’intoki kuko yabonye abasore bakiri bato
bazi gukora indirimbo zigakundwa kandi abenshi ari abanyeshuri be. Ati:’’Nituba
abaproducer benshi bakora neza abahanzi b’abahanga baziyongera kandi mu myaka
mike cyane tuzaba duhagaze neza’’.
Ishoramari
riracyari rikeye mu muziki nyarwanda
Bob Pro avuga ko
abahanzi nyarwanda bakwiriye gushorwamo imari ku buryo burenze ubuhari ubu.
Ati: "Muri Tanzania tubona ikipe nka Simba ifata Diamond Platnumz bagakorana
kandi baracuruza na twe mu Rwanda birakwiriye ko abashoramari begera abahanzi
bagakorana kandi bose bakunguka’’.
Bob Pro iyo
arebye imbaraga Leta ishyira mu gushora imari mu Rwanda babikesha Perezida
Kagame abona ibyiza biri imbere ku buryo umuziki nyarwanda na wo uzagera aho
ugatera imbere.
Studio ye arashaka
kuyigira irerero ry’abatunganya indirimbo
Bob Pro ubu mu Rwanda afatwa nka nimero ya mbere mu kuyungurura indirimbo (Mastering and mixing) bitewe n’ubuhanga yakuye mu Bubiligi. Hari benshi batunganya indirimbo barimo Made Beats, Element n’abandi benshi yagiye yigisha. Icyakora avuga ko ashaka ko The sound ikaba studio ye izahinduka ahantu ho gutoreza abakiri bato bakamenya gutunganya indirimbo.
N'ubundi iyo umusuye usangayo abari kwiga
gutunga indirimbo ariko afite gahunda yo kuzana abacura injyana (Beat Makers) n’abayungurura
indirimbo ku buryo izaba ari studio yihagije muri byose kandi yarabitangiye
kuko avuga ko bimwe mu bikoresho byamaze kuza.
