RFL
Kigali

'Saa Moya' ku isonga igwa mu ntege na 'Ubigenza ute' ya Niyo Bosco mu ndirimbo 10 zarebwe cyane n’abanyarwanda kuri Youtube mu 2020

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:4/01/2021 7:43
1


N'ubwo kumenya indirimbo yarebwa n’abantu benshi batuye mu gace runaka biba bigoye, gusa ikoranabuhanga rirangajwe imbere na Artificial intelligence riba ryarabyoroheje. 'Saa Moya' niyo iri ku isonga nk’indirimbo yarebwe cyane n'abanyarwanda batuye imbere mu gihugu.



Ku mwanya wa 2 hari indirimbo 'Yope' ya Inos’B ft Diamond, ku mwanya wa 3 hari 'Ubigenza ute' ya Niyo Bosco naho ku mwanya wa kane hari indirimbo 'Karame' ya  Israel Mbonyi. Muri uyu mwaka ibikorwa bya muzika mu Rwanda Covid-19 ntabwo yabibaniye, gusa abahanzi bamwe na bamwe ntabwo bigeze batezuka ku nshingano zabo zo kuba hafi abakunzi babo umunsi ku wundi n'ubwo bitari byoroshye. Uyu mwaka benshi mu bahanzi bagiye bacika intege bitewe n’iki cyorezo gusa hari n’abakoze cyane ndetse n’abakunzi babo bagerageza kubereka urukundo.

Kuri uru rutonde rw’indirimbo 10 zumviswe zikanarebwa cyane n’abanyarwanda kandi batuye mu gihugu nk’uko urubuga nsangizamashusho rwa Youtube rubyerekana hifashishijwe ikusanyamakuru yarwo. Imibare ntibeshya cyangwa ngo ihimbwe ahubwo hubakwa uburyo bwo kuyiteranye ndetse no kuyerekana ni nayo nzira YouTube yifashishije mu kubaka inzira wabonamo uko indirimbo zagiye zumvwa.

Indirimbo ya Bruce Melodies 'Saa Moya' niyo iyoboye izindi mu ndirimbo zumviswe n’abanyarwanda batuye mu gihugu cyangwa abandi baba batuye mu gihugu imbere. Izi ndirimbo 10 muri macye twavuga ko ari indirimbo zakunzwe cyane n’abaturarwanda.


Indirimbo 'Saa Moya' ni yo iri ku isonga mu ndirimbo zarebwe cyane n'abanyarwanda kuri Youtube

N'ubwo ibi bimeze uku umuhanzi twavuga ko akiri kwiyubaka kandi utanga icyizere ni Niyo Bosco uri ku mwanya wa 3, twavuga ko ariwe wa 2 kuko ku mwanya wa kabiri hariho 'Yope' ya Inos’B. Niyo Bosco ni umuhanzi ufashwa cyangwa wazanywe mu ruhando rwa Muzika n’umunyamakuru umaze kugaragaza ubushake n’ubumuntu ku bijyane no gushakisha impano kandi agakora ibyo ashoboye byose zikamenyeka, bwana Irene Murindahabi akaba ari we uri inyuma y'ibikorwa bya Niyo Bosco.

Ku rundi ruhande, hari abahanzi basuwe cyane n’abatura-Rwanda kuri uru rubuga rwa Youtube aho barangajwe imbere na Diamond Platnumz hagakurikiraho shene ya YouTube ya Israel Mbonyi, The Mane Label, Meddy, Clarisse Karasira n'abandi. Ibi bisobanuye ko shene za YouTube zasuwe n'abanyarwanda ku isonga hari umuramyi Israel Mbonyi.

Urutonde rw’indirimbo 10 zakunzwe n’abanyarwanda ku rubuga rwa Youtube mu mwaka wa 2020.

1. Saa Moya by Bruce Melodie

Yarebwe: Miliyoni 1.35

2. Yope (Remix) by Innoss'B ft Diamond Platnumz

Yarebwe: Miliyoni 1.25

3. Ubigenza Ute? ya Niyo Bosco

Yarebwe: Miliyoni 1.19

4. Karame (Live) ya Israel Mbonyi

Yarebwe: Miliyoni 1.18

5. Tweyagale ya Eddy Kenzo

Yarebwe: Miliyoni 1.14

6. Igare ya Mico The Best

Yarebwe: Miliyoni 1.11

7. Jeje ya Diamond Platnumz

Yarebwe: Miliyoni 1.11

8. MPA Amavuta ya James & Daniella

Yarebwe: Miliyoni 1.06

9. Jerusalema ya Master KG

Yarebwe: Miliyoni 1.05

10. Poupette ya King James

Yarebwe: Miliyoni 1.02


Niyo Bosco yaje ku mwanya wa 3 mu bahanzi bafite indirimbo zarebwe cyane n'abanyarwanda mu 2020








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • burusi menody turamwemera ako nubwotumwemera niyobosiko arimo ajyerageza byahatari nawe arimo aterikirenge mucyabandi!3 years ago
    Najyendumuhanzi ako nabuze uko nsohora indirimbo





Inyarwanda BACKGROUND