RFL
Kigali

Umugabo utaranyweye igikoma yagihoreje umwana-Ikiganiro kiryoshye na Ndimbati-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:1/01/2021 15:15
0


Uwihoreye Jean Bosco Mustafa wamamaye nka Ndimbati ni umugabo umaze kwigwiza abafana abikesha amashusho akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga nka 'Uzagira umunwa kugeza ryari?' n’ayandi aba ari gukinana na Seburikoko. Ndimbati avuga ko muri guma mu rugo umugabo utaranyweye igikoma yagihoreje umwana.



Ndimbati no mu rugo iwe usanga aba atera urwenya n’abo mu muryango we. Ati:’’Umuntu ufite umutima mwiza aba akwiriye guhora asabana n’abandi’’. Akina muri filime zitandukanye zirimo Seburikoko, Papa Sava City Maid n’izindi. Yahawe izina rya Ndimbati bivuye ku kuba bararebye umuntu wakina yitwa gutyo aba ari we ufata iryo zina ryaje kwamamara mu gukina atebya. 

Ndimbati asobanura ko mu muryango w’abantu 10 nibura barindwi muri bo baba bamukunda kandi n’abandi batamukunda baba bamuvugaho cyane, akaba abyishimira. Ati:’’Iyo umuntu akora ibikorwa bikagera ku bo aba abigenera binyongerera imbaraga kuko biba ari ibintu byiza iyo ukoze akantu abantu bakakagira ikiganiro’’.

Ndimbati ntazategeka abana be gukina filime

Ndimbati afite abakobwa b’inkumi usanga bahora bakina batebya cyane bigaragara ko ibyo akina ari ubuzima bwe abayemo no mu rugo. Abana bamwisangaho na we akabibonamo byagera ku mugore bikaba akarusho dore ko utabazi neza wagira ngo ni abavandimwe. Avuga ko abana be nibashaka gukina azabafasha ariko nibatabishaka bazakora ibyo bazaba bahisemo.

Umwaka wa 2020 waramutunguye


Ndimbati uko yari yiteze umwaka wa 2020 siko yawubonye. Ati:’’Hari umuntu wari uziko yahagarara i Nyamirambo agakandagira ku kwezi’’. We asanga Covid-19 yaraje ari simusiga kuko buri wese yambaye udupfukamunwa, abagabo banywa igikoma. Ati:’’Umugabo utaranyweye igikoma azajye ahagaragara keretse utari ufite ubushobozi bwo kukigura’’.

Mustafa cyangwa se Ndimbati asanga icyorezo cya Covid-19 ntaho kirajya ku buryo bigoye kwizera umwaka w’amata n’ubuki wa 2021. Ati:’’Ikimenyimenyi inama idasanzwe y’abaminisitiri izongera guterana kuri 04/1/2021 urumva ko n'ubundi abantu dusabwa gukomeza kwirinda’’.

Ndimbati kuba umwaka wa 2021 ushobora kutamera neza ntibimubuza gukora ibyo asabwa no kurushaho gutekereza cyane. Ati:’’Intego ni ugukora kandi tugahindura byinshi’’. Akomeza avuga ko abantu bakwiriye gukora cyane umuntu akareba icyo umwaka wa 2020 wamwigishije iryo somo akaryifashisha mu kubaho mu mwaka wa 2021.

Ndimbati hari abahanzi abona ko bakoze cyane barimo Mico The Best, Bruce Melodie n’abandi benshi. Ashimira abahanzi babonye umwanya wo gukora indirimbo zigakundwa. Ati:’’Bahanzi mwakoze ndabashimira abatarakoze sinzi impamvu ariko ndashimira nka Bruce Melodie, Nick Dimpoz, Riderman, AmaG The Black, Oda Pacy na Jay Polly, ndabashimira’’.

REBA HANI IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NDIMBATI


   

VIDEO: Aime Filmz - InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND